00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakorana n’umwanzi babiterwa n’umururumba-Minisitiri Musoni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 May 2014 saa 09:53
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yagaragaje ko impamvu zateye n’izigitera bamwe mu bayobozi bagaragara mu gukorana n’umwanzi zirimo ikibazo cy’umururumba, inda nini no kwikunda.
Minisitiri Musoni yabigaragaje mu Nteko rusange y’umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’umudugudu, yabaye tariki 10 Gicurasi 2014, hagaragazwa ibyagenzweho mu nzego zitandukanye hamwe n’ibyo ziteganya gukora.
Ubwo yatangaga ikigarino akagaruka ku kibazo cy’abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragayeho (…)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yagaragaje ko impamvu zateye n’izigitera bamwe mu bayobozi bagaragara mu gukorana n’umwanzi zirimo ikibazo cy’umururumba, inda nini no kwikunda.

Minisitiri Musoni yabigaragaje mu Nteko rusange y’umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’umudugudu, yabaye tariki 10 Gicurasi 2014, hagaragazwa ibyagenzweho mu nzego zitandukanye hamwe n’ibyo ziteganya gukora.

Ubwo yatangaga ikigarino akagaruka ku kibazo cy’abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragayeho cyangwa bakurikiranweho gukorana n’umwanzi yagize ati “Ni ikibazo cy’umururumba, ni ikibazo cy’inda nini , no kwikunda”.

Yakomeje asaba abayobozi kwirinda amacakubiri, uburangare no gushyigikira ibikorwa by’umwanzi, anasaba abitabiriye inama kwirinda gushyira imbere inda nini n’amacakubiri.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’imidugudu, ab’utugari, Inama Njyanama z’uturere, abayobozi b’uturere n’imirenge, abashinzwe umutekano hamwe n’abadepite batandukanye.

Minisitiri Musoni yagarutse ku byagezweho n’aba bayobozi b’Umujyi wa Kigali bafatanyije n’abaturage anagaragaza ko ari ibyo kwishimira.

Yagize ati ” Uburyo Umujyi wa Kigali witwara mu bijyanye no kwicungira umutekano, ndagira ngo mbishimire inzego z’umutekano , ubuyobozi n’abaturage. “

Yakomeje avuga ko ashimira Umujyi wa Kigali intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kwitabira umuganda, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’izindi gahunda ziganisha ku iterambere.

Yanenze bimwe mu bibazo bikigaragara mu mujyi wa Kigali ati ”Hari ikibazo kigaragara mu mitangire ya serivisi zijyanye no kubaka, gusana amazu, gutanga ibyangobwa byo kubaka no kuvugurura amazu”.

Kuri we ku rwego rw’umujyi n’akarere akazi kagenda neza, ariko inzego z’ibanze ziracyakeneye gufashwa mu mitangire ya serivisi,akaba yaranabasabye kwiyubakamo ubushobozi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yashimiye abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, uruhare rwabo mu iterambere ry’umujyi, abasaba kurushaho kubungabunga ibyo bagezeho.

Yatanze urugero rw’ibyo bagezeho bafatanyije n’abarutage birimo isuku, kwicungira umutekano, imihanda, amazi n’amashanyarizi, kubaka za ruhurura, no kubaka ibigo nderabuzima.

Ndayisaba yakomeje avuga ko hakiri ibibazo byugarije umujyi birimo ibiyobyabwenge, amashashi, inzererezi, n’abakoresha imirimo yo mu rugo abana bari munsi y’imyaka 18.

Yavuze ko ibyo byose babifatiye ingamba, kandi ko uruhare rw’abaturage n’ubuyobozi rugikenewe kugirango bikemuke burundu.

Abaturage bubaka mu kajagari inzego z’ibanze zirebera

Nadiyisaba yagarutse kuri iki kibazo agira ati ”Tugiye gutera intabweizo nzu zijye zivanweho n’abo bayobozi kandi twarabitangiye.”

Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB), yashimiye abagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku byo bamaze kugeraho mu nzego zitandukanye, abasaba kurushaho kunoza service bageza ku baturage.

Prof. Shyaka yagize ati ”Imiyoborere myiza ni intero y’ubuyobozi bwacu bwiza, ni ifoto y’ubuyobozi bwiza. Ahari ubuyobozi bwiza na gahunda yo kwigira irashoboka”.

Yakomeje abasaba ko abayobozi bakwiye guharanira imiyoborere ishingiye ku muturage, bakamuha service zimunogeye.

Prof. Shyaka yakomeje avuga ko inyigo zagiye zikorwa na RGB babaza abaturage uko babona ibikorwa n’ubuyobozi, n’uburyo n’uburyo babyishimiye. Mu Mujyi wa Kigali abaturage bavuze ko hari service zitandukanye batishimiye uburyo bazihabwa mu turere.

Ibibazo bitandukanye byagiye bigarukwaho harimo ibijyanye n’ikorwa ry’imihanda na za ruhurura, abayobozi bavuze ko bigiye gushakirwa igisubizo, kandi ko hateguwe gahunda yo kujya bahemba abayobozi b’indashyikirwa guhera ku rwego rw’umudugudu, abakoze nabi nabo bagafatirwa ibyemezo.

Abari bitabiriye inama y'Umujyi wa Kigali
Fidele Ndayisaba, Mayor w'Umujyi wa Kigali
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musoni James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages