00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagiramungu yaburiye abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko bamwamaganira kure

Yanditswe na

Manzi Oremus

Kuya 2 December 2014 saa 04:49
Yasuwe :

Twagiramungu Faustin watsimbaraye kenshi ko atazahwema kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, aherutse gusaba abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko ngo batazitiranywa n’impunzi bafashe bugwate nazo zikaraswaho, bamwamaganira kure hamwe na Padiri Nahimana Thomas ushinjwa ubutekamutwe.
Twagiramungu yavuze ko imwe mu nzira yo gucyura izi mpunzi abayobozi ba FDLR barimo Byiringiro n’abandi bakemangwa n’Isi yose bakwishyikiriza inkiko bakaburanishwa ku byaba bakekwaho.
Twagiramungu (…)

Twagiramungu Faustin watsimbaraye kenshi ko atazahwema kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, aherutse gusaba abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko ngo batazitiranywa n’impunzi bafashe bugwate nazo zikaraswaho, bamwamaganira kure hamwe na Padiri Nahimana Thomas ushinjwa ubutekamutwe.

Twagiramungu yavuze ko imwe mu nzira yo gucyura izi mpunzi abayobozi ba FDLR barimo Byiringiro n’abandi bakemangwa n’Isi yose bakwishyikiriza inkiko bakaburanishwa ku byaba bakekwaho.

Twagiramungu agaragaza ko ibi ari byo byabarokora, aho kuzageza igihe cyo kugabwaho ibitero, abarwanyi ba FDLR bagakora ibyo yita kwiyahura, kandi azi neza ko nta mbaraga bagifite.

Twagiramungu yagaragaje ko mu gihe cyose bashaka kwirinda kwiyahura bagombye kurangwa n’ubutwari bwo kwishyikiriza inkiko nk’uko byasohowe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ihuriro ry’amashyaka ya Politiki Nyarwanda Aharanira Impinduka (CPC) ayoboye.

FDLR yahise isohora itangazo ryamagana Twagiramungu rikangurira Impunzi z’Abanyarwanda kwirinda “ubucabiranya” bwe bugamije gucamo ibice abari mu buhungiro.

Itangazo rigira riti “...None se uwo munyapolitike yahindutse umuvugizi wa Leta ya Kigali cyangwa umuvugizi wa ONU (Loni), kandi aza no kwifatanya na FDLR?”

FDLR yamaganiye kure Twagiramungu ushaka kwigira umuvugizi wa Leta y'u Rwanda

Loni yashimangiye ko FDLR igomba kuba yamaze gushyira intwaro hasi bitarenze tariki 2 Mutarama 2015, bitaba ibyo ikagabwaho ibitero.

FDLR yahamije ko ubu busabe bwa Twagiramungu, ari ubugambanyi nkuko Gen. Maj. Byiringiro Victor Umuyobozi w’agateganyo wa FDLR, yabisobanuye.

Byiringiro ashinja Twagiramungu kuba yaragambaniye FDLR ubwo yasabaga ko abayobozi ba FDLR bakwishyikiriza inkiko kugira ngo bataraswaho; aba bayobozi ntibabyakiriye neza bityo bahitamo kwitandukanya na Twagiramungu.

FDLR ivuga ko ititandukanyije na Twagiramungu gusa, ahubwo hari n’abandi banyapolitiki ibona baba bagambiriye kubacamo ibice nka Padiri Nahimana Thomas n’ishyaka ’Ishema’ ayoboye.

Byiringiro avuga ko Nahimana n’ishyaka rye batetse imitwe ku Banyarwanda baba mu buhungiro yitwaje FDLR.

Uyu mupadiri kandi ngo anengwa ku mvugo ze agenda asabisha ku mpunzi azisezeranya ko agiye kuzana amahoro mu gihugu no mu karere kandi akaba akomeje no kubasahura abasaba imisanzu ngo agiye kuvugira impunzi ziri muri RDC yitwaje izina FDLR.

FDLR ikomeza gushinja Padiri Nahimana ko atari ubwa mbere abatetseho umutwe, kuko ngo aherutse gusaba amafaranga impunzi ziri muri Australia abeshya ko ari imisanzu yo gukwirakwiza ibitekerezo by’ishyaka rye. Gusa ngo ntiyaje guhirwa kuko yahise ashushubikanywa bisa n’ibyo yahuriye nabyo muri Malawi.

Twagiramungu yemeza ko hari byishi yashinja umuyobozi wa FDLR

Ishyaka CPC rikomeza rivuga ko hari byinshi ryashinja Byiringiro wigira umuvugizi wa FDLR kuko yigeze kwivugira ko yatanga Mudacumura Sylvestre (Umuyobozi wa FDLR ushakishwa n’Urukiko Mpuzamhanga Mpanabyaha/ ICC) akaba nta wamureze ko ashaka gusenya FDLR.

Umuyobozi w'agateganyo wa FDLR, Gen Maj Byiringiro Victor

Twagiramungu yakunze kugaragara kenshi avuga ko azifatanya na FDLR mu guhangana n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, nyamara kuva imuteye ishoti umuntu yakwibaza uwo agiye kwiyambaza nubwo bamwe bavuze ko ari politiki ishaje ishobora kuba ijyana n’imyaka ye.

Umuryango Mpuzamahaga na bimwe mu bihugu bigize akarere biracyahagaze ku mugambi wo kugaba ibitero kuri FDLR bitarenze ku wa 2 Mutarama 2014.

Kuri ubu u Rwanda rushyigikiye ko aba barwanyi, barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bataha ku neza amarembo agifunguye bagasubizwa mu buzima busanzwe, abashinjwa ibyaha by’intambara n’ibya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera.

Nubwo FDLR igihanze amaso ku kuba u Rwanda rwagirana ibiganiro na yo igatahuka nk’umutwe wa Politiki, iki cyifuzo cyabo gifatwa nk’inzozi kuko ibyaha bishinjwa abagize uyu mutwe bihabanye cyane n’uko wakwitwa ishyaka rya politiki.

FDLR yagatashye mu Rwanda ikomeje gucumbikirwa muri RDC

Muri Kamena 2014 u Rwanda rwagaragaje ko rubona ari ikinamico kuba muri iyi minsi FDLR ishyira intwaro hasi hahamagajwe amahanga n’imiryango itandukanye maze bagashyirwa mu bigo.

Ubu buryo bundi bwadutse bwo gusubiza mu buzima busanzwe abari muri FDLR bubonwa nko gukomeza gutinza igikorwa cyo kurandura uyu mutwe byihuse kuko baba bagifite amahirwe yo kuba basubira mu bikorwa bemeje ko baretse.

Mu Cyumweru gishize, byakomeje gukwirakwizwa mu itangazamakuru ko abari muri FDLR bemeye kwimurirwa i Kisangani bakuwe mu Nkambi ya Kanyabayonga na Walungu. Igikomeza kwibazwaho cyane ni iherezo ry’aba Banyarwanda bakomeza kurimanganira muri RDC kandi u Rwanda rwemera kubakira mu mahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages