Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukuboza, abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda na ba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye mu Rwanda, bagiranye ibiganiro bigamije gusobanurirwa uko igikorwa cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyagenze.
Ba Ambasaderi basobanuriwe byimbitse na Senateri Michel Rugema, na bagenzi be barimo Senateri Tito Rutaremara, uko urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rwatangijwe n’abaturage kuva mu mwaka wa 2010 kugeza rivuguruwe, n’ingingo zahindutse n’icyagendeweho ngo zihinduke.
Ba Ambasaderi bagaragaje impungenge mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
Izi mpinduka byagaragaye ko bazishimiye ko zakozwe biturutse ku byifuzo by’abaturage ariko bagaragaza impungenge z’uko abaturage baba bagiye kwinjira mu matora ya referandumu badasobanukiwe n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga rishya bitewe nuko byakozwe mu gihe cyihuse.
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, Michael Ryan, yavuze ko byashobokaga gushyira hanze umushinga w’itegeko nshinga wemejwe gutorwa muri referandumu, abaturage bakawumenya.
Yagize ati “Hari ikibazo cy’uburyo abaturage basobanuriwemo Itegeko Nshinga bagiye gutora. Hari ingingo zimwe na zimwe bagiye bababwira ariko byarashobokaga ko basohora hanze umushinga wose abaturage bakawusoma, bakawumenya.”
Kuri iyi ngingo Senateri Rutaremara yasobanuye ko kuvugurura Itegeko Nshinga bitakoranywe umuvuduko mwinshi, kandi hakoreshejwe uburyo bushoboka ngo abaturage basobanurirwe ibiri mu Itegeko Nshinga rivuguruye.
Yagize ati “Habayeho ibiganiro kuri iyi ngingo kuva mu 2010, twagiye mu bitangazamakuru tubijyaho impaka, buri cyiciro abaturage babaga bahari ndetse twanabasanze mu mirenge turabasobanurira. Sinibwira ko gusobanura impinduka z’Itegeko Nshinga byatwara ikinyejana.”
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 16 Ukuboza basoje urugendo bakoreye mu mirenge yose y’igihugu basobanurira abaturage itegeko nshinga ryavuguruwe, banabasaba gutora Yego muri referandumu, bagashyigikira ibyo babasabye.
Inzibacyuho y’imyaka irindwi yateye ba Ambasaderi urujijo
Indi ngingo yagarutsweho na ba Ambasaderi batandukanye barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Erica J.Barks-Ruggles, ni iya 172 by’umwihariko ku nzibacyuho izakurikira manda ya Perezida Kagame mu mwaka wa 2017.
Banabajije kandi niba bishoboka ko Umunyarwanda wese watorerwa kuyobora inzibacyuho y’imyaka 7 izatangira mu 2017, azemererwa kuyobora izindi manda ebyiri z’imyaka itanu ziteganywa mu ngingo ya 101 y’itegeko rivuguruye.
Senateri Rugema yasubije ko aya ari amahirwe yahawe umuyobozi uriho kugira ngo arangize imishinga yatangiye, ariko bitabujije ko buri Munyarwanda yemerewe aya mahirwe.
Mu nyunganizi yatanzwe na Senateri Rutaremara yagize ati “Nubwo abaturage bareba gusa Perezida, hari n’abandi bahinduriwe manda kandi bigaragara ko mu 2017 zaba zitararangira. Tugomba kubihuriza hamwe kugira ngo buri mwaka tutazajya dukora amatora.”
Yongeyeho ko hari imishinga igomba kurangira nka Vision 2020 n’iyindi kandi hakenewe igihe cyo kubikora.
Itegeko Nshinga rivuguruye rifite ingingo 177, rikaba ryatowe muri referandumu kuri uyu wa Kane n’Abanyarwanda baba muri Diaspora, abari mu gihugu bakazaritora ku wa 18 Ukuboza 2015.
Amafoto:Bizimana Jean



















TANGA IGITEKEREZO