Mu ma saa sita z’amanywa yo ku wa Kane tariki 27 Ukuboza 2012, umusore DJ Kalisa John wari umaze ibyumweru bisaga bibiri mu gihome yasohotsemo.
DJ Kalisa yarekuwe na OPJ Assumpta Mukamurenzi , ariko urupapuro rumurekura rumusaba ko yajya yitaba Urukiko buri wa gatanu w’icyumweru mu gihe cy’ibyumweru bine.
DJ Kalisa John wamenyekanye cyane kuri facebook, yari afunze akekwaho kuba yarakoresheje ifoto y’umwana w’umukobwa ukiri muto kuri facebook y’urubuga rwe atangarizaho amakuru (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinhiphop
newinhiphop
Articles
-
DJ Kalisa John yavuye mu buroko n’ingamba nshya
28 December 2012, by Mathias Hitimana -
NPC azanye injyana nshya muri muzika nyarwanda
14 March 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi witwa Niwe Paulin Camalade izina ry’ubuhanzi akaba ari NPC, usanzwe akora inyana ya HipHop kuri ubu nyuma y’aho yari amaze igihe kitari gito atagaragara muri muzika bitewe n’amahugurwa ajyanye ni by’ama banki, yakoze indirimbo nshya yise “Zaninkwano”.
Aganira na IGIHE, NPC yagize ati” maze igihe ntagaragara imbere y’abakunzi banjye, ndabizi ko bankumbuye ariko noneho nje nje wa mugani wa Senderi International hit”.
NPC yakomeje abwira abakunzi be ko kuri ubu azanye injyana (…) -
Amaherezo y’ubuzima bwa 2pac Amaru Shakur
3 June 2013, by Rutaganda Joel2 Pac Amaru Shakur, ntazibagirana mu mateka ya Hip Hop cyangwa se Rap, abamuzi akiri muto abazi ibyo yakuriyemo, ntawashoboraga kwemera ko inzoka irabagirana nk’uko izina rye ribisobanura, yashoboraga kuvamo igihangange akarabagirana ku isi yose.
Inkuru dukesha igitabo cyitwa “Killing of 2Pac Shakur” cyanditwe na Kevin Scoot, gisobanura byinshi kuri 2 Pac Amaru Shakuru.
2 Pac Amaru Shakur, yavukiye mu gace ka Baltimore mu mujyi wa New York, mu mwaka wa 1971. Nyina umubyara Afeni Shakur (…) -
Imyiteguro ya PGGSSIII n’indirimbo nshya mbigeze kure- Fireman
4 May 2013, by Rutaganda JoelUwimana Francis Ivan Rashid Ronald uzwi cyane ku izina rya Fireman, kuri ubu nyuma y’aho yitabiriye irushanwa rya PGGSSIII bwa mbere ngo imyiteguro n’indirimbo nshya abigeze kure.
Aganira na IGIHE, Fireman yagize ati: “ Ni ubwa mbere nitabira irushanwa rya PGGSS ariko ndyiteguye neza cyane, kuko ubu ndi mu myiteguro ikomeye, akaba ari nayo mpamvu nakoze indirimbo nshya nise ” Itangishaka” mfatanyije n’umuhanzi King James, nziko izagira uruhare runini mu gushimisha abakunzi banjye, bityo (…) -
Ku myaka 11 umuraperi Babou agiye gusohora imyenda yamwitiriwe
26 November 2012, by Mathias HitimanaUmuraperi Babou, w’imyaka 11 gusa, agiye gushyira ku mugaragaro imyambaro yamwitiriwe izaba yitwa “B Show”, yakozwe mu rwego rwo gushyigikira ubuhanzi bwe, ariko by’umwihariko no guhanga imirimo itari ukuririmba gusa.
Mu kiganiro na IGIHE, Jerome Paterson, umujyanamawe (manager) akaba na nyirarume wa Babou, yadutangarije ko hakozwe imipira y’abana bato n’iy’abantu bakuru n’ingofero z’abato n’abakuze, bizaba byanditseho B Show, “Babou Show”.
Yagize ati “Umuhanzi nta bwo agomba gutungwa (…) -
Don Pacson yongeye guhuriza abaraperi benshi mu ndirimbo yihanangiriza umwaka wa “2012”
11 March 2013, by M. M.Nk’uko akunze kubikora, umuraperi Don Pacson yongeye guhuriza hamwe abaraperi batandukanye mu ndirimbo icyaha, ikanihanangiriza umwaka wa 2012 twamaze gutambuka.
Pacson, Jay Polly, Pfla, Bull Dog, Bably, Simchezo, Green P, Neg G The General ni bo baraperi bahuriye muri iyi ndirimbo yiswe “2012” yasohotse hagati mu cyumweru gishize, bakaba barafatanije na Tom Close na Bruce Melodie, ibihangange mu njyana ya R&B mu Rwanda, bumvikana mu nyikirizo yayo.
Umushinga w’iyi ndirimbo watangiye (…) -
Danny Nanone azarihirwa ishuri na PGGSS
6 March 2013, by Mathias HitimanaNyuma y’aho Danny Nanone agaragaye ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatana muri Primus Guma Guma Super Star ya gatatu, avuga ko nubwo ari umunyeshuri bitazamubuza kwitabira gahunda zayo zose kuko bizamuha kubona amafaranga y’ishuri.
Danny Nanone wiga mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) rya Kicukiro yabwiye IGIHE ko PGGSS III nk’umunyeshuri itazabangamira amasomo ye, ati “ Ni bwo buryo bwo kubona amafaranga y’ishuri, ibyiza ni ukubanza kuyabona ubundi ngakomeza (…) -
P Fla afata Amag The Black nk’umwana muri muzika
24 April 2013, by Rutaganda JoelP Fla umuhanzi ukora injyana ya HipHop hano mu Rwanda wamenyekanye mu ndirimbo “Ntuzankinishe “, uherutse gukubuka mu gihome mu minsi ishize aho yari afungiye aho bita kwa Kabuga akekwaho gucuruza ibiyobya bwenge, kuri ubu aratangaza ko abona umuziki nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip hop idafite abayikora bayizi, kuko abona umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe uzwi nka Amag The Black akiri umwana nk’uko yavuga “Babu”.
P Fla akomeza avuga ko impamvu Amag The Black yamenyekanye, ari uko (…) -
Hari impamvu umuraperi P Fla akiririmba Hip Hop y’ubuzima bubi
26 June 2013, by Dean IrakMu gihe benshi mu baraperi bibanda kuri Hip Hop y’urukundo muri iki gihe, umuraper P Fla we avuga ko ubuzima arimo butaramwemerera kuririmba Hip Hop y’urukundo.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, uyu musore P Fla (bisobanuye Power First, Ladies After) yagize ati “Si uko ntakunda ahubwo ntakunda naba ndi ipede (abaryamana bahuje ibitsina), ariko ndakunda. Gusa ndirimba Hip Hop y’ubuzima, bitewe n’ibihe ndimo, buriya ninumva ngomba kuririmba Hip Hop y’urukundo, nzaba mfite umwuka (…) -
Lilp yavanze umuco nyarwanda mu mashusho y’indirimbo ya Hip-Hop
17 September 2012, by Dean IrakKuva aho aviriye mu Bwongereza, igihugu abamo, umuhanzi Lilp yatangiye ibikorwa bye by’ubuhanzi mu Rwanda. Kimwe muri byo ni ugukora amashusho y’indirimbo ye “Ngwino” iririmbye mu njyana ya Hip-Hop, aho agaragazamo cyane umuco gakondo nyarwanda.
Uyu muhanzi agaragara muri iyi ndirimbo akina umwanya w’umami, ari kumwe n’umugabekazi hamwe n’abatware b’ibwami. Hagaragaramo kandi abahigi n’ibakobwa b’ibwami baba bakenyeye. Hagaragaramo kandi ibindi bikorwa bya cyami.
Aganira na IGIHE, Lilp (…)
IGIHE