Bernard Kouchner, washinze Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF) akaba yaranabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ku gihe cya Perezida Nicolas Sarkozy, yavuze ko u Bufaransa bugomba gusaba imbabazi ku bw’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera.
Bibaye ubwa mbere umuyobozi wo mu nzego zo hejuru mu Bufaransa yemera ko uru ruhare rwabayeho ku mugaragaro.
Bernard Kouchner yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera n’abari bateze amatwi ikiganiro cyabereye ahitwa Oxford Union ko nubwo abasirikare b’Abafaransa batishe ariko batoje ingabo banatera inkunga abicanyi hagamijwe kurimbura imbaga.
Kouchner wiboneye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko yari umuganga icyo gihe, avuga ko yakoze akazi ke kuko yazahuye umubano w’u Rwanda n’u u Bufaransa nyuma ya Jenoside ndetse akaza no gutegura uruzinduko Perezida Nicolas Sarkozy yagiriye mu Rwanda mu 2010; uru rukaba ari rwo ruzinduko rw’iki gihugu rwa mbere rwabayeho mu mateka ya nyuma ya Jenoside.
Aya magambo ya Kouchner aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi urimo agatotsi nyuma y’imyaka 20 Jenoside irangiye.
Muri Mata ubwo umunyamakuru wa Jeune Afrique, Francois Soudan, yaganiraga na Perezida Paul Kagame yamugaragarije ko u Bufaransa bwagize uruhare mu bwicanyi, ndetse anagaya “uruhare rwa hafi rw’u Bufaransa n’u Bubiligi mu myiteguro ya politiki itegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa.”
Mu gihe u Bubiligi bwasabye imbabazi ku bw’uruhare rwabwo, u Bufaransa bwo bwatereye agati mu ryinyo. Iki kibazo umunyamakuru wa Aljazeera akibaza Bernard Kouchner, yabaye nk’uceceka gato nyuma aza kwemera basubizanya muri aya magambo:
Kouchner: “Igihe nari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, twariyunze, twakinguye umubano mu bya dipolomasi hamwe na Sarkozy, uretse no gusura u Rwanda, Kagame nawe yasuye Ubufaransa. Bivuze ko nakoze akazi kanjye!”
Umunyamakuru wa Aljazeera Mehdi Hasan: “Kuki mudasaba imbabazi? Utekereza ko u Bufaransa bugomba gusaba imbabazi ku bw’uruhare mu Rwanda?”
Kouchner: “Yego.”
Mu bindi, Kouchner yanagarutse ku bikorwa by’ubutabazi n’uburenganzira bwo kwivanga muri gahunda z’ibindi bihugu aho yavuze ko “Ibyiza ari ugutabara kabone n’iyo warokora umuntu umwe aho kwicara ukarebera.”
Amakuru dukesha spyghana.com avuga ko Kouchner yanemeye ko ari mu barwanyije uruzinduko rwa Gaddafi i Paris mu 2007 anashimangira ko yanze guhura na Gaddafi.
Kouchner, wanabaye Umuyobozi w’agateganyo w’ibikorwa bya Loni muri Kososovo (UNMIK) uhereye 1999 kugeza 2001, n’uburakari bwinshi yanenze raporo ya Amnesty International ya 2013 aho yashinjije UNMIK kunanirwa gukora iperereza ku ishimutwa n’iyicwa ry’abaseribe (serbes) ryabaye hagati ya 1998 na 1999.
Yagize “Amnesty International yari yiturije mu gihe twari duhanganye no guhagarika ubwicanyi.” Kouchner akomeza avuga ko akazi kakozwe muri Kosovo ari imwe mu nsinzi Loni yagize mu mateka y’ubutabazi.
Kouchner avuga ko Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagomba kubamo impinduka hakajyamo n’ibihugu by’Afurika, Amerika Latine n’ibindi bihugu byo muri Asia hagamijwe gutegura ahazaza ha gahunda zo kurinda abaturage bibasiwe n’ibibazo.
Ikiganiro kirambuye Al Jazeera yagiranye na Kouchner kiratambuka uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2014 saa 20.00 GMT/21.00CAT kizasubireho ku wa Gatandatu tariki ya, 15 Ugushyingo saa 12.00 GMT/13.00CAT; Ku Cyumweru, 16 Ugushyingo saa 01.00 GMT/02.00 CAT no Ku wa mbere, 17 Ugushyingo saa 06.00 GMT/07.00 kuri televiziyo y’iki gitangazamakuru.



















TANGA IGITEKEREZO