Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2015, Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye, ari na bwo yibukije ko kwibohora nyako ari ukwanga agasuzuguro.
Perezida Kagame yabikomojeho ubwo yavugaga ku butumwa bw’umwe mu bategetsi bo mu bihugu by’u Burayi, yohereje nk’ubwo kwifatanya n’u Rwanda mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora, ariko agira aho yibutsa guha agaciro uburenganzira bwa muntu.
Icyakora Perezida Kagame asanga uwo mutegetsi w’Iburayi atari we ukwiye kumubwiriza ibyo mu gihe asanga ari umwe mu bagize uruhare mu kukambura abanyarwanda, kuko yakomeje gushyigikira abahekuye u Rwanda.
Ati “...Ariko impamvu irahari wenda uwaguhaye ubwigenge akaguha igice ikindi akagisigarana...ibyo kwibohora twibohoraga ubuyobozi bubi, imigirire mibi turwana n’abashyigikiye abayoboraga u Rwanda bica abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “N’ubu abishe Abanyarwanda baracyabunze ahantu bashyigikiwe n’abari babashyigikiye na mbere hose, ubwigenge no kwibohora dushaka ni ugutinyuka tukabwira uwo ari we wese ngo kwibohora ni ibyacu, ni uburenenazira, nta muntu ushobora kudukunda kurusha uko twikunda.”
"Abarwanye bagakomereka, bagakiza ubwicanyi barangiza bakaba ari bo bibutsa ngo kubahiriza ibiremwa by’umuntu; ni bo baremye ibyo biremwa se, na bo ni ibiremwa nkanjye…ntawaremye undi, icyo twakora ni ukubahana, guhana agaciro, ni ugufatanya."
Ati “Aho kugirango dufatanye turwanye iterabwoba wowe uraza kunshyiraho iterabwoba, twese turi ibiremwa….Kwibohora ni ukwanga iterabwoba,ntabwo wanzanaho iterabwoba kuko ndaryanga...ndabyanga."
Perezida Kagame avuga ibyo, yasubizaga ibaruwa (avuga ko itaranamugeraho n’ubwo ari we yandikiwe nk’uko ibitangazamakuru bibivuga), aho Perezida w’u Bufaransa François Hollande yamwandikiye ashima uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
Muri ubwo butumwa hari aho Perezida François Hollande yagize ati "Twizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere ariko runubaha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu."
Mu muhango wo kwizihiza imyaka 21 ishize u Rwanda rwibohoye, Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Gicumbi uburyo bacumbikiye abasirikari ba RPF Inkotanyi benshi bakanabizira, avuga ko kuba uyu munsi wizihirijwe muri ako gace ka Gishambashayo, bifite agaciro n’amateka yabyo kuko abaturage babarinze, bakabagaburira ndetse babafasha urugamba, bityo ngo umunsi wahizihirijwe mu buryo bwo kubitura n’ubwo uko babibuka kose bidahagije ugereranyije n’ukuntu bitanze.
Perezida Kagame yavuze ko kwibohora atari iby’umuntu umwe ndetse n’inyungu zo kwibohora zikwiye kugera kuri buri wese.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO