Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
The Igihe ProjectSondageIjambo ry'ibanzeIGIHE STATISTICS

Ibyerekeye iyubahirizwa ry ' ubuzima bwite n’uburyo bw 'imikoreshereze ya igihe.com


posted on Aug , 06 2010 at 11H 36min 21 sec viewed 3916 times



1) Iyubahirizwa ry’ubuzima bwite



www.igihe.com ikusanya izina wandika iyo winjiye (login), e-mail, aho ubarizwa, imibare ya telefoni,n’andi makuru akwerekeye, igihe wiyandikishije nk’umunyamuryango w’urubuga (member). Iyo winjiye ku rubuga, idosiye ya “log” ibika mu bushyinguro bwacu ibyo mudasobwa yawe ikoze, yifashishije IP adress y’iyo mudasobwa. Iyo winjiyemo nk’umunyamuryango wa www.igihe.com , ugahitamo checkbox, hari cookie ikohererezwa.

Iyi ituma izina winjiriraho (login) n’ijambo ry’ibanga (password) byibukwa iyo ugarutse. Ibi rero biba bigamije koroshya kwinjira kwawe, ntibikoreshwa na www.igihe.com mu zindi nzira izo arizo zose.

www.igihe.com n’abafatanya bikorwa bayo mu kwamamaza (advertising partners) bashobora gukoresha cookie n’imyaka y’abiyandikishije mu gihe byerekanywe mu makuru atangwa n’uwiyandikisha (profile); ahanini aba ari mu rwego rwo kongerera amahirwe ibikorwa hakurikijwe ababikenera cyangwa gusakaza ibirango (rotating banners). Ikiba kigamijwe ni ibarurishamibare gusa. Abafatanyabikorwa bacu ntibabika cyangwa ngo bakoreshe aya makuru (cookie, imyaka yawe) mu bundi buryo.

Ufite uburenganzira bwo kugira ibyo ukora ku bikureba nko kwinjira mu rubuga, kubihindura, kubikosora cyangwa kubikuraho igihe cyose ubishakiye. Iyo ukoresha ubu burenganzira, wifashisha ibyanditse ahabugenewe kuri profile yawe, cyangwa ukatubaza kuri aderesi ikurikira: info@igihe.com.

www.igihe.com ishobora kugumana, ikanakoresha IP adresses za mudasobwa zisura urubuga, kugira ngo zizamenyekane mu gihe bizaba bisabwe n’urwego rw’ubutabera uru n’uru, polisi y’igihugu cyangwa urundi rwego rubifitiye uburenganzira butangwa ’itegeko.

2) Uburyo bw’imikoreshereze y’ibishyirwa ku ubuga



Inkuru zose zandikwa ku www.igihe.com zifatwa nk’umutungo w’urwo rubuga, kandi rufite uburenganzira bwo gukoresha, guhindura cyangwa gukuraho imwe muri izo nkuru.

Birabujijwe rwose gukoporora igice cy’inkuru cyangwa inkuru yose uko yakabaye wasanga kuri uru rubuga.

Uburenganzira ku nkuru zanditswe n’abanyamuryango (members) bufitwe bisesuye n’abazanditse, keretse hari ukundi bigenwe.

Niba ushaka gukoporora igice cyangwa inkuru yose y’umwe mu banyamuryango, baza nyirubwite cyangwa ubinyuze ku www.igihe.com. Urubuga rutanga ubufasha bukenewe iyo habayeho kutubahirizwa kw’uburenganzira bwa nyirigikorwa (copyright violation), kuri imwe mu nkuru z’abanyamuryango bacu.

Abayobozi b’urubuga bihariye uburenganzira bwo kwemeza niba inkuru ijya cyangwa itajya ku muharuro w’urubuga (homepage), igihe icyo ari cyo cyose.

Iyo wanditse inkuru, wemera ko urubuga www.igihe.com rwamamaza ku mapaji atandukanye kugira ngo rubone amafaranga yo gukoresha, ibi bikorwa n’iyo uwandika ahisemo license ya "CN" (Non-Commercial). Wemera kandi ko, hatitawe kuri license, abagize www.igihe.com bahindura inkuru yawe igihe icyo ari cyo cyose, cyangwa bayikura ku rubuga igihe babonye ibangamye.

3) Ibigenga imikoreshereze y’urubuga bireba abasomyi n’abarusura



Ibijya ku rubuga bishobora guhinduka bitewe n’ibisomwaho, cyangwa bitewe n’abasura urubuga babisoma. Nka www.igihe.com, nta ruhare tugira ku bishyirwa ku rubuga n’abanyamuryango bacu.

4) Amategeko y’urubuga www.igihe.com



www.igihe.com ni urubuga rw’umuryango w’abantu batandukanye rushingiye ku bufatanye. Nk’uko bigenda mu muryango uwo ariwo wose, hari amategeko agomba gukurikizwa, ku buryo buri wese yisanzura. Ushaka kwinjira muri uwo muryango rero wese agomba kuyakurikiza. Ngibi ibyo dusaba :

1. Mu gihe utanga ibitekerezo byawe ku nkuru zitandukanye cyangwa wandika mu ihuriro (forum), ugomba kubikora wubahiriza amategeko y’ibanze y’ubupfura n’icyubahiro.

2. Icyo inkuru usomye cyangwa ihuriro iri n’iri byaba bivugaho cyose, ntibyemewe ko wagera aho utukana. Niba hari ikibazo ubifiteho cyangwa icyo ubinenga, bikore ukoresheje uburyo bw’ubutumwa wihariye (private messaging system).

3. Uwandika aba agomba kwandika neza amagambo. Erekana icyubahiro ufitiye abasoma ibitekerezo byawe, wandika ibigaragara neza kandi bizima.

4. Mbere y’uko wongera indi ngingo yo kuganiraho mu ihuriro (forum), shakisha ubanze urebe niba nta wundi wayishyizeho mbere yawe. www.igihe.com itanga uburyo bwizewe bwo gushaka inyandiko kuri buri paji, bukoreshe !

5. Mu ihuriro, ingingo itemewe n’amategeko izajya ihita ikurwa burundu ku rubuga. Izo ngingo ni nk’izerekeye ibiterasoni (pornography), ivangura rishingiye ku ruhu (racism), gushaka kwangiza cyangwa kwinjira bitemewe mu rubuga (hacking) mu buryo ubwo aribwo bwose, no gusebanya (defamation). Abashinzwe isesengura (moderators) b’urubuga bihariye uburenganzira bwo gukuraho burundu ubutumwa bwose bazabona butubahirije amategeko.

6. Turabasaba dukomeje kwirinda gushyira ku rubuga ingingo zateza impagarara (izo bita “trolls”). Ingero za trolls ni nk’izi : "Linux ni nziza kurusha Windows", "Firefox ni nziza kurusha IE", NUR ni nziza kurusha KIST” n’izindi.

7. Abashinzwe isesengura (moderators) n’abayobozi b’urubuga nibo bafata ibyemezo bonyine. Nibo bemeza ingingo zo mu ihuriro zisozwa cyangwa zikurwaho burundu. Mugomba kubaha ibitekerezo byabo; naho ubundi wakwimwa uburenganzira ku rubuga bitewe n’uburemere bw’ikosa ryawe.

8. Niba ingingo isa nk’aho iteza amakimbirane cyangwa impagarara, wiyishyira ku rubuga.

9. Birabujijwe kohereza ibitekerezo byinshi ingunga imwe ku ngingo iyi n’iyi yo mw’ ihuriro.

10. Birabujijwe rwose kwinjirira ku mazina menshi atandukanye (create multiple accounts). Abo bizagaragara ko babikora, tuzakora ibishoboka byose bakurwe ku rubuga burundu. Iri ni ikosa rikomeye cyane, rishobora no gutuma utongera kugera ku nkuru zo ku rubuga, iyo bigaragaye ko wateje ibibazo abanyamuryango cyangwa abayobozi b’urubuga.

11. Kirazira gukusanya ibintu bitandukanye ku rubuga mu buryo buri automated.

12. Birabujijwe kwamamaza kuri forum za www.igihe.com , keretse byumvikanyweho n’umwe mu bayobozi barwo, iyo byanditse cyangwa bimeze neza.

13. Birabujijwe gushyira amashusho cyangwa amagambo, ashobora kubabaza cyangwa gusuzugura icyemezo cy’abasesenguzi b’urubuga, byaba mu byo wandika mu ihuriro, ibyo usinya, amashusho ya avatars cyangwa ahandi hose ku rubuga. Abasesenguzi b’urubuga bihariye uburenganzira bwo gukuraho ibivugwa haruguru, nta nteguza ibayeho.

14. Uburyo bwose bwo kwamamaza cyangwa spams bwoherejwe mu butumwa bwite (private messaging/messagerie privée), burabujijwe kandi burahanwa.

Urubuga www.igihe.com rushobora guhindura, cyangwa kugira icyo rwongera ku mategeko n’ibisabwa byanditse haruguru igihe icyo aricyo cyose; niyo mpamvu mugomba gusura iyi paji kenshi, mukamenya amabwiriza y’ikoreshwa ry’urubuga.



Ubwanditsi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
itangazo rigenewe abatanga ibitekerezo ku nkuru zica ku igihe.com
 
Hesha abahanzi amahirwe yo kwegukana igihembo muri salax awards ubatora ku igihe.com
 
Itangazo ryo kwisegura ku bakunzi ba igihe.com
 
Itangazo ryo kwisegura ku bakunzi ba igihe.com
 
Radio flash fm na igihe.com mu kwifatanya n'abanyarwanda kuri mother's day
 
Gumana na igihe.com aho uri hose ukoresheje telefoni yawe igendanwa!
 
Ni gute wagera ku nyandiko za premium content, zigenewe abiyandikishije ku igihe.com?
 
Igihe.com yagiranye amasezerano y’ubufatanye na the blink magazine
 
Agashya: inyandiko zo mu bwoko bwa premium, zishobora gusomwa n'umunyamuryango wa igihe.com gusa!
 
Itangazo: indirimbo z’inyamahanga ntizizongera kugaragara ku rubuga igihe.com
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by mbona00 Posted 2 days 31 min ago

NI BYIZA KUKO TUBASHA GUHUZWA N,IGIHE .Byaba byiza hongewemo byinshi byerekeye BIBIRIYA

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Irushanwa ry’inkuru z’urukundo ku igihe.com rigeze ku musozo
 
ni ibihe bihembo bizahabwa abazatsinda irushanwa ku nkuru z’urukundo?
 
Irushanwa ry’inkuru z’urukundo ku igihe.com!
 
Ubutumwa bwo kwisegura
 
Itangazo: igihe.com irisegura ku bakunzi bayo
 
hasigaye amasaha make, amatora ya miss rwanda 2009 agahagarara ku igihe.com
 
Amatora ya miss rwanda 2009 ku igihe.com : abantu badatoye buri kanya byaba byiza kurushaho
 
Kuri iki cyumweru staff ya igihe.com yagize ikiganiro kuri radio flash fm
 
Latest Videos in this group
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com