00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Arashaka kuba Umudepite akarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Karirima A.Ngarambe

Kuya 23 May 2014 saa 03:08
Yasuwe :

Mu gihe mu Bubiligi hose hateganyijwe amatora y’Abadepite (Elections législatives fédérales belges", ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 201,umwe mu bakandida Alain Destexhe usanzwe ari umwe mu banyapolitiki b’inshuti z’u Rwanda, yahamije ko mu byo ateganya gukora natorwa harimo no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Alain Destexhe ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi. Alain Destexhe, uri umwe mu banyapoliki bo mu Bubiligi baharaniye (…)

Mu gihe mu Bubiligi hose hateganyijwe amatora y’Abadepite (Elections législatives fédérales belges", ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 201,umwe mu bakandida Alain Destexhe usanzwe ari umwe mu banyapolitiki b’inshuti z’u Rwanda, yahamije ko mu byo ateganya gukora natorwa harimo no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGIHE yagiranye ikiganiro na Alain Destexhe ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi.

Alain Destexhe, Umunyapolitiki w'Umubiligi ufite umutima we ku Rwanda yahuye n'ABanyarwanda baba mu Bubiligi

Alain Destexhe, uri umwe mu banyapoliki bo mu Bubiligi baharaniye ko ukuri kuri Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda kumenyekana ku isi ; Ni iki cyabiguteye?

Nagiye mu Rwanda mbere y’ibyumweru bitatu ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwe, icyo gihe nari Umunyamabanga mukuru wa "Médecins Sans Frontières"[Abagaga batagira umupaka], nyuma yaho Jenoside ikozwe byarambabaje cyane, nibwo nabaye mu ba mbere bavuze ko ubwo bwicanye ari Jenoside, mu 1994 nandika n’igitabo gisobanura kerekana ko ubwo bwicanye bwakorewe Abatutsi mu Rwanda mu kinyejana cya 21ari indengakamere bikwiye kwamaganwa n’amahanga yose, byatumye nasezera ku kazi nakoreraga ka "Médecins Sans Frontières" kuko ntumvaga ukuntu abashinzwe kurengera abantu bareka ibintu nk’ibyo bikabaho ku manywa y’ihangu, aho imfashanyo zose zigiraga i Goma gufasha abari bamaze gusiga bakoze amahano ya Jenoside mu Rwanda ntibite ku barimo bababara mu Rwanda icyo gihe. Nibwo mpise niyemeza gukora politiki yo kubirwanya.

Namaze imyaka ibiri, 80 % y’imirimo nakoraga muri politiki nyiharirara cyane gufasha u Rwanda ngo ukuri ku byarubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi kumenyekane. Nyuma y’urugamba rurerure nkora politiki, nabashije kumvikanisha ko habaho Komisiyo muri Sena y’u Bubiligi igenzura uruhare u Bubiligi, u Bufaransa na Loni byagize muri Jenoside mu Rwanda.

Mfatanyije n’imiryango y’abacitse ku icumu mu Bubiligi twageze aho hacibwa imanza kuri bamwe mu basize bakoze ayo mahano bari ku butaka bw’u Bubiligi.

Nyuma nakomeje kuba umwe mu bakomeje guharanira no kwibuka mu cyubahiro abishwe bazira uko bavutse muri iki gihe cy’imyaka ishize 20 hakozwe jenoside yatwaye imbaga y’abantu barenga miliyoni.

Buri tariki ya 7 Mata, mba ndi hafi y’Abanyarwanda babuze imiryango n’inshuti zabo tubibuka mu cyubahiro bakwiye, kuko mbona ari kimwe mu byo tugomba gukora nk’abanyapolitiki bumva akababaro kabo.

Uyu mwaka nashimishijwe cyane kandi bintera ishema n’ubutumire ku giti cyanjye nohererejwe na Guverinoma y’u Rwanda, aho bantumiye kujya mu muhango wakorewe mu Rwanda wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Nagiyeyo nishimye kuko byanyeretse ko abayobozi b’u Rwanda babona kandi bagashima ibyo nanjye nakoze mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu mezi abiri ashize kandi nakoze uko nshoboye ntoresha itegeko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi rizajya rihana abashaka gupfobya Jenoside, kandi ko iryo tegeko ryashyiraho infashanyigisho zajya zikoreshwa mu mashuri ya hano mu Bubiligi, nsaba ko hakomeza hakabaho n’ubufatanye bwiza hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi ngo ibyo byose twubatse bikomeze bigende neza mu nyungu z’ibihugu byombi n’urubyiruko ruzadusimbura.

Alain Destexhe asuhuzanya na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Robert Masozera

Ejo hashize mwahuye n’Abanyarwanda benshi batuye hano mu Bubiligi. Mwahuye kubera ko amatora yegereje?

Nibyo koko mu munsi ibiri ishize nahuye n’Abanyarwanda bagera ku ijana benshi bafite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi duhurira ahitwa « Boule bleue » iherereye muri Komine ya Ixelles mu mujyi wa Bruxelles, mu rwego rw’ubucuti no kuganira bisanzwe biduhuza kenshi aho bangaragarije urugwiro rwinshi rusanzwe rubaranga buri gihe uko duhuye.

Tuboneraho tunaganira ku matora yegereje, aho nababwiye ko ninongera gutorwa nkagira amajwi ashimishije nzakomeza kubabera umuvugizi, ayo matora azaba ku Cyumweru tariki ya 25, nkaba ndi umukandida ugaragara nka nr 9 kuri lisiti ya mbere y’ishyaka MR mu karere ka Bruxelles (9e sur la liste numéro 1 du MR à la Région de Bruxelles).

Nabijeje ko ndamutse ngize amajwi menshi byamfasha gukomeza kugira imbaraga mu kuba intumwa nziza mu bitekerezo byanjye byo gukomeza kuvuganira u Rwanda, haba mu nkurwanya abashaka gupfobya amateka u Rwanda rwaciyemo, ndetse no guharanira ubutabera, haba ndetse no gukomeza guteza imbere imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’ u Bubiligi kuko mbona kandi nemera neza ko u Rwanda ari igihugu cyerekana ko ari intangarugero muri Afrika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages