Inkumi n’umusore bari bageze kure imyiteguro yo kurushinga, maze baterura ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo ku bintu byazatuma urugo rwabo rurushaho kuba igitangaza bakagira imibanire myiza.
Inkumi: Maze nitubana uzareke inzoga
Umusore: Ok
Inkumi: Ugomba kandi no kureka itabi
Umusore: Sawa
Inkumi: Ugomba kureka no kujya mu tubyiniro
Umusore: OK
Inkumi: Ndumva wanareka kujya ujya kureba imipira y’i Burayi kuko ituma utaha bwije
Umusore: Nta kibazo
Inkumi: Reka ndebe…. Wowe urumva nta kindi wumva ukwiye kureka mbere y’uko tubana?
Umusore: Ndumva nshaka kureka igitekerezo cyo kuzashyingiranwa nawe, ndabona ntazabivamo!
=================
Abagabo babiri bajyaga impaka k’ufite umwana ufite ubwenge buke utabasha gutekereza bihagije ku asabwe gukora, impaka ziba ndende bananirwa kumvikana. Kera kabaye bahitamo gukora ‘experience’ ku bana babo.
Uwa mbere ahamagara umuhingu we ati “Jya kungurira umugati.” Ubwo umuhungu aba afashe inzira yerekeza kuri butike, ise asigara yitotomba ngo “Urabona uburyo ari igicucu!? Ntanansabye amafaranga yo kugura umugati, ntambajije ubwoko bw’umugati azana,... ndarumbije pe!”
Ubwo undi ariko yaramusetse cyaneeeee, ati “Ibyo ni byo wita ubugoryi?” Ubwo yahise ahamagara umuhungu we, ati “Muhungu wanjye, ihute mu rugo undebere ko mpari uze umbwire!”
Ubwo umusore aravuduka no mu rugo, ariko mu kanya gato aba aragarutse ati “Nsanze udahari ni ko mama ambwiye!”
Wa mugabo wabanje araseka ati “Yewe, ndemeye umuhungu wawe ni we kigoryi cyujuje ibyangombwa!”
Wowe urumva ari nde uza ku isonga mu kugira umwana udafite ubwenge buhagije?



















TANGA IGITEKEREZO