1. Umwarimu yasabye abanyeshuri gukora inkuru mu Kinyarwanda igizwe n’amagambo magana atandatu, arababwira ati “Buri wese yumve ko ari umusirikare maze akore inkuru ivuga ukuntu urugamba rwatangiye n’ukuntu rwarangiye.
Joriji umwe muri abo banyeshuri ariyumviraaaa… abura aho ahera kandi akabona bagenzi be bashishikaye mu kwandika, maze ahagurukana urupapuro rwe arushyira ku meza ya mwarimu.
Mwarimu ati “Joriji ko usohotse vuba ubwo warangije? Joriji ati “Narangije.” Mwarimu agira amatsiko ajya kureba ibyo Joriji yanditse, asanga yanditse ngo “Jye banyishe urugamba rugitangira sinamenye ibyakurikiyeho.”
2. Umukobwa yateguje Se ko umuhungu w’inshuti ye azaza kumusura, umunsi ugeze umusore aza ahekenya shikarete (Orbits) Se w’umukobwa amukubise amaso aramuba ati “Urabona atari agasuzuguro kuza iwanjye uhekenya shikarete?
Umusore ati “Wapi musaza iyo nanyoye ku gatabi ko ku mugongo w’ingona simba nshaka ko hari ubimenya! Umusaza ati “Unywa itabi ? ” Umusore ati “Cyane iyo nasinze iza yose!” Umusaza ati “Gusinda se nabyo birimo?” Umusore ati “Iyo naraye mu kabyiniro musaza!”
Umusaza ati “Kuva ryari ujya mu kabyiniro ?” Umusore ati “Kuva nafungurwa!” Umusaza ati eeeeeehhh ubwo wari wafungiwe iki? Umusore ati “Hari umuviye (vieux) nari narangije (yishe umusaza).
Umusaza ati “Ubwo wamwiciye iki?” Umusore ati “Yari yanyimye umukobwa we tu, mpita murangiza”. Umusaza ati “Ngooooo umukobwaaa hanooo hooo nininiiiiii karibu rwose hari na barumuna be wakwihitiramo”.
3. Kanyota yatashye avuye mu kabare imvura yaguye, hari aho agomba kunyura ku kiraro cy’igiti kimwe. Yarahageze yibuka ko yasinze aribaza ati “ Ubuse noneho ninde untabara ko nanyoye inzoga nkaba nagomeye Imana? Satani se ko ntamwiyambaza ko yahita atuma amazi antembana kuko akunda ibibi gusa?
Kanyota yigira inama yo gukambakamba kuri cya giti agira ati “Imana ni nziza, ariko na Satani si mubi cyane da! Imana ni nziza, ariko na Satani si mubi cyane da!.....”
Mu by’amahirwe Kanyota yambutse ageze aho ikiraro gisoreza ariyamira ati “ Aaaah! Imana na Satani?!!! Namwe mu sigare mubyikemurira mwirebemo ukwiriye kuba mwiza kurusha undi!”
Waba ufite urwenya ushaka kugeza ku bakunzi ba IGIHE? Waryohereza kuri e-mail ikurikira : [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO