00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC : Abaterankunga barifashe, ingengo y’imari ihokwaho 8%

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 11 May 2013 saa 07:36
Yasuwe :

Nyuma y’uko abaterankunga bagabanyije inkunga bageneraga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ingengo y’imari y’umwaka 2013/2014 yagabanutseho kugera ku 8%.
Iri gabanuka ry’ingengo y’imari ryemejwe n’inama y’abaminisitiri ba EAC mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2013 yabereye muri Tanzaniya.
Nyamara ngo n’ubwo habayeho iri gabanuka , Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, Ambasaderi George William Kayonga (…)

Nyuma y’uko abaterankunga bagabanyije inkunga bageneraga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ingengo y’imari y’umwaka 2013/2014 yagabanutseho kugera ku 8%.

Iri gabanuka ry’ingengo y’imari ryemejwe n’inama y’abaminisitiri ba EAC mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2013 yabereye muri Tanzaniya.

Nyamara ngo n’ubwo habayeho iri gabanuka , Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, Ambasaderi George William Kayonga atangaza ko ntacyo rizatwara ibikorwa by’uyu muryango ndetse n’iby’u Rwanda muri rusange.

Mu kiganiro IGIHE twagiranye na Ambasaderi Kayonga, yagize ati “iyi ngengo y’imari yagabanutse bitewe n’uko inkunga zagenerwaga uyu muryango n’abantu batandukanye na zo zagabanutse bitewe n’uko bifashe, gusa nta na kimwe bizahungabanya ku bikorwa by’umuryango, kuko hazakorwa ibigomba iby’ingenzi (priority)”.

Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byashobora kuvuka , Ambasaderi Kayonga yavuze ko buri gihugu cyasabwe kongera kuri iyi ngengo y’imari amafaranga ahwanye na 5% ku yo cyatangaga .

Muri urwo rwego buri gihugu cya EAC gisabwa gutanga miliyoni 73,2 z’amadolari ya Amerika, abafatanyabikorwa mu iterambere bagasabwa gutanga miliyoni 79.8 y’amadilari ya Amerika andi asigaye agera kuri miliyoni 205,850 akazava mu zindi nzego. Igice kinini cy’iyi ngengo kizakoreshwa mu bikorwa n’imishinga yo kwihutisha ukwishyira hamwe.

Uyu muryango wemeje ko igihugu cy’u Burundi ari cyo cya mbere mu kuzuza inshingano mu nzego zigize EAC cyishyura amafaranga asabwa muri uyu muryango, mu gihe ibindi bihugu biri inyuma mu gutanga umusanzu. U Rwanda rufite ideni rya miliyoni 1.8 z’amadolari ya Amerika. Kenya ifite miliyoni imwe , Uganda ibihumbi 216 na Tanzaniya ifite ideni ry’ibihumbi 300.

Bitewe kandi n’iri gabanuka ry’ingengo y’imari ya EAC, hari inzego zagabanyirijwe amafaranga zakoreshaga, gusa urwego rw’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), rwongerewe amafaranga aho rwavuye kuri miliyoni 12.5 z’amadolari ya Amerika ikagera kuri miliyoni 13 kugira ngo irusheho kwihutisha ukwishyira hamwe kw’ibihugu.

Urwego rw’amazi rwagabanyirijwe ingengo y’imari, aho ibikorwa byo gutunganya ikiyaga cya Victoria ubushize byagenewe miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika, ubu bikazatwara miliyoni 30.

Bitewe n’igabanuka ry’ayo mafaranga urwego rw’Ubunyamabanga rwagenewe gukoresha miliyoni zisaga 117 z’amadolari ya Amerika mu gihe urwo rwego rwakoreshaga miliyoni 127.

Ibikorwaremezo ku mipaka y’ibihugu byagenewe miliyoni 18.5 by’amadolari ya Amerika bingana na 15% by’ingengo y’imari yose.

Ingengo y’imari ya 2013/2014 igenera urwego rw’inama za Kaminuza muri EAC miliyoni 9.6 by’amadolari ya Amerika ngo iteze imbere ndetse inahurize hamwe gahunda z’uburezi mu bihugu bya EAC.

Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere na bwo bwongerewe ingengo y’imari, kuva ku madolari ibihumbi 130 umwaka washize kugera kuri miliyoni 1.5 y’amadolari uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages