{Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko abarwanyi ba FDLR bahawe igihe gihagije cyo gushyira hasi ibirwanisho, ko nibarenza tariki 2 Mutarama 2015 nta zindi mbabazi bazagiriwa uretse kurwanywa hitabajwe ingufu za gisirikare.}
Mu kiganiro ku murongo wa telefoni n’abanyamakuru bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Russ Feingold, Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubuwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga bigari kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nta bindi biganiro cyangwa andi mahirwe bizahabwa FDLR itariki nirenga badashyize intwaro hasi.
Yagize ati “FDLR yahawe igihe kirenze igihagije ngo ishyire ibirwanisho hasi, ntidushobora kongera gutinda ukundi. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare mu kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR bazaba batarashyira intwaro hasi nyuma ya tariki ya 2 Mutarama 2015.”

Russ Feingold, yasabye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaza ubushake mu kurandura burundu ikibazo cya FDLR, hitabwa ku nyungu z’umutekano w’Akarere kose.
Yagize ati “Ni ngombwa cyane ko DRC ifata iya mbere mu kuyobora urugamba hamwe na MONUSCO nk’uko byagenze harwanywa M23.”
Muri iki kiganiro, Russ Feingold, yashimye u Rwanda kuba rugitegeye amaboko uwakwifuza gutaha wese, ashimangira ko nyuma y’uruzinduko yahagiriye hari gahunda zihamye zo gusubiza mu buzima busanzwe uwifuza wese gusubira mu gihugu cyamubyaye.
Muri Nyakanga 2014, Umuryango w'Ibihugu by'Akarere k'Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) byahaye FDLR itariki ntaregwa y’amezi atandatu yo gushyira hasi intwaro, haharanirwa amahoro.
Leta y’u Rwanda yo ivuga ko iki kibazo cya FDLR kimaze kuba nk’ikirambiranye, ariko ko imizi yacyo ishingiye ku bushake buke bwa Politiki buri mu bihugu byiyemeje kurwanya FDLR.
Mu kiganiro aheruka gutanga, Madamu Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yavuze ko nta gisibya iyi tariki FDLR yahawe ikwiye kubahirizwa, kandi ko iyi tariki izerekana neza ubeshya n’utabeshya.
Abarwanyi ba FDRL babarirwa mu 1,500, abagera mu 350 (batanagera no kuri 1/3) nibo bamaze gushyira intwaro hasi.
Nubwo bigaragara ko habayeho ukugenda biguru ntege, Russ Feingold agaragaza ko ikibazo gikwiye kwitabwaho atari umubare w’ababa basigaye mu mashyamba kurusha kureba ku nyungu z’umutekano w’akarere muri rusange. Aha yanashimangiye ko nta bindi biganiro bikwiye kubaho ku kibazo cya FDLR mu gihe ibyo yasabwe itabyubahirije.

Ibitekerezo 0