Umunyamabanga wa Loni Ban Ki-moon n’umuyobozi wa Banki y’isi Dr. Jim Yong Kim bazagirira uruzinduko rw’iminsi itatu mu karere k’Ibiyaga bigari kuva tariki ya 22 kugeza kuwa 24 Gicurasi 2013, mu rwego rwo gushyigikira amasezerano y’amahoro ndetse no kureba uko ubukungu bwazahurwa muri aka karere karimo amakimbirane menshi ku isi nk’uko Banki y’isi yabitangaje ku rubuga rwayo.
Nk’uko Banki y’isi yabitangaje, Ban Ki-moon na Yong Kim bazahera uru ruzinduko rwabo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhera kuwa kane w’iki Cyumweru tariki ya 22 GIcurasi, kuwa 23 Gicurasi bazahita bakomereza urugendo mu Rwanda, hanyuma basoreze muri Uganda kuwa 24 Gicurasi.
Biteganyijwe ko mu Rwanda, Ban Ki-moon na Yong Kim bazahura na Perezida Paul Kagame n’abandi bagize Guverinoma.
Uru ruzinduko rukaba rugendereye na none kureba uko ibihugu biri muri aka karere k’Ibiyaga bigari na Afurika yo hagati byakomeza umugambi wo kugana mu ntego z’ikinyagihumbi, bibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye na Banki y’isi ku bufatanye mu guhangana n’amakimbirane ndetse n’ubukene.
Uru rugendo rukaba ruje rukurikira amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu bya Afurika, agamije gusoza amakimbirane no kugarura umutekano muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse no kuzana amahoro muri aka karere k’Ibiyaga bigari.
Aya masezerano akab ayarashyizweho umukono n’ibihugu 11 birimo Angola, Burundi, Centre Afrique, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Rwanda, Afurika y’epfo, Sudani y’amajyepfo, Uganda, Tanzania, na Zambia.
Kugeza ubu Banki y’isi imaze gushora miliyari 6.7 z’amadolari ya Amerika muri Congo mu bikorwa by’iterambere, miliyari 2.5 zashowe mu Rwanda, naho 7.3 zishorwa muri Uganda nk’uko urubuga rw’iyi banki rubigaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO