{ Mu mwaka ushize wa 2014, urangiye ikibazo cy’abahoze mu ngabo z'u Rwanda (RDF) bahungiye muri Afurika y’Epfo, imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru n’ uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari bimwe mu bintu bikomeye byaranze umubano w’u Rwanda n’amahanga.}
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangirizo z’icyumweru gishize yagaragaje ko muri ibyo byose nta na kimwe cyahungabanyije isura y’u Rwanda cyangwa umubano warwo n’ibindi bihugu.
Afurika y’Epfo

Ahereye kuri Afurika y’Epfo, Mushikiwabo yagaragaje ko kugeza ubu u Rwanda n’icyo gihugu bifitanye umubano mwiza.
Ati”“Iby’Afurika y’Epfo byo twabivuze kenshi, ni igihugu kuva kera dufitanye umubano mwiza.”
Avuga ko Afurika y’Epfo n’u Rwanda byagiranye uyu mubano mwiza ariko “Haza kuzamo ikibazo mu mwaka wa 2010 aho bamwe mu Banyarwanda biyemeje kugirira nabi u Rwanda bahungiyeyo.”
Aba Banyarwanda bashaka gusenya u Rwanda bagiye bahungirayo bakomeza gukora ibyo bikorwa ndetse babishyiramo n’ingufu bageze muri Afurika y’Epfo.
Nubwo byagenze gutyo ariko ngo ibihugu byombi bihurira kuri byinshi.
Mushikiwabo ati “Urebye neza ibyo duhuriraho nibyo byinshi kuruta umuntu umwe cyangwa babiri bahahungiye. Nibaza ko biriya ari ibibazo bizagera aho bigashira. Hari ubwo ikibazo gitinda atari ngombwa, sinzi ko hari igihugu cyahitamo umuntu umwe cyangwa babiri ku gihugu cyose.”
Gusa, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje kubivuga, ngo ibibazo bitarangirizwa mu itangazamakuru.
“Dufite aho tubiganirira naho ibyo twumvikanaho n’abakozi ba leta zombi ku nzego zitandukanye.”
Ati “Sinzi ko ari ibibazo byafata imyaka ntibirangire, buri kibazo cyose, buriya kigira iherezo. Biriya bindi, uyu nguyu bamwirukanye, bashatse kumurasa, ziriya ni za politiki ziri aho nazo zidafatika. Ikibazo gihari ni icyo ngicyo, twabonye umwanya wo kukiganiraho nka leta, abashinzwe; ubutabera, iperereza, umutekano barakomeza kubiganiraho.”
U Bufaransa

“U Bufaransa sinzi ko hari ikibazo dufitanye gishyashya. Turaho turabanye ba Ambasaderi barahari, za Ambasade zirafunguye.”
Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko muri rusange umubano w’u Bufaransa n’ubuyobozi bw’u Rwanda wagiye ugaragaza intambwe nziza.
Ati “U Rwanda twagaragaje ko twifuza umubano mwiza kurutaho cyane cyane kuva igihe Perezida w’u Rwanda yagiye gusura u Bufaransa ariko ikigaragara nuko hari abantu batararekura mu Bufaransa rimwe na rimwe uyoberwa abo ari bo, umuyobozi mukuru ufite ijambo ryo kuvugira igihugu avuga ikintu hakaba haciyemo abandi hasi bakoze ibindi.”
Abona hari amacenga azanwa na bamwe.
“Hari ibihugu bigira politiki z’ububanyi n’amahanga zirimo amacenga menshi cyane ukayoberwa aho biturutse, ariko ikigarara nacyo nuko u Bufaransa burimo abantu benshi ndetse n’abayobozi koko bagaragaza icyifuzo cyuko ibihugu byacu byasubirana, tukabana neza tugatera imbere tugakorana, kuko hari na henshi dukorana n’igihugu cy’u Bufaransa akaba ari n’igihugu cy’inshuti zacu.”
Mushikiwabo yemeza ko nubwo hari intambwe yatewe hari igihe isubira inyuma, ariko uyu mubano ukaba ushyigikiwe.
Ati “ Buriya politiki ni abayobozi. Inzego z’igihugu zifite urwego zigeraho ariko iyo abayobozi b’ibihugu batagaragaje umurongo, cyangwa se iyo batera intambwe ebyiri ariko bakongera bagasubira inyuma ho intambwe imwe, biratinda ariko icyagiye kigaragara cyane muri iyi myaka n’igihe twibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abafaransa benshi bagaragaje icyifuzo cyo kubana neza n’u Rwanda.”
U Burundi

“Abarundi buriya ni bene wacu, niyo mpamvu tuvuga n’ururimi rumwe. U Burundi rero n’u Rwanda sinzi yuko twagira icyo dupfa cyatuma ibihugu bitandukana.”
Ikibazo cyabaye hagati y’ibihugu byombi ni icy’imirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru, ibihugu byombi bihuriraho bikitana ba mwana.
U Rwanda rwifuje ko u Burundi bwareka hagakorwa iperereza, ibihugu byombi biri hamwe, kuko ritashoboka ridakozwe n’ibihugu byombi.
Ati “ Turacyategereje nta muntu utakwifuza kumenya niba hari abantu bapfuye, uko bapfuye, aho baturutse, uwabishe agahanwa. Ibyo byose ni ibintu twifuza kumenya ariko biri mu maboko y’u Burundi.
“Nubwo habayeho iki kibazo Abarundi n’Abanyarwanda buriya turavukana. Ntabwo twagira ikibazo gikomeye ku buryo umubano wahungabana , wenda hazamo agatotsi ariko nibaza ko ari ibintu bisanzwe.”
Mushikiwabo yasoje avuga ko kuba umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazamo agatotsi ari ibisanzwe kuko hirya no hino ku Isi buri gihugu n’umuturanyi wacyo usanga byifitemo akabazo.

Ibitekerezo 0