Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatoranyijwe mu baperezida ba Afurika kuba ari we mukuru w’igihugu uza ku isonga mu gushyigikira Demokarasi n’iterambere muri Afurika.
Ibi byabereye mu nama yateraniye Accra muri Ghana, ihuje abanyeshuri bahagarariye abandi baturuka muri za Kaminuza zo ku mugabane wa Afurika; Ihuriro rihuje abanyeshuri bo muri za Kaminuza zo mu Rwanda (FAGER) na ryo rikaba ryari ryitabiriye iyo nama.
Igikombe cyakiriwe na Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika muri uwo muhango.



















TANGA IGITEKEREZO