Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa yahunze igihugu


posted on Feb , 26 2010 at 21H 38min 43 sec viewed 87547 times



Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yasohoye itangazo ririmo ko Lt Gen. Kayumba Nyamwasa, wari Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cy'u Buhinde, yahunze igihugu.

Lt Gen. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda, yigeze no kuba umugaba mukuru wazo. Indi mirimo ikomeye y'igihugu yashinzwe ni iyo guhagararira u Rwanda mu Buhinde, ari na yo yabarizwagamo kugeza magingo aya.

Mu itangazo rya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga harimo ko Nyamwasa atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde cyangwa mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa se urwego urwo ari rwo rwose.

Kuri ubu biravugwa ko Nyamwasa yaba aherereye mu gihugu cy'u Bugande, Leta y'u Rwanda ngo yaba yatangiye kureba uko hakoreshwa uburyo bujyanye n'amategeko kugirango atabwe muri yombi agarurwe mu gihugu.

Mbere yuko ahunga igihugu, inzego z'ubutasi z'u Rwanda zamukoragaho iperereza ku byaha bikomeye by'ubugizi bwa nabi, nkuko iryo tangazo ribivuga.

Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, Jill Rutaremara, yatangaje ko Nyamwasa yambutse akajya mu Bugande anyuze i Kagitumba mu buryo butemewe n'amategeko. Hakurya y'umupaka yahise ahahurira n'umushoferi we.

Foto: Photodivision
Ubwanditsi
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Usa: guverinoma yemereye akayabo k 'amadolari umuntu uzatuma augustin bizimana afatwa
 
Buruseli: bamwe mu bari bahungiye jenoside muri eto kicukiro bajyanye col marchal mu rukiko
 
Abanyeshuri b 'abanyarwanda 6000 bigaga iby 'ubuvuzi muri kaminuza za rdc bacyuye umunyu
 
Ibyo perezida kagame yaganiriye na ban ki-moon wa loni (inkuru irambuye)
 
Ibyo raporo ya onu ivuga bitandukanye n’ibyo nabonye-jenerali majoro rwarakabije
 
Ban ki-moon mu ruzinduko rutunguranye i kigali
 
Commonwealth irasaba ivugururwa rya komisiyo y’igihugu y’amatora n’inama nkuru y’itangazamakuru
 
Nishimiye kuba perezida kagame agiye kuyobora u rwanda indi myaka 7… - tony blair
 
Pasiteri rick warren ati “sibo mana”
 
Kagame yarahiriye kuyobora u rwanda indi manda y’imyaka 7 (inkuru irambuye)
 
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|
AuthorsComments
Page:1 | | 2| | 3| | 4| | 5| | 6| | 7|
by uzayirose Posted 2010-08-06 07:46:51

vrement bayobozi nimuharanire icyatuma u Rwanda rutongera gusubira irudubi rwoseeeeeee!

0
bad good




 
by carlosssi Posted 2010-07-30 16:28:20

Yeweeeeeeeeeee,ngo urwishe yanka ruracyayirimwo.Njye mureke mbabwire,abayobozi bacu bazira ubujiji no kuba ngirango barabayeho nabi.ibindi bihugu nka states,u.k,Australia,china,japon,... nibindi,baharanira kwiga,ntamusaza,nta mwana,ubundi bagaharanira kurebera ku bindi bihugu,icyo bibarusha,baga kopera.Abandi bagira competitions nka kwakundi ibihumyo mumigina bitanguranwa kujya hejuru.Naho twe,nguwo kayumba yigendeye,asize urubyaro nabana,abuze iki? abasigaye nabo basigaye biciraguraho.None Ngo na Muhire,na Karake ngo baciyeho,...sinzi,uwampa kuyobora ngo mbereke.Tubareke bagende ariko,njye ndi deserter,ariko anywhere,hagize uwibeshya,ngo aratera u RWANDA,dore ko ntanimpamvu yaba afite,defence iri hafi ni mumasogonda.

0
bad good




 
by thoba4 Posted 2010-07-24 04:32:45

sha ntamugabo undafugwa ihangane Kazura we absirikare dufite bavuye i burundi bafite ipeta nkiryawe nide? waciye akagye rata kwisabira imbabazi sawa bye

0
bad good




 
by mcdabo9 Posted 2010-07-01 14:21:24

ariko abanyarwanda tuzabana tutaryana ryari?

0
bad good




 
by emmysakindi Posted 2010-06-30 03:57:56

Mubyukuri abayobozi bari bakwiriye gusha umuti wibibazo bafitanye bitiriwe bitugeramo.

0
bad good




 
by samuelibra2000 Posted 2010-06-24 02:15:30

Yemwe yemwe ibyombona n 'ibyo nunva ndona atari ibisazwe
namahamba bagenzi b 'Imana ngaho muryoherwe ariko nihazagwe umuntu!!!!!!!

0
bad good




 
by cacan Posted 2010-06-22 08:49:57

bavandi mwarizi nikindi ibyo nunva umenya aribyo ngo BATUGABURIYE AMAGUPFWA Y 'ABACU no none twirirwa turyana, ariko abakuru umenya barariye menshyi cyane, ubuse ibimurabona ari amahoro, ngo na MUHIRE yagiye ndetse na KARAKE, birakomeye nukwitega muri Bible handitswe ngo << UWICISHA INKOTA NAWE AZICISHWA INKOTA>> mwakitonze mukoroherana?ese iyo mutubeshya ntasoni muba mufite ntabwo turi ibigoryi.

0
bad good




 
by misshill6 Posted 2010-03-24 12:11:09

Hi i am doing some research on the genocite in Rwanda and i once saw on CNN something about communities in that country coming together and discussing these issues and thus giving a platform for people to deal with their sufferings and issues from that sad past. if anyone has any idea about any community delibrations taking place in Rwanda please feel free to give me some sense of direction: at: misshill6@yahoo.co.uk oh by the way this is just for school nothing more.

thanks so much

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-16 08:43:06

RWOSE DUKWIRIYE GUSHISHOZA KUGIRANGO TUMENYE IMVO N IMVANO YO GUHUNGA KWA ABAYOBOZIBA KURU .KUKO BYANZE BIKUNZE HARI IKIBYIHISHE INYUMA. TWOROHERANE

0
bad good




 
by silasbarinaba Posted 2010-03-14 15:42:56

mbibariza twese hamwe dufatanye gushaka igisubizo nyacyo cyikibazo mpora nibaza kuva kera cyane NI KUKI UMWANZI WU RWANDA AHORA ALI UMUNYARWANDA?ni tubona igisubizo nyacyo mpamije ko tuzabonera ni bisubizo nyabyo mu bibazo igihugu cyacu gihura nabyo murakoze.

0

+2
bad good




 
by heartpivot Posted 2010-03-10 15:11:10

Yewe! ndabona ibyo mugenzi wange aherutse kuvuga hejuru(from rukkevin) bigiye kuba. INTERPOL yamushyize kuri target igiye kumufata!!!! masikini kweli! ndizerako afande afitubwenge ahubwo ndabona amaherezo arishyambatuuu!!(Igihe.com ntimukanigire ibitekerezo cyeretse niba msg zibazababanye nyinshi bigatuma izindi ziburizwamo).

0
bad good




 
by lkjvjvgakjflk Posted 2010-03-10 05:12:37

aho bigeze muhagarike guterana amagambo atubaka buri wese ni umufana wicyo ashyigikiye,ariko aho tugeze nk'abanyarwanda n'ukwishyira mu maboko y'imana kigirango tutazasenga amatakira ngiyi twagezweho.ndasaba buri munyarwanda wese gukizwa akakira yesu nk'umwami n'umucunguzi,kandi agasaba kurindwa.imana ibahe umugisha

0
bad good




 
by heartpivot Posted 2010-03-09 11:10:48

Ariko buriya Polotique, ntimeze nku mupira wamaguru aho iba ikorerwa kumitwe yabaturage nkuko ubwatsi bwomukibuga buhonyorwa babukinirahejuru?
Basomyi namwe igihe.com(bayobozi)mwe murabibona gute?

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-09 10:03:22

UMUNTU IYO AKURIKIRANYE IBYA MZEE KAYUMBA(AMATEKA)USANGA ARUMUGABO WINYANGAMUGAYO KANDI UKUNDA IGIHUGU NDETSE NABANYARWANDARUSANGE KANDI NONEHO UKUNZWE HABAKU BASEVILI NO KUBASIRIKARE KURUSHA MZEE PAUL. ARIKO MBONA IMPAMVU TWENKABATURAGE ARUKUTAREBA KURE.URUGERO DUFATE GOVERNMENT TUYIGIRE MBESE NKA FAMILY YURUGO BYANZE BIKUNZE NTAMWANA USHOBORA GUKORA IBYOYISHAKIYE IYO ABIKOZE ISE AMUKUBITA AKANYAFU KUGIRANGO ATAZONGERA KUKO ABAYARENZE KUMATEGEKO IYO UMWANA RERO YANZE KUMVA NAMWE MURABYUMVA!MZEE PAUL ADAFUNZE INATI TWAREGEZA.

0
bad good




 
by duganishulipaul Posted 2010-03-05 05:27:55

NIRI NABANJE KUGIRANGO YABA YARAHUNZE NKA MAJOR CYIZA AUGUSTIN. NONE NUMVISE AVUGA. MAJOR CYIZA KUKI ATARAVUGA KUGEZA UBU. CYANGWA BYARATUNGANYE

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-05 00:31:42

ubu amaboko turigutakaza,tuzabona andi ayasimbura koko?turebe duhereye kubafunze,abamaze guhungwa,abishwe mumahere.
aba bose nabasangiye nabo.reka nivugire kuri afande kayumba,nkuko bagenzi banjye babivuzi haruguru,abatamuzi mubyemere uyu mugabo nimfura pe.ibyo yakoze nibyinshi nabo basubije amaso inyuma babyivugira.
uko mbizi jye, nuko afande kayumba azira kuba akundwa nabasirikare,bakikanga ko yafata ubutegetsi.naha ubundi mwabagabo mwe ,murimo kwikururira abanzi benshi kandi babazi mwese uko mwakabaye.gusa niminsi mike afande kayumba tukamwibagirwa bitewe nindi nkuru izabigezweho,ariko amaherezo yanyu azababera mabi kurusha ubuhungiro twabayemo,ikindi nuko abowizera aribo bazaba abambere kukwigarika.ikibazo nibaza cyanyuma. ko abahunga babona inzira bacamwo ubu wowe bikubayeho wacahe ?imana ibarinde

+2
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-03 08:33:56

Abanyamakuru bajye tatangaza izi nyandiko kuko zizatwubakira "Gukosora abayobozi"

+1
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-03 08:29:53

Yategetse iguhugu cya zaire akoresha chantage. Yigeze guteza grenade avuga ko KADAFI ariwe ubikora kand'abeshya. Natwe relo twitonde dushishoze kuko " Icyinyoma nticyicaza umugabo kuli ntebe kabiri"

-2
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-03 07:55:27

Mbese ko mbona dusubiranamo kandi twagombye kwiyunga tugatahiriza umugozi umwe wo kubaka u URWANDA. ko muvuga ko muhagarariye abaturage; twabatumye no kwangana no gucura amatiku. Ni mukore imirimo twabashinze yo kuyobora igihugu mu bwisanzure bw,abaturage, naho aho bucyera tuzabasezerera mu matora.

-2
bad good




 
by vieckod Posted 2010-03-03 04:44:19

ewana wa kwetu wakoze byiza byinshi ku buryo tudashora ku kwibagirwa
aba reba ni murebe kandi abumva ni mwumve icyi nicyo gihe wa mugani wa mu muhanzi nyarwanda nyamara .................. nti byoroshe bizagenda bite ni mwibaze KAYUMBA we sawa imana ikurinde ibiza n i bindi nkbyo

0
bad good




 
by tonidine2002 Posted 2010-03-02 16:31:08

ariko abanyarwanda tugira ivuzi vuzi ye,ubuse ninde uzi neza icyamuhungije?kuki mwumvako arengana?kuki mutekereza ko nta kibi yakora?kuki mwumva ko kuba abanyepolitike bahunze bisobanura intambara?kuki mwibwira ko tuzahora mu ntambara?reka twemere ko kagame n`abantu be bakoresha igitugu,ibi birasanzwe mu bihugu byinshu,urugero uganda,kenya,burkina ,gabon,togo,muri za south american countries.....mbese bahuye ni intambara mkangahe?twe twarwaye ihahamuka tugendera mu kigali,umugabo witwa sankara yishwe mu myaka makumyari n`indi isaga uwa mwishe ahita yica ts les sankaristes,baravuze bararuha ubu ni president kuva yajyahonone ndetse yenda no kuziyamamaza mu minsi iri mbere(campaore blaise)ko batarwana ra?ariko abanyarwanda twigize nabi turata ko tuzi ibintu ,duhubukira buri kantu kose akavuzwe kose ,njye sinkangwa ni ibyo,nziko kagame azabayobora mwange mukunde,uko abibona hari igihe uwo mugabo yaba yarifuje kugira ibyo akora bakamwangira agahitamo kwigomeka,twe rubanda rugufi tujye twubaha muzehe ,abashaka kutamwubaha ni akazi kanyu,urugero abana babujijwe kwiga mu minsi ishize,abakomeye bandi barabirengagiza muzehe aba aribo ubitaho,ubwo nabahana akabafunga ngo yeyeyeyeye kagame deeeeee,njye simpamya ko hari icyo yakoze kandi simpamya ko ari umwere.bibiliya ivuga ko ibihembo by`ibyaha ari urupfu.mbabajwe n`abana na madamu b`uyu mugabo.

+4
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-02 14:04:46

Rutimbura we! Ayo makuru ni aya TVR nyine! Barayidigita

0
bad good




 
by rutimbura Posted 2010-03-02 12:29:40

Amakuru dukesha TVR aravuga ko Kayumba yamaze kugera muri Africa Y'epfo aho asanze mugenzi we Karegyeya. Ayo makuru kandi avuga ko abo bagabo bombi baregwa icyaha cyogutera ama grenade mumujyi wa K,li muminsi ishize.

0
bad good




 
by Anonymous Posted 2010-03-02 09:45:59

Ahaaa! Njye ndabona atari ryeru. Niko se ye, aho ntitugiye kuba mo multipartie,twiyibagije ko "l'union fait la Force"? None ni Afande Kayumba ejo ni undi, ejo bundi n'undi nkawe ee! Hanyuma? .... Afande mukuru! Ubwo abandi tuzaba turihe? Mumazi abira n'est ce pas! Turagana he? Nu wakosa, yagirwa inama nyuma yo kumenya icyabimuteye, mugasasa inzobe. Ni muce akenge kuko mbona ibyari ubwenge byabaye icyo ntazi, kumva amabwire, ibihuha, kudashishoza.... Nyamara abo bose barabashuka kuko bafite icyo bashaka kitari munyungu za rusange. ikindi baraduteranya n'abibwota masimbi ariko bamenye konabo bitazabagwa neza kuko umutego batega abandi nabo bazawugwamo. Ko ibyabaye byabaye, twahanye amahoro!
Afande, Ntacyo nakuveba kandi Rugira waguhanze aracyakurinze! Gusa ikintu kimwe ugomba kumenya; "NTUKIRARE NARIMWE MUBUZA" , URABEMASO ISHYAMBA SIRYERU, KANDI IMITEGO NI MYINSHI!

0
bad good




 
by nezaneza Posted 2010-03-02 09:07:22

birababaje peeeeeeeeeee

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
perezida kagame arakangurira afurika kwitabira intego z’ikinyagihumbi mu kwikemurira ibibazo
 
Irahira rya perezida kagame: bamwe mu bakuru b 'ibihugu batangiye kugera i kigali
 
Leta y’u rwanda yatangije ibiganiro kuri radiyo na televiziyo byamagana raporo ya onu
 
Abakuru b’ibihugu 18 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya perezida kagame ku ya 6 nzeli
 
Iya 1 ukwakira, isohoka ry’igitabo «intambara zo mu ibanga muri afrika»
 
Abaturage bagera kuri 50% hari amashyaka amwe yemewe mu rwanda batazi
 
Inama y 'abaminisitiri yasimbuje lt col rose kabuye ku mwanya w 'ukuriye protocole ya leta
 
Uwo ariwe wese uzaza kuyobora farg adasobanutse ntazahamara kabiri - barikana
 
Latest Videos in this group
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com