{Leta y’u Rwanda iyatangaje ko idafite icyizere ko umuwe wa FDLR uzarwanywa mu gihe ntarengwa cyegereje, kizanagaragaza ubeshya n’utabeshya, mu gihe cyahawe umutwe wa FDLR ngo ibe yashyize intwaro hasi ku bushake.}
Umuryango mpuzamahanga witeze FDLR gushyira intwaro hasi bitarenze uyu mwaka wa 2014, bitaba ibyo igatangira kugabwaho ibitero simusiga tariki ya 2 Mutarama 2015.
Mu gihe iyi tariki ibura icyumweru ngo igere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko iyi tariki izatamaza benshi.
Yagize ati “Itariki ya kabiri rero ubwo izagaragaza abababeshya n’abatabeshya, ngira ngo twebwe nk’u Rwanda ntabwo tubitindaho cyane FDLR turayiteguye.”
Yagaragaje ko kurwanya uyu mutwe ari igikorwa cy’ingeri nyinshi; “Ni igikorwa duhuriyeho turi ibihugu byinshi kuva ku muryango w’Abibumbye kugera kuri Afurika yunze ubumwe, kugera ku muryango w’ibiyaga bigari kugera ku muryango wa SADEC, twese twarabisinyiye twarabyemeje.”

Nyamara ngo abona nta myiteguro yo gukemura iki kibazo; ati “Mu by’ukuri iyi tariki ya 2 z’ukwezi kwa mbere yahawe FDLR ngo niba idashyize intwaro hasi irwanywe, twebwe u Rwanda ni cyo twifuza, ariko ubu sinzi ko muri iyi minsi isigaye izaba yashyize intwaro hasi, sinzi ko n’ingabo za Loni zigomba kuyirwanya zifite plan yo kuzirwanya ubungubu turategereje turebe.”
Kurwanywa FDLR ikarandurwa burundu ngo ni ngombwa kuko byafasha abaturiye ku mupaka w’u Rwanda na RDC (Rubavu na Rusizi) kujya baryama bagasinzira batikanga
Mushikiwabo yongeye kugaragaza ko iki kibazo kimaze kumera nk’ikirambiranye. Ati “Ibyo nta banga ririmo twaranabivuze kenshi igisigaye ni ayo maporiki aciriritse hirya no hino usanga ibihugu byemeje ko bigiye gukora igikorwa cyo gukura iyi mitwe y’abarwanyi yuzuye muri aka karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo, ariko aho gukorwa ugasanga habonetse impamvu zidafatika z’uko bidakorwa.”
Kurambirana ngo ntabwo u Rwanda rwigeze rubyishimira kuko ngo mu gihe cyari cyagenwe bongeyeho amezi atandatu u Rwanda rukabura icyo rwakora.
Ati “Ntabwo twigeze tubyemera ariko ntabwo twari guhagarika inama irimo ibihugu byinshi kubera amezi atandatu. N’iyo yaba iminsi itandatu, n’iyo yaba amezi atandatu ntabwo ari cyo kibazo, ikibazo ntabwo ari deadline (igihe ntarengwa) ikibazo ni ubushake bwa politiki buri mu bihugu byiyemeje kurwanya FDLR ikava mu nzira burundu.”
Mu gihe nta kirakorwa u Rwanda ngo ntirutewe ubwoba n’uyu mutwe nk’uko byakunze gusubirwamo kenshi, ati“FDLR ntabwo ari umutwe wa gisirikare ushobora gutera u Rwanda ngo urwane n’u Rwanda ntibishoboka.”
Kuri ubu ikibazo gikomeye uyu mutwe uteje ngo ni uburozi bw’ingengabitekerezo ya jenoside ukomeje gukwirakwiza mu karere, aho hari n’Abnyarwanda bakabaye baratahutse bagafashwa kubahoneza bafashwe bugwate.
FDLR kandi ngo yifashishwa n’abashaka kubangamira u Rwanda. “Ntabwo rero wagira umutwe w’amabandi umara imyaka 20 wicaye ahongaho abashaka kuwukoresha muri politiki bagakomeza kuwukoresha, maze ngo ubyihorere.”
Kugeza ubu harabura iminsi umunani ngo iki gihe cyahawe FDLR kirangire. Abahanga mu bya Politiki babona hari ibimenyetso bigaragaza ko kuri uyu munsi, hagendewe ku batagera no kuri 1/3 cy'abarwanyi 1500 babarurwa bamaze gushyira intwaro hasi kuva iki gihe cyatangazwa.

Ibitekerezo 0