Afurika y’epfo ngo ikeneye udukingirizo twinshi tuzakoreshwa mu gikombe cy’isi
posted on Mar , 10 2010 at 11H 00min 23 sec viewed 1290 times
Ubu Afurika y’epfo ihangayikishijwe n’ikibazo gikomeye cy’aho yakura udukingirizo twazifashishwa mu gikombe cy’isi. Iki kibazo kizamutse nyuma y’uko imibare igaragaje ko iki gikombe kizitabirwa n’indaya zigera kuri bihumbi mirongo ine.
Umubare ungana gutya isanga atari muto mu gihe abazaba bitabiriye iyi mikino bazaba bagera kuri miliyoni mirongo ine n’ebyiri(42,000,000) baturutse hirya no hino ku isi, ubwo bazaba baje kureba aho amakipe yabo ahatana muri ruhago.
Ubu isosiyete imwe ikaba yemereye Afurika y’epfo udukingirizo tugera ku bihumbi magana atandatu ariko Afurika y’epfo irabona ari duke cyane kuko ikeneye byibura udukingirizo tugera kuri miliyoni.
Iki kibazo kikaba kiri ku isonga ry’ibibazo kuko nyuma y’aho iboneye inkunga y’abashinzwe umutekano , ubu noneho iri gushaka inkunga yo kurengera ubuzima bw’abantu bazitabira kiriya gikombe cy’isi, iki gihugu kiri mu myanya ya mbere mu bihugu bifite ubwandu bw’icyorezo cya Sida.
Mahoro Christian
|