00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwo muri FDLR udafite ingengabitekerezo ya Jenoside azoroherezwa gutaha- Gen Kabarebe

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 31 May 2013 saa 03:22
Yasuwe :

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe aratangaza ko uwo ari we wese mu barwanyi ba FDLR uzifuza gutaha mu mahoro azabifashwamo apfa kuba nta ngengabitekerezo ya Jenoside atahukanye.
Kabarebe asubiza ibibazo by’abamubazaga yagize ati “Nzorohereza uwari we wese mu ba FDLR gutahuka niba nta ngengabitekerezo ya Jenoside afite.”
Abazahamwa n’ibyaha bya Jenoside bazagezwa imbere y’ubutabera. Avuga ko Mudacumura nafatwa azashyirwa muri Gereza kubera icyaha cya (…)

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe aratangaza ko uwo ari we wese mu barwanyi ba FDLR uzifuza gutaha mu mahoro azabifashwamo apfa kuba nta ngengabitekerezo ya Jenoside atahukanye.

Kabarebe asubiza ibibazo by’abamubazaga yagize ati “Nzorohereza uwari we wese mu ba FDLR gutahuka niba nta ngengabitekerezo ya Jenoside afite.”

Abazahamwa n’ibyaha bya Jenoside bazagezwa imbere y’ubutabera. Avuga ko Mudacumura nafatwa azashyirwa muri Gereza kubera icyaha cya Jenoside.

Abajijwe niba yarigeze agirana ibiganiro na Gen. Paul Rwarakabije wahoze mu mutwe wa FDLR kugira ngo atahuke, Kabarebe yasubije ko nta biganiro yigeze agirana nawe ko ahubwo yatahutse ku bushake bwe agafashwa kugera mu rwamubyaye.

Avuga ko aba FDLR benshi bahisemo kuva mu ngengabitekerezo ya Jenoside bagatahuka mu Rwanda.
Ati “Iyo Rwarakabije aba akurikiranweho Jenoside aba yarafunzwe nka ba Munyakazi, Bemera, Rwabikinga n’abandi.”

Kabarebe avuga ko FDLR igomba kwamburwa intwaro cyangwa igashirira mu mashyamba ya Congo.

Asubiza uwitwa Habimana Rukundo, yavuze ko FDLR ari umuryango w’iterabwoba wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri iki cyumweru Perezida wa Tanzania aherutse gusaba u Rwanda kugirana ibiganiro na FDLR, ariko u Rwanda ruvuga ko rudashobora kuganira n’umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .