00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bwuzuye agasuzuguro nibyo byamukuye amata ku munwa

Yanditswe na

Ernest Rutagungira

Kuya 7 February 2012 saa 08:06
Yasuwe :

Nyuma y’uko umwami Ahasuwerusi wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, yizihiwe mu gitaramo cyaberaga ahitwa mu murwa w’i Shushani, akifuza kuratira bagenzi be uburanga bw’umwamikazi Vashiti wari mwiza bihebuje, yatunguwe no gusuzugurirwa n’uwo mwamikazi imbere y’imbaga y’abantu ubwo yangaga kumwitaba ( Esiteri 1:10-12).
Nk’uko bisanzwe umwami aho ava akagera aba yubahwa cyane bitewe n’ubudahangarwa aba abafite, Noneho rero iyo ari umwami (…)

Nyuma y’uko umwami Ahasuwerusi wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, yizihiwe mu gitaramo cyaberaga ahitwa mu murwa w’i Shushani, akifuza kuratira bagenzi be uburanga bw’umwamikazi Vashiti wari mwiza bihebuje, yatunguwe no gusuzugurirwa n’uwo mwamikazi imbere y’imbaga y’abantu ubwo yangaga kumwitaba ( Esiteri 1:10-12).

Nk’uko bisanzwe umwami aho ava akagera aba yubahwa cyane bitewe n’ubudahangarwa aba abafite, Noneho rero iyo ari umwami w’abami byo biba ari agahebuzo kuko we aba arusha abami bandi ayobora icyubahiro, Bikaba ari nako byari bimeze kuri uyu mwami Ahasuwerusi kuko nk’uko bibiliya ibivuga ngo yategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, gusa n’ubwo yubahwaga ntabwo byigeze bibuza umwamikazi Vashiti gusuzugurira umwami wari umutumyeho ngo aze mu gitaramo ,imbere y’abandi bami yayoboraga.

Mu by’ukuri aka kabaye agahinda gakomeye ku mwami ndetse no ku batware b’ibihugu imwami yayoboraga, iki gikorwa kigayitse kikaba cyarakongereje umwami uburakari bukomeye ari nabwo bwaje gutuma hacibwa iteka ry’uko Vashiti atazongera kuba umwamikazi ukundi, atazongera kugera imbere y’umwami ndetse ko hagomba gushakwa undi wo kumusimbura ufite imico myiza kurusha iye, aribwo baje gutoranya uwitwa Esiteri aba umwamikazi atyo ( Esiteri 2:1-23 ).

Agasusuguro nk’aka ntabwo kagarukiye kuri Vashiti gusa kuko no mu minsi ya none bibiliya yita iy’imperuka karacyagaragara yaba ari mu bakomeye cyangwa aboroheje, yaba ari abafite uburanga bwiza cyane cyangwa abaringaniye dore ko bibiliya yo ivugango muri iyo minsi bamwe bazagwa bave mu byizerwa,bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.... . (1Timoteyo 4:1) bazaba kandi ari abibone, batumvira ababyeyi babo, indashima, bazaba bikakaza, ari ibyigenge, ...(2Timoteyo 3:1-5).

Ntawareka kuvuga ko ubwenge nk’ubwo Vashiti yakoresheje bwo gusuzugura umwami bukomoka ku badayimoni cyangwa kuri Satani w’umushukanyi, kuko byakagombye kuba ishema rye ko umwami agiye kumuratira abandi batware, ariko kubwo gusuzugura kwe aba yikuye inkongoro y’amata ku munwa !

Bikwiriye ko buri wese agira umutima uciye bugufi mu buzima bwe bwa buri munsi bitari ibyo, agasuzuguro no kutubaha byatuma benshi bikura mu migisha Imana yabahaye bagakorwa n’isoni bitari ngombwa, cyangwa se bagakururina n’abandi akaga gakomeye, cyane ko no mu bwami bw’Imana bene abo nta mugabane babikiwe yo, kuko Imana yacu ni iyera kandi izabana n’abera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages