Minisitiri Mushikiwabo yasabye Afurika guhagurukira ikibazo cy’abana bashorwa mu ntambara

Yanditswe na
Kuya 23 Gashyantare 2017 saa 03:08
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yasabye abayobozi ba Afurika guhagurukira ikibazo cy’abana bashorwa mu bikorwa by’intambara kuri uyu mugabane, hagashyirwa imbere kubajyana mu mashuri.

Yabitangarije kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2017 ubwo yayoboraga inama ya 661 y’Abaminisitiri bagize Akanama k’amahoro n’umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe (AUPSC), yiga ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu, serivisi n’ibicuruzwa no kurinda abana gushorwa mu ntambara.

U Rwanda ni rwo rurimo kuyobora Akanama k’amahoro n’umutekano ka Afurika yunze Ubumwe (AUPSC) muri uku kwezi kwa Gashyantare 2017, rusimbuye Sierra Leone. Aka kanama ni urwego rw’ingenzi rwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) rufite inshingano yo gufata ibyemezo ku birebana n’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.

Mushikiwabo yagaragaje ko ikibazo cy’abana bashorwa mu bikorwa by’intambara giteye inkeke, kuko inyigo zerekanye ko 40% by’abana bari mu bikorwa nk’ibyo bya gisirikare ari Abanyafurika.

Ati “Tugomba kugira icyo tubikoraho. Abana bacu bagomba kuba ku ishuri ntabwo ari abo gushyira imbere mu ntambara badafite n’icyo bazikoraho.”

Yagarutse ku bijyanye no koroshya urujya n’uruza muri Afurika, avuga ko byavuzweho inshuro nyinshi mu nama za Afurika Yunze Ubumwe, AU, by’umwihariko iyabereye i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakaba baratangije pasiporo imwe y’Umuryango.

Yagize ati “Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashishikarije ibihugu bya Afurika kwemeza pasiporo ya AU hagamijwe guteza imbere gahunda y’ukwihuza kw’ibihugu. Ibihugu bimwe na bimwe harimo n’icyanjye, byamaze gufungurira imipaka Abanyafurika bose.”

Mushikiwabo yongeyeho ko ku mugabane wa Afurika hari ingero nziza z’ibyo abayobozi ba Afurika bemeranyije mu koroshya urujya n’uruza, ariko iyi gahunda ikirimo inzitizi zigomba gukurwaho kugira ngo bigerweho neza kandi hanihutishwe ukwihuza kw’ibihugu.

Ati “Dukeneye kwifashisha inzobere za Afurika mu by’umutekano zikadufasha kugera ku koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika.

Mu kanama ka AUPSC, u Rwanda ruhagarariwe na Amb. Hope G.Tumukunde wasimbuye Umunya-Sierra Leone wari ukayoboye kugeza mu nama ya AU iheruka.

Kuyobora aka kanama bigenda bihererekanywa buri kwezi n’ibihugu 15 bikagize ari byo; u Rwanda, Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Congo, Misiri, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Uganda na Zambia.

Mushikiwabo yagaragaje ko ikibazo cy’abana bashorwa mu bikorwa by’intambara giteye inkeke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza