00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Green Party, Dr Habineza na Mugisha mu gushaka kumvikana

Yanditswe na

Faustin Nkuunziza

Kuya 19 May 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Ishyaka Green Party ritaremererwa gukorera mu gihugu, abari bamaze iminsi bahanganye mu ishyaka batangiye imishyikirano kugira ngo bazahabwe uburenganzira n’Akarere ka Gasabo gukoresha inama y’ishyaka.
Ishyaka Green Party ryumvikanyemo amacakubiri aho Mugisha Alex wari umunyamuryango wa Green Party, akaza kurisezeramo yandikiye Akarere ka Gasabo asaba ko yakoresha inama rusange yo gushinga Green Party bundi bushya, na Dr Habineza Frank usanzwe ari umuyobozi waryo nawe yarakandikiye asaba (…)

Ishyaka Green Party ritaremererwa gukorera mu gihugu, abari bamaze iminsi bahanganye mu ishyaka batangiye imishyikirano kugira ngo bazahabwe uburenganzira n’Akarere ka Gasabo gukoresha inama y’ishyaka.

Ishyaka Green Party ryumvikanyemo amacakubiri aho Mugisha Alex wari umunyamuryango wa Green Party, akaza kurisezeramo yandikiye Akarere ka Gasabo asaba ko yakoresha inama rusange yo gushinga Green Party bundi bushya, na Dr Habineza Frank usanzwe ari umuyobozi waryo nawe yarakandikiye asaba kumuha uburenganzira bwo gukoresha inama y’ishyaka.

Dr Habineza yatangarije IGIHE ko nyuma y’aho Akarere ka Gasabo kabonye inyandiko ebyiri zose zisaba gukoresha inama y’ishyaka, Umuyobozi w’Akarere Ndizeye Willy yabatumijeho kuya 14 Gicurasi abasaba kwicara hamwe bagakemura ibibazo basanga batumvikanaho nyuma yaho bakazamushyikiriza imyanzuro bakuyemo. Ariko Habineza yavuze ko ibyavuye mu bwumvikane we na Mugisha bitahita bitangazwa.

Yagize ati “Ibijyanye n’ibyavuye mu bwumvikane bishobora kujya ahagaragara ejo (kuwa Mbere).”

Ku rundi ruhannde ariko, Mugisha wemera ko bari mu mishyikirano yabwiye IGIHE ko bari gushaka kumvikana kugira ngo igihe cy’amatora y’abadepite kizagere ishyaka ryaremewe.

Yagize ati “Imishyikirano iriho turi gushaka uburyo twanoza iteganyabikorwa ry’ishyaka kugira ngo birusheho kugenda neza. Umwanzuro wa nyuma turifuza ko wajya ahagaragara vuba bishoboka kugira ngo amatora y’abadepite azagere twaramaze kwemerwa twaranakoresheje inama z’ishyaka.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages