Nyuma y’uko hatowe Nyampinga w’u Rwanda tariki ya 1 Nzeri 2012, havuzwe byinshi ku kuri iri rushanwa aho bamwe bavugaga ko hari byinshi bitagenze neza mu mitegurire yaryo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Mitali Protais yavuze ko koko nta byera ngo de, ko hari ibitaragenze neza ahanini bitewe n’umwanya wabaye muto mu gutegura kiriya gikorwa.
Yagize ati "Kimwe mu ngorane twahuye na zo mu gutegura iki gikorwa ni umwanya wabaye muto ariko ndabizeza (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > miss_inthemedia
miss_inthemedia
Articles
-
Amakosa yagaragaye muri Miss Rwanda 2012 ntazongera - Mitali
7 September 2012 -
Intara y’u Burengerazuba yatoye abazayihagararira muri Miss Rwanda 2012
22 July 2012, by Dean IrakEsther Uwingabire, w’imyaka 23 y’amavuko yatorewe umwanya wa Nyampinga w’Intara y’I Burengerazuba ku manota 91%. Ni mu gitaramo cyo gutora Nyampinga muri iyi Ntara cyabereye mu nzu mberabyombi y’Ishuri ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo ‘RTUC’ ishami ryo mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2012.
Uwingabire yakurikiwe n’abandi bakobwa babiri ari bo bazaserukira iyi Ntara. Abo ni Natacha Uwamahoro (usanzwe ari Miss SFB 2012-utuye mu Karere ka Rubavu n’ubwo yiga i (…) -
Miss Rwanda 2012
24 August 2012Aba ni bo bahatanira kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2012 aho bari mu mwiherero mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu). Aha bari gukukurikirana amasomo atandukanye yerekeye umuco Nyarwanda, amateka, iterambere n’ubukungu n’ibindi bitandukanye birimo n’imikino ngororamubiri. Ibi biba mbere y’igikorwa nyamukuru cyo gutora ubahigwa gitegerejwe tariki 1 Nzeri 2012.
Foto/Miss Rwanda -
Dore abakobwa 15 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2012
14 August 2012, by Samuel IshimweMu gihe kingana n’ukwezi (14 Nyakanga – 12 Kanama 2012) hashakishwa abakobwa batatu, batatu b’uburanga n’ubuhanga mu kwisobanura neza imbere y’abantu mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali, ubu abo bakobwa bose uko ari 15 bamenyekanye. Aba bakobwa nibo bazatoranywamo nyampinga w’u Rwanda kuwa 1 Nzeli 2012.
Abo bakobwa ni:
Intara y’Amajyepfo: Umutesi Aurore w’imyaka 20, Isimbi Deborah w’imyaka 20 na Umurerwa Ariane w’imyaka 20.
Intara y’Amajyaruguru: Uwase Francine w’imyaka 19, Ingabire (…) -
Miss KIST 2011 yatorewe kuba Miss Kigali 2012
13 August 2012, by Dean IrakMu gutoranya abakobwa 3 bazahagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012, Giraso Joe Christa, nyampinga wa KIST 2011 yegukanye umwanya wa Miss Kigali 2012, muri Serena Hotel i Kigali kuri uyu wa 12 Kanama 2012.
Giraso uba mu Karere ka Nyarugenge afite imyaka 20 (hafi 21). Yiga mu mwaka wa kane mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ishami ry’ubugeni (Architecture).
Yakurikiwe na Johali Nsengiyumva (10), w’imyaka 19, urangije amashuri yisumbuye i (…) -
Giraso Joe Christa niwe mukobwa wataye ibiro byinshi muri ba Nyampinga
31 August 2012, by Samuel IshimweMu mwiherero bamazemo iminsi igera kuri 14, abakobwa bose bahatanira kuba nyampinga w’u Rwanda bagiye bata ibiro. Joe Christa Giraso yataye ibiro bitanu (yari afite 54 asigaranye 49), akaba ari we mukobwa wataye ibiro byinshi muri iki gihe cyo kwitegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rizaba ku itariki ya Mbere Nzeri 2012 I Gikondo.
Nk’uko aba bakobwa babitangarije IGIHE, buri mukobwa yagiye ata ibiro biturutse ku mafunguro mashya atarimo amavuta barya. Ubwo yabazwaga ibiro yataye, (…)
IGIHE