Buri mukandida ku batamuzi neza twabakusanyirije inshamake y’ubuzima bwe.

Kagame Paul

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, washyigikiwe n’andi mashyaka umunani, yavukiye mu yahoze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango kuwa 23 Ukwakira 1957. Ku myaka 60, niwe mukandida ukuze kurusha abandi. Umwanya ahatanira awumazeho imyaka 17 kuva kuwa 17 Werurwe 2000.

Afite imyaka ine, mu mwaka w’1961, Paul Kagame n’umuryango we bahungiye muri Uganda, batura i Gahunge muri Karere ka Toro.

Muri Uganda niho yigiye amashuri abanza. Ayisumbuye yayize hagati ya 1972 na 1976 mu bigo bibiri, Ntare School na Kampala Old School.

Mu 1979 ubwo yari afite imyaka 22, yifatanyije n’inyeshyamba ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni zari zikambitse muri Tanzania, batangiza urugamba rwahanganye na Idi Amini Dda, Milton Obote, na Tito Okelo, bahirika ubutegetsi muri Uganda, bayinjiza mu mpinduramatwara nshya.

Major Kagame Paul yabaye umwe mu basirikare bakomeye muri Uganda, azwi cyane mu rwego rw’ubutasi n’iperereza. Mu mwaka wa 1989, Kagame yashakanye na Jeannette Nyiramongi, ubu bafitanye abana bane.

Mu mwaka wa 1990 yagiye kuminuza inyigisho za gisirikare i Kansas muri Leta Zunze za Amerika ariko aho amenyeye ko uwari Umugaba mukuru w’Inkotanyi yatabarutse, nawe yahise akera itabaro aza kumusimbura, ayobora urugamba rwamaze imyaka ine rukabohora u Rwanda, runahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuwa 19 Nyakanga 1994 Général Major Paul Kagame yabaye Visi Perezida w’u Rwanda umwanya yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo. Mu mwaka wa 2000
yatorewe kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho yamaze imyaka itatu (Nyuma yo
kwegura kwa Perezida Pasteur Bizimungu).

Mu 2003 Kagame Paul yatorewe kuyobora u Rwanda mu gihe
cy’imyaka irindwi, yongera kuyitorerwa na none mu 2010.

Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda basaga miliyoni enye bagaragaje icyifuzo ko
itegeko nshinga ryavugururwa ngo azakomeze kubayobora, birangira byemejwe na
Referanumu yo mu Ukuboza 2015.

Muri aya matora, intero ya Kagame Paul, umukandida wa FPR Inkotanyi ni :
“Ubumwe, Demokarasi, Amajyambere”. Ikirango cye ni igipfunsi.

Dr Habineza Frank

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Denokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), ni Umunyarwanda ufite imyaka 40, ni nawe muto mu myaka mu bakandida batatu. Yavukiye mu buhunzi muri Uganda ahitwa Mityana. Muri Uganda ni naho yigiye amashuri abanza ayasoza mu mwaka wa 1991, naho ayisumbuiye ayasoza mu mwaka wa 1998.

Mu 1999 yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ahava muri 2004 arangije mu ishami ry’Ubumenyi mu by’imiyoborere na politiki (Political and Aministrative Scienses).

Nyuma yaho Habineza yakomeje amasomo y’inyongera muri Suède no muri Afurika y’Epfo.

Ibyo kurwana ku busugire bw’ibidukikje yabitangiye ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) ubwo yatangizaga ihuriro riharanira kubungabunga ibidukikije yise “Rwanda Wildlife Clubs”.

Akirangiza Kaminuza i Butare mu mwaka w’amashuri wa 2005- 2006, Inama y’Abaminisitiri yamugize Umujyanama wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amazi, Amashyamba na Mine (Personal Assistant to the Minister of Lands, Environment, Water, Forestry and Mines)

Kuva mu mwaka 2006- 2009, Dr Frank Habineza yagizwe Umuyobozi w’Umushinga wo kubungabunga uruzi rwa Nili, ukorera mu bihugu 10 Nil igeraho, ugahuriza hamwe ibigo 50 byo hirya no hino bifite mu nshingano kurubungabunga

Mbere yo kujya muri Kaminuza, Frank Habineza yabaye umunyamakuru mu gihe cy’imyaka ine.

Mu 2009 nibwo Dr Frank Habineza yahagaritse imirimo ye yindi yinjira mu bikorwa bya politiki, afatanyije n’abandi bake, ashinga Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije. Icyo gihe ntiyabashije kuryandikisha ngo yitabire amatora y’Umukuru w’igihugu nk’uko yari yarabitangaje.

Mu 2010 yavuye mu Rwanda ajya gutura muri Suède hamwe n’umuryango we (umugore n’abana batatu), ahabonera igikombe cya Demokarasi mu mwaka wa 2011.

Mu 2012 yagarutse mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye ngo ribashe kwitabira amatora y’abadepite ariko ntibyashobotse ko bayitabira, kuko Ishyaka ryanditswe iminsi yo kuyajyamo yarengeranye.

Muri Werurwe 2013, Frank Habineza yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro kubw’uruhare rwe mu guharanira demokarasi, ayihabwa na Bethel College yo muri Indiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri aya matora ya Perezida wa Repubulika, intero ya Dr Frank Habineza ni “Ubumwe, Ukwishyira ukizana, Demokarasi”. Ikirango cye ni inyoni y’ikizu.

Mpayimana Philippe

Mpayimana Philippe wiyamamaza nk'umukandida wigenga, ni umunyarwanda wimyaka 47 y’amavuko, afite umugore n’abana batanu.

Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru , mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, cyakora yabyirukiye mu Bugesera mu Ntara y’uUburasirazuba.

Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri rwa Save (Groupe Scolaire Save), naho amashuri ya Kaminuza ayiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Nyakinama. Andi mashuri yize muri Cameroun, ni ay’indimi n'isesengura ryazo.

Nyuma yaho Mpayimana yize iby’itangazamakuru, aza no kuba umwe mu banyamakuru mubatangiranye na Televiziyo y’u Rwanda (TVR)mu 1992.

Yabaye impunzi muri Congo-Kinshasa, Congo Brazaville, Cameroun n’u Bufaransa, bimuha impumeko y’igitabo yanditse akacyita "Réfugiés rwandais, entre marteau et enclume : récit du calvaire au Zaïre". Yagarutse mu Rwanda muri Mutarama 2017, aje gukusanya ibyangombwa bisabwa umukandida, no kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Muri aya matora, intero ya Kandida Mpayimana Philippe ni “Indi ntambwe: Gusigasira ibyagezweho, gukorera hamwe, inzira nshya z’iterambere.” Ikirango cye ni amadarage (Escaliers).

Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gutora kuri uyu wa 3 Kanama naho abari imbere mu gihugu bazatora kuwa 4 Kanama.

Urupapuro rw'itora rugaragaraho abakandida n'ibirango bya bo
Urupapuro rw'itora rugaragaraho abakandida n'ibirango bya bo

[email protected]