00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kigufi na Kikwete

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 February 2015 saa 09:36
Yasuwe :

Umwuka w’ubusabane waranze Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Jakaya Kikwete wa Tanzania mu nama ya 16 y’abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ku wa Gatanu ku ya 20 Gashyantare, wafashwe nk’intandaro y’icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Muri iyo nama ubwo Perezida Kikwete yari amaze guhabwa ubuyobozi bwa EAC, Perezida Kagame yaramwegereye bavugana amagambo make bongorerana bamwenyura mbere y’uko avuga ko ashaka gutaha.

Umwe mu bayobozi bakuru ba EAC, yabwiye ikinyamakuru, The Citizen ko gake aba bakuru b’ibhugu byombi bagirana ibiganiro ku mugaragaro byashingirwaho hakekwa ko nta gitotsi kikirangwa mu mubano w’ibihugu bayoboye nubwo Tanzania ihora itungwa agatoki ku gukorana bya hafi na FDLR.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania wajemo agatotsi kuva mu 2013, ubwo byagiye bigaragazwa ko hari inama za gisirikare za FDLR zakorewe inshuro nyinshi ku butaka bwa Tanzania, hakaba n’ubwo zakorwaga hari abayobozi bakuru b’igisirikare cya Tanzania bagira inama abayobozi b’uwo mutwe.

Nubwo abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama za EAC zitandukanye, ntibigeze berekana amarenga y’ubucuti hagati yabo na rimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages