00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaraso mashya muri Guverinoma, Karugarama na Musoni basimbuwe

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 May 2013 saa 08:56
Yasuwe :

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma yongeramo amaraso mashya.
Karugarama Tharcisse wari Minisitiri w’Ubutabera yasimbuwe na Busingye Johnson wari Perezida w’Urukiko Rukuru, akaba yari acyuye manda ye mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, na ho Musoni Protais wari Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri asimburwa na Madamu Stella (…)

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma yongeramo amaraso mashya.

Karugarama Tharcisse wari Minisitiri w’Ubutabera yasimbuwe na Busingye Johnson wari Perezida w’Urukiko Rukuru, akaba yari acyuye manda ye mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, na ho Musoni Protais wari Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri asimburwa na Madamu Stella Ford Mugabo wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo Gishinzwe Kongerera abakozi Ubushobozi .

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko izindi mpinduka zabaye muri guverinoma ari uko umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Barikana Eugene, yasimbuwe na Ambasaderi Kimonyo James wahoze ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na ho uwari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kamanzi James, asimburwa na Rwakunda Christian wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Politiki n’Igenamigambi muri iyo minisiteri.

Uwari Minisitiri w'Ubutabera Karugarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages