00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu mpamvu zatumye umwami wa Maroc atumira Perezida Kagame

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 June 2016 saa 11:03
Yasuwe :

Ku butumire bw’umwami wa Maroc, Mohammed VI, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari muri Maroc mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rusozwa kuri uyu wa 21 Kamena 2016.

Ni uruzinduko rufatwa nk’icyiciro gishya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, dore ko kimwe mu bimenyetso bigiye kuwuhamya ari ugushyiraho ababihagarariye ku mpande zombi.

Umwami Mohammed VI, yatumiye Perezida Kagame, kuko mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize ubwo u Rwanda rwabaga ruri mu Kanama k’Umutekano ka Loni, rwakunze gushyigikira ibitekerezo byabaga byazanywe na Maroc.

Uyu mubano wongeye kugaragara mu Gushyingo umwaka ushize, ubwo mu nama yabereye i Tangier muri Maroc yahuje Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma n’abayoboye inzego zifata ibyemezo, bakaganira ku bibazo byugarije Isi, MEDays 2015, Perezida Kagame yahawe igihembo akesha kugarura icyizere mu Banyarwanda.

Jeune Afrique ivuga ko iyi ari impamvu yatumye Umwami Mohammed VI, yiyegereza Perezida Kagame, ndetse n’abaturage bo muri Maroc bakamubonamo umugabo ukomeye wabashije gukura igihugu ahantu habi cyasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ukunda kurwanya ubukoloni nka kimwe mu bintu Mohammed VI yatangiye kumwigiraho.

Ibi bigendana n’ibisingizo bituruka kuri politiki nziza za Perezida Kagame yashyizeho kuva yajya ku butegetsi, cyane cyane iyo kurwanya ruswa no guteza imbere ubukungu, bituma u Rwanda ruza mu myanya ya mbere ku ruhando mpuzamahanga.

U Rwanda ruritegura kwakira inama Nyafurika y’Umuryango w’ubumwe bwa Afurika AU. Icyakora ntabwo Maroc izaba ihagarariwe kuko iki gihugu cyivanye muri uwo muryango mu mwaka wa 1984.

Abakuru b'ibihugu byombi baganira
Perezida Kagame ubwo yakirwaga n'Umwami wa Maroc
Perezida Kagame n'Umwami Mohammed VI ubwo baririmbaga indirimbo zubahiriza ibihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages