Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru

"Nta Coup d’Etat yaba mu Rwanda muri iki gihe! Ntibishoboka !" Perezida Kagame


posted on Mar , 03 2010 at 15H 00min 07 sec viewed 46454 times



Kuri uyu wa gatatu tariki 3/3/2010, perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Muri icyo kiganiro, hibanzwe cyane ku byagiye biba muri iki gihe cy’ukwezi gushize nyuma y’ikiganiro ngarukakwezi cyo muri Gashyantare. Muri byo harimo nk’umwiherero w’abayobozi uherutse kubera i Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba, ibibazo by’umutekano muke biherutse kuba mu mujyi wa Kigali, ubwo hamwe haterwaga gerenade, abantu 2 bagapfa, abandi benshi bagakomereka, ihunga rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa urugendo rwa perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy mu Rwanda, n’ibindi.

Ikibazo cy’umutekano

Abajijwe ku kuba nyuma y’aho gerenade ziturikiye ahantu hatatu mu mujyi wa Kigali polisi yaba yaravuze ko FDLR ishobora kuba yarabigizemo uruhare, ariko kuri uyu wa kabiri tariki 2/3/2010 umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga akaba yaravuze ko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya baba nabo bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, perezida Kagame yavuze ko ubwo nyine polisi yabonye icyatuma icyeka umutwe wa FDLR, kandi ngo biranashoboka ko byaba byaragizwemo uruhare n’abandi batari FDLR. Gusa ngo ibya Kayumba na Karegeya nabyo biri gukurikiranwa na polisi.

image
Perezida Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru

Perezida Kagame ati “ijoro ribanziriza umunsi Kayumba yatorotseho, yari yabajijwe n’abashinzwe umutekano. Ariko nabo bashyizemo ikivandimwe cyane, maze bamuha igihe cyo kubitekerezaho ngo bazongere bamubaze, nibwo yagendaga. Ariko hari ibimenyetso byinshi bihari, nawe ubwe yabuze uko asobanura.” Yongeyeho ko hari ibyo itangazo ry’umushinjacyaha mukuru risobanura, ngo kandi hari n’ibindi atari ngombwa gushyira hanze muri iki gihe…

Umunyamakuru yifuje kumenya niba nyuma ya za gerenade zatewe muri Kigali, haba wenda harongerewe umutekano. Perezida Kagame yamusubije ko umutekano uhora n’ubundi uri hejuru, ngo abawushinzwe ntibakora iyo hari ikibazo, akaba ari nayo mpamvu
bizwi ku isi hose ko Kigali itekanye.

image
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Ngo abakora ibikorwa bibi nk’ibi baba bashaka kwerekana ko atariko biri, ariko ntibabigeraho. Gusa ngo iyo ibintu nk’ibi bibaye bigatwara ubuzima bw’abantu kiba ari ikibazo…

Agathe Kanziga Habyarimana

Ku bibazo yagiye abazwa ku kuba Agatha Kanziga Habyarimana yaragejejwe imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa kabiri, perezida Kagame yavuze ko hashize igihe u Rwanda rubisabye. Kuri bamwe mu bafaransa baba baravuze ko uyu mugore atakoherezwa mu Rwanda ngo kubera kutizera ubutabera bwaho, perezida Kagame yagize ati: “ niba batizeye ubutabera bw’u Rwanda, nta kibazo mbifiteho baramutse bamuburanishije. Icyo twe dushaka ni ubutabera. Bashobora kubirangiza cyangwa bagashyikiriza ikibazo urukiko mpuzamahanga rubishinzwe (ICTR/TPIR). Gusa twe dushobora kubaha amakuru na gihamya (evidence)."

Ngo ntiyumva ukuntu ibihugu bihora byiha kwigisha u Rwanda uburyo rukwiye gukora byananirwa kuburanisha umuntu, cyangwa kumuha urundi rwego rushobora kumuburanisha. Ati “ibyo se kandi nabyo bigomba ubwenge buhambaye?”

Abayobozi b'uturere bavaho ubutitsa

Perezida Kagame yabajijwe ku bayobozi b’uturere bamaze igihe bavaho umusubizo, ngo niba abaturage batazajya babikuriraho, hatabaye ngombwa ko leta ariyo ibikemura. Aha perezida Kagame yavuze ko hariho inzego za njyanama na nyobozi mu buyobozi bw’ibanze. Ati “abo baba bagomba gukora inshingano zabo. Hari aho usanga umuyobozi w’akarere atumva ibyo njyanama ivuga, agakomeza agakora ibyo yishakiye. Aha hari igihe biba ngombwa ko leta igira icyo ikora…”

image
Perezida Kagame asubiza ibibazo by'abanyamakuru

Gusa ngo uko ibintu bizajya bitera imbere, hari urwego bizageraho aho abaturage bazajya nyine babyikorera. Ngo rimwe na rimwe icyemezo kiva hejuru, ariko siko bizahora.

Ba ambasaderi babiri bavuyeho: uwo mu Buholandi, n’uwo mu Buhinde

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga kuri ba ambasaderi Bizimana (wari uhagarariye u Rwanda mu Buholandi) na ambasaderi Lt Gen Kayumba Nyamwasa (wari uhagarariye u Rwanda mu Buhinde). Aba bagabo bombi bakaba batakiri ba ambasaderi, ariko nk’uko perezida Kagame yabivuze, ngo ibibazo byabo biratandukanye:

- Ambasaderi Bizimana yanditse email ivuga ko hari umwe mu bo bakorana muri ambasade w’igitsina-gore umunaniza, bityo ko atagishobora kuba ambasaderi. Perezida ati “ ntabwo byumvikana ukuntu waba uri umuyobozi ukananizwa n’umuntu uri hasi yawe…”

Yongeyeho ko uyu mugabo yagiye mu gihe yagombaga kuza mu Rwanda mu mwiherero w’abayobozi. Ati “icyo kibazo yashoboraga kuza mu Rwanda tukakivugana…hari n’ubwo duherutse kubonana turaganira ntiyagira icyo ambwira kuri ibyo…Ese haba hari ikindi kibazo kirimo, wenda atambwiye? Simbizi.”

- Ambasaderi Lt Gen Kayumba Nyamwasa we ngo aza habayemo uko kubazwa na polisi, nyuma aza guhunga igihugu. Perezida Kagame ati “wenda iyo hataza kubamo iyo case, yari gusubira mu Buhinde agakomeza kuba ambasaderi…”

“Kayumba na Karegeya si bagenzi banjye (I'm not one of them), nta kibazo nagirana nabo”

Mu bibazo byabajijwe muri iki kiganiro, aba bagabo 2 bakunze kugarukwaho cyane. Abajijwe niba ku ruhande rwe nta kibazo yaba yaragiranye na Kayumba Nyamwasa cyangwa Patrick Karegeya, perezida Kagame yavuze ko bidashoboka rwose ko yagirana ikibazo nabo. Ati “ sinshobora kugirana ikibazo n’aba bagabo kuko sindi umwe muri bo, ntituri no ku rwego rumwe. Ububasha n’inshingano zanjye birazwi, ntabwo rero duhuje akazi (they are not my colleagues). Kunshyira ku rwego rwabo byaba ari igitutsi kuri jye…”

Abajijwe ku byigeze kuvugwa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yaba yarigeze gushaka gukora Coup d’état, perezida Kagame yagize ati “Nta muntu ushobora gukora coup d’état mu Rwanda. Hari ushobora kubyifuza, ariko ntibishoboka muri iki gihe. Wenda byarabaye kubwa Habyarimana n’abandi, ariko ubu ntibyaba. Abanyarwanda bajye baryama basinzire bazi ko bari bubyuke bagakomeza akazi kabo… Hano si muri za Niger, aho abasirikare batobanga igihugu, hano ntibishoboka!”

image
Perezida Kagame ati "nta coup d'état yaba mu Rwanda!"

Abajijwe ikizakorwa kuri aba bagabo 2 bakomeje kugenda mu bihugu byo mu karere, ubu bakaba babarizwa muri Afurika y’Epfo, perezida Kagame yavuze ko ubu leta igiye kuvugana n’ibihugu byo mu karere. Ati “tuzereka abayobozi ba Uganda icyo uyu n’uyu yagiye gukorayo, ni nako tuzabigenza kuba Kenya, Tanzania,…Ibyo tuzanabikora ku bayobozi ba Afurika y’Epfo na Dubai.” Ngo n’ubwo nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha (extradition treaty) ahari hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ngo umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi hari icyo wamara.

Amashyaka

Abajijwe mu mvururu n’ibibazo biherutse kugaragara mu ishyaka PS-Imberakuri rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, perezida Kagame yavuze ko amashyaka ashobora kugira imvururu mu cyumba bakoreyemo inama, ko ariko bashatse kubisohora ngo bigere muri rubanda byaba ari ikibazo kireba inzego z’umutekano.

Ku kuba ishyaka PS-Imberakuri ryarandikiye ibaruwa perezida Sarkozy w’u Bufaransa, perezida Kagame yagize ati “ numvise ko hari n’abandikiraga Bush, ndetse na Obama baramwandikiye…Ariko ahari hari abumva ko abo bayobozi ari ba headmasters, twe tukaba abanyeshuri!!! Ibyo dukora hano, ntitubikorera gushimisha umuyobozi w’igihugu icyo aricyo cyose, n’iyo cyaba cyitwa ko gikomeye..Icyo tuba tugamije ni ineza y’abanyarwanda.”

Ibindi

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku byerekeranye n’imiryango mpuzamahanga u Rwanda rujyamo, aho yibukije ko ikiba cyigamijwe ari icyo yamarira abanyarwanda.

Ku byerekeye ubukungu, avuze ko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari (auditor general) igomba kuzahabwa agaciro, mu gihe havugwa ko nyinshi mu zayibanjirije ntacyo zakozweho.

Ikiganiro ngarukakwezi cyamaze amasaha abiri, cyikaba cyari cyitabiriwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga.


Foto: Urugwiro Village
Olivier NTAGANZWA

Inkuru byerekeranye:

- Soma inkuru ku kiganiro perezida yatanze mu kwezi gushize
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Demokarasi ishingiye ku moko nta mwanya igifite mu rwanda
 
Nyuma y 'amatora, igihe cyo kwitura ku bakandida kirageze
 
Amashyaka menshi ntibivuga gushyamirana
 
Bimwe mu byizweho n’ibyagezweho n’inteko ishinga amategeko y’u rwanda mu gihembwe cyasojwe
 
Ppc irabeshyuza amakuru avuga ko umukandida wayo yikuye mu irushanwa
 
Byaba byiza abanyarwanda batoreye aho bibarurije- komisiyo y 'igihugu y 'amatora
 
Ijambo rya kandida w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (psd) mu kwiyamamaza
 
Sena yatoye itegeko ryerekeye umutekano w’iby’indege za gisivili
 
Amatora si uguhangana ahubwo ni uguhiganwa- komisiyo y 'ubumwe n 'ubwiyunge
 
Imiryango 300 imaze kwemeza ko izohereza indorerezi mu matora y 'uwa 9 kanama
 
Page:1 | | 2| | 3| | 4|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3| | 4|
by mkemmal Posted 2010-06-14 12:28:37

wHAT HAPENED HAS HAPENED BUT NOW IT 'S TIME TO RESTORE THE LOST ONES
AND IT 'S NOW TO RECONSTRUCT OUR COUNTRY TO A BETTER LEVEL, AND IT WILL BE POSSIBLE.WITH GOD WE WILL MAKE IT.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-06-08 12:23:27

smiley Ahubwo wagirango nimana kuko niyo izibyose,aratwenza niwe prezida wambere kwisi se grenade zivugira iki mu rwanda? Ahubwo ntasinzira.Ntabapfira gushira imana irahari.

0
bad good




 
by Honeybonf Posted 2010-05-13 05:54:16

Byose bimeze neza mu Rwanda,Amahoro arahinda hose,igihugu gisa neza, economie yarazamutse.U rwanda rwabaye Paradiso yuzuye (usomye ibyo baruvugaho)Ariko na none ndunva ntawe nagira inama yo gutaha, nunva mpatinye kurusha cya gihe cy'amasasu kandi iyo ndebye politiki yaho ku rwego mpuzamahanga nunva hatakiri iwacu.Habaye mu mahanga kurusha,Kenya,Uganda,Burundi.Ese hari za manual zigisha uko bab mu Rwanda rw'ikigihe?hakenewe igitabo cg.ibitabo bisobanurira abanya rwanda bahunze bashaka kuzagaruka amategeko mashya vs.ashaje!Ntibavuga,Bavuga!!Ntibatekereza!Batekereza.Naho ubundi turagowe!!!!!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-18 06:17:19

Nduwi rwanda kandi nkunda urwanda rwanjye pe igihugu ca basokuru ariko tugire uburenganzira bumwe ku gihugu cyacu ibyo kidusaba nibyo tugisaba atari ibyo niho bya bibazo bihera nta ntambara dushaka muri iki gihugu nimba zitarabaye zirahagije mureka aka mwana wa mama kuko mbona hari ibyo dusubiramo nki byakera kwa habyara naho ntari mu rwanda mugire amahoro napresident umwe kuko ntaho nari nabona aba president babiri cg batatu mu gihugu kimwe PRESIDENT WACU NDAMWEMERA ARIKO AFITE ABATOBYI SINZI NIMBA ARIBYO BAJYA KWIGA KURI YA MA BOURES YA LETA BAHABWA NAHO BAMWE TURIRWARIZA.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-04-16 07:52:50

good president

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 02:30:19

Nta démocratie iri mu Rwanda muri iki gihe.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 02:30:17

Nta démocratie iri mu Rwanda muri iki gihe.

-1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 01:46:17

Nta démocratie iri mu Rwanda muri iki gihe.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-30 01:44:27

Nta démocratie iri mu Rwanda muri iki gihe.

+1
bad good




 
by mushogeo Posted 2010-03-24 05:30:42

please my fellow Rwandan don't judge for Nyamwasa and karegeya or kagame .they should solve there problem ,for us we now that kagame karegeye and kyumba are our 'hero'. smiley

0
bad good




 
by sandratylie Posted 2010-03-22 05:00:26

Mbega amagambo meza kandi ahumuriza!
Gusa abajya bakurikirana amagambo ari mu ndirimbo"intsinzi bana b'u Rwanda", muzi aho bavuga ngo "nateye inzuzi..., nabajije Imana nsanga...".
Ubwo rero naketse ko kubijyanye n'uko nta coup_d'Etat yaba mu Rda nabyo,perezida wacu yaba yarabishimangiye nyuma yo gutera inzuzi no kubaza Imana(blague).
Gusa reka nisabire
ababishinze ko mu gihe bazajya bashyira kuri television no kuri radiyo rwanda ikiganiro perezida yagiranye n'abanyamakuru kitari direct(live)bazajya bagishyira mu kinyarwanda kuko kiba kigenewe cyane cyane abanyarwanda kandi bose ntibumva icyongereza.
Tubaye tubashimiye!

0
bad good




 
by dviecko Posted 2010-03-19 08:39:37

umva burya umuntu avuga ibyo ya sobanura kuvuga ngo nta cout detat izaba burya haba hari impanvu naho abasirikare bo ntabwo ari abe na bi gihugu aho habayemo kwibesha

0
bad good




 
by emgn Posted 2010-03-17 04:06:56

ariko se noneho aya ma grenade turayahungirahe noneho!

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-15 14:28:44

MUNYANA UJYE UTANDUKANYA KAGAME NA ABANDI BA PEREZIDA UZI CG WIGEZE KUMENYA.

0
bad good




 
by Ucharlene24 Posted 2010-03-15 13:58:08

I l.o.v.e ma president .proud 2 be rwandan

0
bad good




 
by mutabarukaf Posted 2010-03-13 02:25:00

MUZE NDAGUSHIMIYE KUBWIBISUBIZO WATANZE MUKIGANIRO NABANYAMAKURU
KANDI KOMEREZA AHO TUKURI INYUMA
EREGA NIBAKUREKE WEHO WAGIYEHO KU ISEZERANO RY`IMANA
KANDI NTAWE USHIMISHA BOSE KUKO UMUNTU NI UMUNTU
ARIKO IMANA IRIKUMWE NAWE MURI BYOSE

0
bad good




 
by mutabarukaf Posted 2010-03-13 02:21:02

MUZE NDAGUSHIMIYE KUBWIBISUBIZO WATANZE MUKIGANIRO NABANYAMAKURU
KANDI KOMEREZA AHO TUKURI INYUMA
EREGA NIBAKUREKE WEHO WAGIYEHO KU ISEZERANO RY`IMANA
KANDI NTAWE USHIMISHA BOSE KUKO UMUNTU NI UMUNTU
ARIKO IMANA IRIKUMWE NAWE MURI BYOSE

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-12 03:28:03

PRESIDENT tukurinyuma ntuterwe nubwoba nimitego bagutega natwe tukabigenderamo turikumwe n'IMANA yatuvanye mukangaratete twariturimo natwetwarakuze twamenye ururo n'icyansi ntibizongera kubaho ukundi

0
bad good




 
by blndneza08 Posted 2010-03-11 09:58:26

si numva impamvu abantu ba shaka gu komeza umurimo batatangiye
muzehe yubatse igihugu cyari kiri ahantu habi cyane ari babonye
giteye imbere none batangiye kubizana.mbere yose bari barihe?

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-11 07:46:38

Nejejwe nokubandikira mbashimira ukuntu mudahwema kutugezaho unkuru nziza muduhugura mukomereze aho IMANA ibahe umugisha.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-10 22:32:50

mukomeje kunyonga ibitekerezo bya bamwe!! mwisubireho!!

0
bad good




 
by jburanga Posted 2010-03-10 10:20:21

Reka reka abo bayobozi bose ntago ari aba headmasters ngo natwe tube abanyeshuri so natwe turarenze

0
bad good




 
by munezerojean Posted 2010-03-09 01:22:51

bantu bigihe ndabasabye nimba muniga coment zimwe na zimwe mujye mumenyesha na banyirazo impanvu kuko muba mufite za adresse e mail zabo musobanure na coment zemewe ni zitemewe birababaje

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-08 16:36:03

njye buri musi ndibaza nti umwanzi w'umunyarda ninde?
ese ibibazo ni leta

0
bad good




 
by munezerojean Posted 2010-03-08 05:57:53

coup d'etat ntishoboka byarabaye mu bihe byashize aliko ubu ntibishoboka nanjye nti ntigashoboke ntikabe kuko abanyarwanda twarababaye bihagije aliko ngirango nibaze ikibazo kuki perezida wacu avuga ati muli iki gihe ntibishoboka kino gihe nicyahise bitaniye he? dore uko mbibona mbanze nsobanurire abasomyi nkuko perezida yatanze urugero kuli niger ngo niho abasilikare batobanga igihugu kubera coup d'etat iheruste kuhabera kuli jye baliya basilikare bo muli niger ntibatobye igihugu ahubwo barengeye itegeko nshinga ryi gihugu cyabo perezida wabo mamadu tandja yamaze kurangiza mandat ze ebyili nkuko itegeko nshinga ryabo ribiteganya ati nfite byinshi natangiye kandi ngomba kurangiza ni mureke duhindure itegekonshinga abaturage barabyanga amahanga yose arabyamagana aranga bahindura itegeko nshinga igisirikare kiramuhirika bwali ubwambere nunva nibihugu bya bazungu bishimagiza coup d'état bati aliko musubizeho vuba ubutesti bunshingiye kuli demokarasi barabyemeye kandi bashobora kuba bazabikora nkuko ATT yabikoze muli MALI.bino bintu koko ntibishoboka mu RWANDA ndeste no mu bihugu byinshi bya AFURIKA kubera iki kuko ibihugu byinshi bya AFURIKA nta GISIRIKARE CYIGIHUGU bagira i gisirikare cyumwuga koko abanyagihugu bose bibonamo ubundi muli demokarasi umu perezida wese utowe ahita aba umugaba mukuru wingabo ingabo zose zikamwubaha nkuko itegeko nshinga riba ribiteganya umwirabura uva mu gihugu cyabaturanyi cya KENYA OBAMA ubu niwe ubiste infunguzo zintwalo za kirimbuzi ziruta izindi zose kwisi umwirabura abagenerali bose babazungu kugeza kuli 96%100 bafata amategeko kuva kuli uliya mwana wumunyakenya isomo rikomeye twe twali i BURUNDI 93 amatora yashyizeho ndadaye muli demokarasi amahanga yose arishima aliko kuko igisirikale cyi BURUNDI kitali icyi gihugu ahubwo cya haraniraga inyungu za barundi bamwe basanze atali perezida wabo bamwica urubozo kubera za mbaraga zikabije zabo basirikali abakoze ayo mahano nubwicanyi bwakurikiyeho ubu baliho mumudendezo ubutabera ntacyo bwigeze bubabaza izi nizo ngufu zi gisirikale cyo mu bihugu byinshi byo muli AFURIKA nkurikije ibyo kayumba yavuze ati umunyamabanga wishyaka FPR yarampamagaye ampata ibibazo nawe aza kubihamya nakwemeza ko igisirikare cyu RWANDA nacyo cyaba kili mwi shyaka cyane abasirikare bagomba kuba abi gihugu nibaza ese buliya baliya ba kandida bandi babona bazashobora gutegeka RDF ra baramuste bastinze amatora? reka nshimire abakoze runo rubuga mbasaba ko bajya bahitisha ibitekerezo byabantu iyo bitalimo ibitusti gusebanya jye nubwambere ntanzeho igitekerezo nizere ko muzagishyiraho murakoze kera umusirikale wa habyalimana niyo yabaga yambaye gisivile wunvaga uko avuga ugahita ugiruti numusilikare kuko yavugaga ikigoyi nangwa igikiga cyali icye wenyine nabe ibyakurikiyeho nta utabizi kandi nawe nta coup d'état yakorewe ingero ni nyinshi gusa abanyafurika dukeneye ingabo zabigize umwuga koko zirekera politike ba nyirayo nabo bayigize umwuga koko.

+6
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Mu nteko ishinga amategeko hizwe ku mishinga y’amategeko ashyiraho ibigo bishya bya leta
 
inteko ishinga amategeko yize ku mushinga w’itegeko ryerekeye umutekano w’iby’indege za gisivili
 
Bimwe mu byizweho mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu: amatora, ubutabera, ikigo cy 'ingoro ndagamurage
 
Inteko ishinga amategeko: imyanzuro y 'inama nyunguranabitekerezo ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu
 
Ubwigenge ni iki? ese koko abanyafurika twabugezeho?
 
abadepite basubije guverinoma umushinga w’itegeko ngenga rigena imicungire n’imikorere y’ubutaka mu rwanda
 
Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri village urugwiro ku wa 23/06/2010
 
Raporo y 'isuzuma n 'isesengura bya komisiyo y 'ingengo y 'imari n 'umutungo by 'igihugu, umutwe w 'abadepite
 
Latest Videos in this group
video
Kigali Streets
video
Doing Business In Africa - Rwanda Part 1 - Rebuilding Rwanda
video
CNN: Paul Kagame talks about Dead Aid and China
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com