Abacamanza b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, basubukuye ikusanyabimenyetso ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, biteze kuzahura n’umutangabuhamya mushya watanzwe n’Umufaransa w’umunyamakuru akaba n’umwanditsi, Pierre Péan.
Uyu munyamakuru azwiho gukora inkuru za Politiki n’iz’intambara zisiga amangambure (polémiste), bikaba bikekwa ko umutangabuhamya yatanze ashobora gushyira mu majwi abari ingabo za RPA ko ari bo bahanuye iyi ndege yari itwaye Perezida Habyarimana.
Guhera mu mwaka wa 1997, umwaka watangijwemo iperereza ku wahanuye indege Falcon 50 yari itwaye Habayimana, uwari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, n’Abafaransa batatu, nta kuri gushyitse kuragaragazwa.
Iyicwa rya Habyarimana ryafashwe na bamwe nk’iryatumye habaho Jenoside, bagasobanura ko kwari ukwihorera kw’abahutu ubwo bicaga Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
U Rwanda ariko rugaragaza ko abemeza ko iraswa ry’indege ari ryo ryateye Jenoside ari uguhakana no gupfobya Jenoside kuko amateka yerekana neza ko yateguwe igihe kirekire ikaza gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994.
Abavugwaho gupfobya Jenoside n’inshuti zabo, bavuga ko misile zarashe indege Falcon 50 zaturutse ku musozi wa Masaka, mu gihe Marc Trévidic na mugenzi we Nathalie Poux, bagenzuye bagasanga misile zakoreshejwe mu guhanura iyi indege zaraturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyari kirimo abashinzwe kurinda Habyarimana.
Ugushaka kumenya ukuri ku bijyanye n’aho misile zarasiwe (niba ari Kanombe cyangwa Masaka) byahagurukije abashakashatsi batandukanye b’Abafaransa. Abo barimo Umucamanza Jean Louis Bruguière wakoze iperereza mu buryo bwihariye adakandagije ikirenge mu Rwanda, Umwanditsi Jean-François Dupaquier n’abandi.
Ubushakashatsi bwa Trévidic na Poux bwagaragaje ibimenyetso simusiga cyane ko bo bigereye mu Rwanda bakabaza inzego zitandukanye, ariko bikaba bivugwa ko ubushakashatsi bwabo butigeze bunyura abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bivugwa kandi ko aba bacamanza babashije kwihanganira kumva ibivugwa bitandukanye n’ibyo basanze mu Rwanda mbere yo kugaragaza icyiciro cya mbere cy’ubushakashatsi bwabo.
Ubwo bari bageze ku musozo, barekeye ibyo bakoze impuguke ngo zisubiremo zerekane ko hari icyabuze cyangwa igikeneye kongerwa.
Mbere y’amasaha yari asigaye 48 ngo ubushakshtsi bwabo bwemezwe ni bwo hagaragajwe umutangabuhamya mushya watanzwe n’uyu munyamakuru, Pierre Péan, nyuma y’imyaka igera kuri 17 yari ishize.
Muri iyi myaka, uyu mutangabuhamya yari ahari ariko bikaba bivugwa ko yari yaranze gutanga amakuru y’impamo yigaragaza uwo ari we bituma aba bacamanza batamuha agaciro mu bushakashatsi bwabo.
Bivugwa ko kuri ubu uyu mutangabuhamya yemeye gutanga amazina ye, ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye aba bacamanza bahitamo kongera gusubukura ikusanyabimenyetso mu rwego rwo kwirinda ko hari umutangabuhamya wakwirengagizwa muri iyi dosiye ikomeye cyane.
Na none kandi mu ikusanyabimenyesto ryatangijwe mu myaka 17 ishize nta bimenyetso bifatika biragaragaza uruhare rw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’abo bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu, mu guhanura indege yari itwaye Habyarimana.
Hagendewe ku kuba nta kimenyetso gishya cyagaragajwe mu gihe cyose cyashize, bikekwa ko Trévidic na Poux bashobora kongera gupfunyikirwa amazi, nk’umwe mu migambi y’abahakana Jenoside yo gutinza ukuri ku wahanuye iyi ndege.



















TANGA IGITEKEREZO