Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
MuzikaIbiteraneIvugabutumwa

Umuhanzi Mani Martin atekereza iki ku bimuvugwaho ko yaba yararetse kuririmbira Imana?


posted on Jan , 08 2010 at 12H 28min 39 sec viewed 5404 times



Ku wa mbere tariki 4.1.2010, nibwo umuhanzi Mani Martin yasohoye album ye ya kabiri yitwa ‘Icyo dupfana’, ikaba iriho indirimbo 9. Kuri iyo album, hariho indirimbo za gospel, ariko ikigaragarani uko inyinshi ari izisanzwe (secular songs).

Ibi bikaba bibaye mu gihe abenshi mu bakurikiranira hafi indirimbo z’uyu muhanzi bemeza ko ashobora kuba yaravuye muri gospel, ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko batabyishimiye.

Benshi mu baganiriye na IGIHE.COM basengera muri Zion Temple baratangaza ko kiriya gikorwa Mani Martin ari gukora kidahesha Imana icyubahiro, ahubwo ko cyimwandagaza nk'umuntu wari wariyemeje gukorera Imana , ibi bakaba babihuriyeho na bamwe mu basengera ku Inkuru Nziza, n’ubwo ho hari ikindi gice cyemeranya n’uyu muhanzi.

Impamvu nyamukuru nkuko twabitangarijwe n'umwe mu baririmba muri chorale yo ku Inkuru Nziza, ni uko iyo wiyemeje kuririmbira Uwiteka, uba utagomba kubifatanya n'iby'isi , gusa bakaba babona ko uyu musore ari kugwa kuko imbaraga yahawe n'Uwiteka zo kuba umukozi wayo ari kuzitandukira.

Umwe mu babwirizabutumwa twabashije kuganira nawe yemeza ko iriya nzira atariyo na gato, ko uriya musore akwiye amasengesho akomeye kuko yatandukiye akaba ari kwangiza impano yahawe na Rurema, ibi bikaba byamuviramo ingaruka itari nziza mu bihe biri imbere.

Undi murokore we yatubwiye ko iyo uri umuntu w’Imana ibintu ubireka, ngo si byiza na gato. Ati “muri Bibiliya bavugamo ko iby’Imana bijya ukwabyo, n’iby’isi bikajya ukwabyo. Iyo usanzwe uririmbira Imana ukajya kuririmba ibindi, hari byinshi uba wangije, kuko Imana iba yaraguhaye impano zo kuyikorera.”

Hagati aho hari abemeranywa cyane n’inzira uyu musore yahisemo yo kuririmba indirimbo zose. Umusore umwe witwa Rurangwa yagize ati “iyo bavuga ngo umuntu aririmba iz’isi baba bashaka kuvuga iki? Jye mbona ibintu byose ar’iby’isi, bishaktse kuvuga ko ar’iby’Imana kuko ariyo yaremye isi n’ibiyirimo byose! Ibyo Mani Martin yakoze nta gitangaza kirimo, icy’ingenzi gusa ni uko bifasha abantu.” Undi mubyeyi twaganiriye we yagize ati “niba aririmbye indirimbo zisanzwe se bitwaye iki? Hari aho byanditse ko agomba kuririmba Aleluya gusa?”

image
Mani Martin ku gifuniko cya album ye nshya
Havugwa byinshi kuri uyu musore, gusa ikigaragara ni uko abenshi batemeranywa nawe.

Ese we abitekerezaho iki?

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.COM nyuma yo gusohora iyi album, Mani Martin yavuze ko amaze imyaka irenga 10 aririmba, ngo akaba yaratangiye aririmba indirimbo zisanzwe (laiques/secular). Ngo yasengeraga muri ADEPR, akaba atari muri chorale, kandi ngo yikundiraga cyane indirimbo za Kayirebwa. Yatangiye kuririmba gospel ku myaka 11, mu makoraniro.

Twabibutsa ko muri 2006, Mani Martin yasohoye indirimbo ‘Urukumbuzi’, irakundwa cyane ku buryo yahembwe nk’indirimbo y’umwaka. Yaje gusohora izindi ndirimbo yaririmbiye Imana, ku buryo zigeze kuri 11 yazisohoye muri album ye ya mbere ‘Isaha ya Cyenda’.

Ngo mu minsi ishize rero nibwo yatangiye gukora indirimbo zagenewe abantu bose. Ati “aha nibwo natangite kwibaza nti ni iki namarira buri munyarwanda, atari abajya mu nsengero gusa?’’ Nguko uko yasohoye indirimbo ‘Icyo dupfana’, nyuma anasohora n’izindi ziri kuri iyi album nshya.

Mani ati “mbere nahimbaga indirimbo z’urukundo nkaziha abandi ntinya ko abantu babifata nabi. Nyuma ariko naje gusanga ngomba kuba uwo ndi we, nkaba nibaza impamvu naha abandi ndirimbo mfiteho ikibazo.”

Ngo ibyo abikora ntiyumvaga avuye muri gospel, ngo ariko abantu benshi babifashe uko bishakiye. Ati “dore uko mbibona: naravutse nsanga ndi umuntu, w’umunyarwanda, kandi w’umukristu. Ibyo byose uko ari 3 birangize, bikaba rero bigomba no kugaragara mu binsohokamo. Hari ababifata nabi, ariko jye numva uwo murongo Atari mubi ku buryo nawureka. Niyemeje kuririmba nk’umwuga, ndirimba indirimbo zivuga ku buzima bwanjye nk’umukristu kandi sinaguye nk’uko bamwe babivuga.” Mani Martin yavuze kandi ko umukristo wese uri mu rusengero aba afite ikindi akora iyo ari hanze yarwo, kandi ntibituma asohoka mu bukristu bwe!

Ku bivugwa ko yaba yararetse kuririmbira Imana kubera ko nta mafaranga abamo, Mani Martin yavuze ko icyo kibazo nacyo kiriho. Ngo ntibishatse kuvuga ko ntacyo bimumariye, ngo kuko iyo uririmbira Imana ubona inyungu zidasanzwe, kandi ngo na inspiration iza byoroshye, kuko iba ituruka k’Uwiteka nyine. Ngo ikibazo ni uko we yatangaga cyane, ariko ntabone inyungu (revenue) ku byo yatanze.

Mani Martin kandi ngo ntiyumva ukuntu abantu bavuga indirimbo z’isi. Ati”iyo mvuze urukundo, ubumwe, amahoro mba mvuze Imana. Igihe nzavuga kwicana cyangwa kugira nabi nibwo byaba ari bibi, bitari mu murongo wayo. Ikindi ni uko ntari naririmba indirimbo nabwiwe na Shitani!”

Joe d'Alembert na Olivier NTAGANZWA
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Umuhanzi bizimana patient mu minsi mike araba azanye album ye « ikime cy 'igitondo » muri clip video
 
Menya ubuzima bwihariye kandi budasanzwe bw 'umuhanzi francis bakets uririmbira imana
 
Umuhanzi nelson mucyo mu gutangiza imigoroba yo kuramya
 
Chorale rehoboth ministries ntikibarizwa mu itorero rya evangelical restoration church kimisagara!
 
Umuhanzi rusaro anaella mu gitaramo cyahuruje imbaga muri serena hotel kuri uyu wa gatanu
 
Umuhanzi mugabo jackie ngo yiteguye gushimisha abamureba kuri uyu wa gatandatu muri serena hotel
 
Umuhanzi dominic nic agarukanye iki mu kibuga cya muzika?
 
Korali rehoboth ya adepr rukiri igarutse mu ndirimbo yayo ntiyaryama twashira mu mashusho.
 
Korali uob gospel singers yongeye kugaragara nyuma y 'igihe kitari gito itaboneka!
 
Hindurwa band n 'umuhanzi enric sifa uba muri amerika mu gitaramo cyo gufasha abana bo ku mihanda
 
Page:1 | | 2|
AuthorsComments
Page:1 | | 2|
by Anonymous Posted 2010-04-14 10:38:45

Umva Martin,ntakuntu akanwa karirimbye Mfite urukumbuzi,Isaha ya cyenda,Isi ni nta munoza ngo karirimbe amazi magari,NA ......,PLEASE ICARA UFATE UMWANYA utekereze uko wari uri ugihamagarwa maze ufate umwanzuro.Igihe wazihaga abandi ni uko Umwuka wIMANA yabaga yagutsinse kandi ukumvira,none reka kuvanga rwose,kandi ni wunvira IMANA Izakugirira neza.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-14 10:36:50

Umva Martin,ntakuntu akanwa karirimbye Mfite urukumbuzi,Isaha ya cyenda,Isi ni nta munoza ngo karirimbe amazi magari,NA ......,PLEASE ICARA UFATE UMWANYA utekereze uko wari uri ugihamagarwa maze ufate umwanzuro.Igihe wazihaga abandi ni uko Umwuka wIMANA yabaga yagutsinse kandi ukumvira,none reka kuvanga rwose,kandi ni wunvira IMANA Izakugirira neza.

0
bad good




 
by payisa03 Posted 2010-03-30 02:58:39

courrage monsier abobatipe bime amatwi, indirimbo bita izi si abafanabazo ntibasenga wasanga arinabo baza imbere mukuzikunda, ibyiyisi ni amabanga.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 02:46:31

mes amis, mureke undi mwana kuko ibyo aririmba ni urukundo Imana idutegeka, naho ababeshya ko avuye muri gospel barariye baramwibagirwaa kandi agomba gutungwa nimpano yahahwe.
Courageeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

0
bad good




 
by noaly05 Posted 2010-03-29 15:46:06

MANI MARTIN mumureke akore ibimurimo kuko ibyo muri kwibaza ko yaguye niwe wenyine ubizi na conscience ye.Icyakora MANI niba reellement ujya gufata kiriya cyemezo CONSCIENCE YAWE yarakubujije UKINANGIRA Uzaba warabaye nka BALAMU Aribyo twita kwanga kumvira UMWUKA WERA.

0
bad good




 
by uwakadelphine2000 Posted 2010-03-10 07:48:39

Nge ndumva kuririmba ntaho bihuriyeno kugwa
keretse asigaye afite indi myitwarire itari myiza mu bantu

0
bad good




 
by ADIAS Posted 2010-03-05 04:30:50

TUJYE TWITONDERA KUVUGA MUGENZI WACU AHUBWO TUMUSENGERE KUGIRANGO IMANA IMUBE HAFI CG IMUHINDURE BIBE MU BUSHAKE BW'IMANA

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-09 08:52:42

hahahahaha kabisa buri wese agira umutima nama we ariko yabona nabamugira inama bikaba byiza!!!!! rero ufite impamvu wafashe gahunda yo kuririmba indirimbo zose so wowe ubitekerezeho neze maze urebe ni nama bamwe nabamwe bakugiriye ubundi uhitemo neza kdi uhitemo ikizakugirira akamaro kuko" byose turabyemerewe ariko siko bitugirira akamaro"

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-02-09 08:18:40

Courage Martin! Utarwanya Imana aba ari kumwe nayo. Ririmba ibyubaka byose uzaba waririmbye ibishimwa n'Imana.
Urugero rw'umuvandimwe witahiye Rugamba cyprien indirimbo ze iyo uziteze amatwiwakibaza byinshi cyane ku gituma abantu bangana. Ese ntiyahimbaje Imana atyo?
Be blessed

0
bad good




 
by manzinyayo Posted 2010-01-20 10:42:38

mwana wa mama rwose nkunze ko uvuze uti ibindimo ibyo nibyo kuba umukristo baho ureke ababeshya nonese si twe tujya mubitaramo byose niyo ugiye mubiro bya abapastors usanga harimo indirimbo zimitoma erega ninziza njye ndagushyigikiye komeza gusa ibyo abantu bakuvugaho ntibizaguhindire uri umukristo uzapha uriwe bye.

0
bad good




 
by niyandre2000 Posted 2010-01-14 11:19:45

ukuri urakuzi kandi kuri mu mutima wawe be you don't pretend aheza ni mw'ijuru tuzahurireyo isi yo n'amayobera gusa

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-13 17:26:16

Aha! Narabivuze da! Uyu wese kandi afite igipimo kihe cyaba gipima ibyo gupungukirwa mu by'umwuka ra? Nta n'isoni? Uziko bamwe bageze aho kwigira Imana burundu! Nakumiro pe! urungabangabo rwo muzarugumamo kuko ninamwe mwarwishyizemo pe! Murarwana n'iki se?ubundi se mbere hose Hari uwo yagishaga inama mbere yo gusohora izo ndirimbo? Mwacecetse mukakira iyo nganzo nshya ari kubaha ko byose bibageraho ariwe uzi aho biva,aha!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-12 13:46:03

twumvikane neza,ntmukavange ibitavangika,mesa kamwe uhitemo kimwe niba umuhamagaro wo kuririmbira Imana warangiye kd birashoboka usoze neza!utangire undi wo kuririmba ibijyanye na affaires z'ibiboneka ku isi.Umva MANI emera ko spirituellement wapungukiwe kd nawe urabizi!hitamo rero utumenyeshe positin yawe we kuduheza mu rungabangabo1

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-11 05:22:11

yego sha wabimenye uriya we ni ishyari amufitiye kuko ntawu mubereye mu mufuka

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-10 14:58:37

please stop jugde a GOD'S CHILD but help him with players so that OUR LORD could make him what he want him to be.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-10 07:49:51

Mujye mureka ubusutwa bana, uyu uvuga iby'amamodoka se,azi we yibitseho iki? Icyo nzi neza nuko abo bose uvuze aho bageze hose baramwubaha kandi hari byinshi bamwigiyeho.ntuzane ibyo kuvuga ngo baramusize,ibyo byerekana ishyari umufitiye nawe uwaguha ijwi nk'irye washega ukarusha abazima n'abapfuye!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-10 04:56:34

ngo yaririmbaga umukobwa none se ushatse kumbwira ko abarokore badakunda abakobwa batabasakaza ho imitoma?mwarasaze ni inde utabwira umukunzi we je t`aime ,i love ya,te dijo te amo,mu moko yose,mu mahanga hose urukundo rubayo,niba aruririmbye ou est le probleme,mwe iyo muzakumenya ko hari mo abaririmba batukana ,n`abaririmba ibijyanye n`urukundo,amahoro,ubwiyunge,,,ndabashima kandi ngo ikizabohorwa mu isi no mu ijuru kizaba kibohotse.ikindi kandi dusoma muri bibiliya ko rimwe umwami sawuli yumvise ameze nabi atanezerewe ahamagaza abagaragu be ngo bamushakire umuntu umucurangira Dawidi ajya gucurangira umwami,ndetse akomeza kujya amucurangira none se tuvuge ko yararimo gucumura ?ibyo se byamubujije kuba umusore ukunda kandi wizera Imana ya Islaheli ra?muzasome iby`iyi nkuru mu gitabo cy`abami,cg samuel muzasanga kuririmba byarahoze ho na kera,so stop jugding our brother let him be please.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-10 04:38:28

mwarasaze wowe uvuga ngo indirimbo za luck dube ntacyo zamaze ubizi ute ?uri imana se ireba mu mitima y` abantu?ahubwo se uzi amateka ya S.Africa kweli?ikindi kdi abaririmba gospel siko bose bazajya mu mijuru,abaririmba iz`isi si ko bose bazarimbuka,kdi rwsose ntanaho byanditse muri bibiliya,ikindi mwicara muhimba utwaha,ngaho ngo ibi ntibyambarwa,ibi ntibiribwa......nyamara kdi ibyo Uwiteka yandikishije nk`amategeko 10 ntawe uyakurikiza mais ugasanga mwigize intyoza mu tuntu duto,Paul yaravuze ngo byose turabyemereye ariko siko byose bitugirira akamaro,niba kuririmba bizamugirira akamaro please let him sing.ninde wababwiye ko abaririmba indirimbo zisanzwe batazabona Imana ra?tugira iminsi 6 yo kubana ni isi tukagira n`umunsi wo kuba imber y`Imana dutuje tuyihimbaza.azacurange nk`umurimo akomeze ajye gusenga bisanzwe anaririmbe rwose nizo z`imana njye nzagura cd iko izaba imeze kose

0
bad good




 
by sylva003 Posted 2010-01-09 14:23:33

Man wikiruka kubyagusize!!! ubwo ubonye ba the ben na tom na meddy biguriye utumodoka utagira nigare none urasheze ngo ugiye kiubiruka inyuma koko!!!!!! baragusize ntuzanabafata ahubwo natwduke wakuraga muba pasteur natwo uratubuze.isubireho usange abakozi b'Imana bagusengere ugaruke mumurongo wagakiza uzabona nibirenze ibyo wibwira isaha y'Imana nigera kdi ntiyigeze ikwibigarwa

0
bad good




 
by uwigilberto7 Posted 2010-01-09 13:50:52

Nshuti ibyo utekereza byari byo ariko si byiza mu kanwa kavuze ijambo ry'Imana ugiye gutesha agaciro gospel yawe,uzongere ugire igihe gihagije cyo kubisengera no kugisha inama Imana niba warayisenze neza izakwereka uko ubigenza kuruta ibyo utekereza n'inama wagirwa n'abamwe.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-09 08:38:18

Abavugizi b'IMANA babaye benshi pe! Jye ntangazwa n'abiha guca imanza kandi na rurema ubwe atarazica! Abavuga ko Martin yaguye,bafite igipimo cyihe gipima agakiza? Imana yonyine niyo ireba mu mitima,kandi nziko idapimisha indirimbo abantu baririmba,ubuse abaririmba gospel bose twakwemeza ko iri abakiranutsi? Aha! Bizwi na rurema da! Abakristo baterana inda se biba bitewe n'indirimbo z'isi bumvise? Aba Pasteur bashwanira amoko n'uturere se MANI Martin atabaririmbiye "Icyo dupfana kiruticyo dupfa" yayiririmbira bande? Mureke umwana yihangire mugabanye amagambo.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-09 08:11:04

Jye ntangazwa n'abavunwa n'umutwaro batikoreye koko! MANI Martin ajya kuririmba gospel ntiyabagishije inama,ntekereza ko yahisemo uwo murongo ntawe abajije,ninawe wenyine rero ushobora guhitamo gukora n'izisanzwe,niba ahitamo gukora bikabageraho ntacyo mwamufashije ubwo murashya mwarura iki? IRIRIMBIRE RATA! Wowe cungana n'icyaguteza imbere na muzika yacu ikazamuka.Imana muri kumwe wirinde gucumura gusa.

0
bad good




 
by rnenolake Posted 2010-01-09 06:45:36

Bravo anonymous ibi bihe turimo ni hatari urabona ubu abantu bamaze kwigira abavugizi b'Imana abandi nabo ngiyo imitoma ,discours nibindi sinakubwira bakiyita ba "peacemaker","influencial",n'ibindi bisa.but what i told u uzi kurebesha andi maso azasanga ari strategic plan za satani zo kudukundisha iyi si kuruta Imana or gushaka kugaragara neza imbere y"abantu kur3enza imbere y'Imana.ndangize ntanga ka work gato dear challengers;twese ntawe utemera umuhazi LUKE DUBE uretse impano ye y'agahebuzo n'ubutumwa bwe murabuzi none n'iwabo S.A bangahe byahinduye??????none se iri jambo ryo rishatse kuvuga iki? "UMWANA NABABATURA NIBWO MUZABA MUBATUWE"

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-01-08 16:04:10

Icyo twita kuririmba indirimbo z'isi, ni izigamije gushimisha isi nyine ndetse na kamere, ntekereza ko mu ndirimbo "yari wowe", uwo musore ataririmba urukundo rw'Imana ahubwo aririmbira umukobwa, kandi si umufasha we aririmbira, si n'uwo bazarwubakana ngo tubimenye, none se ubwo aba abaye icyitegererezo ku bandi ba jeunes bamureberaho kandi bashaka kubahisha Imana? Ese ni gute azamara kuririmba iyo ndirimbo muri concert hanyuma akabwiriza kwirinda? Ntabwo bishoboka rwose guhuza gushimisha isi no gushimisha Imana kuko ni inzira ebyiri zihabanye kandi zidashobora guhura...Niba wiyemeje gushimisha isi, yo ubwayo izagusaba gukora ibyo isi irarikira, kandi kuko uba ukunze succès, wisanga wabikoze. Ikindi umukristu ni umugaragu w'Imana, ntabwo rero dukorera Imana uko twishakiye ahubwo tuyikorera uko ishaka kandi itegeka, nah'ubundi ushobora kuba uririmba indirimbo zivuga ku Mana ariko bitavuze ko Imana ibishima, Imana ntihinduka n'ubwo twe duhinduka cyane, uko ijambo ryayo rivuga, ni nako iri. "Ne vous conformez pas au siècle présent, mais soyez transformés par le renouvellement de l'intelligence, afin que vous discerniez quelle est la volonté de Dieu, ce qui est bon, agréable et parfait" Romains 12:2.

0
bad good




 
by tonidine2002 Posted 2010-01-08 10:49:50

uuhhmm abantu b`injiji baragwira!!ubwo se ko abanyarwanda bose bakundaga kandi bagikunda niyomugabo Filemon ,indirimbo ze twazita iki ra? ntizari zuzuyemo urukundo!ubuse abarokore iyo bashyingiwe bibabuza gucuranga indirimbo zo mu makwe?zahimbwe nande se cg se zaririmbwe n`ande?ibyo se bisobanura ko abaririmba indirimbo z`urukundo,ubumwe n` ubwiyunge ,amahora,....batazabona Imana mu maso?ndumiwe koko abo banyamadini bo mu rwanda rwose sinzi!!njye rwose ndabihakanye abi Imana ni abafite imbuto z`umwuka dusanga muri bibiliya,urukundo,kwihangana,kumvira,kwirinda ibibi,kwicisha bugufi,kutiyandarika...n`ibindi bisa nkabyo.

abahanzi bamwe nabamwe bari yica bagakoreshwa ni ibiyobya bwenjye,bagakunda abagore cg abagabo,bagakora iby`isoni nke bibiliya yanga,mais mu gihe ushoboye kuririmba arina ko wiyubaha rwose ndabona nta ribi.hari benshi cyane mubahanzi bageze kure b`abanyamerika bazwi ho kugira imbabazi n`impuhwe bimwe mubarokore batajya bagira!!!ugasanga bafasha abana b`imfubyi,abakene ,abapfakazi babarihira amashuri mbese ye ibyo si byiza?ubwo se iyo migisha ninde utayishimira,Uwiteka aravuga ati mukoreshe impano mwahawe kugira ngo abantu babibone bayishime<wowe umunenga ni kangahe wahesheje icyubahiro Imana ukoresheje amafranga?rero niba ashaka gukoresha impano ye mugushaka amafranga ni mumureke,ahubwo mujye mumufasha kugirango umusaruro we uzakoreshwe mu buryo bwiza.

hari ni ikindi njye nta shima na bantu bavuga ko baririmbira Imana maze ugasanga bateguye ibitaramo muri za hotli zikomeye ngo kwinjira ni 10000frw!!none se ijambo ry`Imana riragurishwa ra?ok munsobanurire difference iri aho ngaho.UBUJIJI BURAGWIRA PEE

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umuhanzi delphin kalisa ngo azanye ingamba zikomeye muri muzika
 
patrick nyamitari yatangaje itariki ntakuka yo gushyira agaharagara album ye yise niwe mesiya
 
Abahanzi bacu nibareke kwigana abo hanze ahubwo bakore cyane- umuhanzi uwamungu emmanuel
 
“indirimbo “tubyumve kimwe” tugiye gusohora turizera ko izahindura byinshi” - jc girls group
 
Kigali: revival generation iri gutegura igiterane cy 'urubyiruko
 
Korali bethrehem iritegura kugeza ivugabutumwa ryayo hirya no hino ku isi
 
Korali amahoro yagaragaje udushya twinshi mu yandi makorali yo mu itorero rya adepr!
 
Huye: umuriro ntiwatumye concert ya dominic nic isozwa
 
Latest Videos in this group
video
Igituma ndirimba-Apollinaire, Shemeza Music
video
Interview Kizito Mihigo
video
Mbeshejweho n'urukundo ya Aimé
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com