00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Frank Habineza w’ishyaka Green Party, agiye kugaruka mu Rwanda ku bushake

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 August 2012 saa 05:29
Yasuwe :

Frank Habineza, Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda ku bushake nyuma yo kumara imyaka 2 mu buhungiro.
Muri Kanama 2010 nibwo Frank Habineza yahungiye muri Suwedi, mu itangazo aherutse gushyira ahagaragara yatangaje ko mu ntagiriro za Nzeli uyu mwaka azaba yagarutse mu Rwanda, ndetse akazanakomeza ibikorwa bye bya politiki.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Today cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki (…)

Frank Habineza, Umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Green Party ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda ku bushake nyuma yo kumara imyaka 2 mu buhungiro.

Muri Kanama 2010 nibwo Frank Habineza yahungiye muri Suwedi, mu itangazo aherutse gushyira ahagaragara yatangaje ko mu ntagiriro za Nzeli uyu mwaka azaba yagarutse mu Rwanda, ndetse akazanakomeza ibikorwa bye bya politiki.

Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Rwanda Today cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama, Habineza arateganya kugaruka agakurikirana by’umwihariko gahunda yo kwandikisha ishyaka rye no kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeli 2013. Yagize ati ”Turabyumva ko hari abantu bumvise nabi imigambi yacu. Ubu twizeye ko bagize umwanya uhagije wo gusobanukirwa abo turi bo, n’icyo duharanira.”

Prof Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, unafite mu nshingano ze kwandika amashyaka ya politiki, yatangarije Rwanda Today ko kuba ishyaka rya Green Party ritaranditswe muri 2010, byatewe n’uko hari bimwe mu bisabwa ritari ryujuje.

Yakomeje avuga ko guhunga kwa Frank Habineza byari icyemezo cye, kandi ntaho bihuriye n’uko yatewe ubwoba ku bw’ibikorwa bye bya politiki, ati ”Nta kibazo dufitanye na Habineza cyangwa ishyaka rye. Gutaha mu gihugu ni uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, kwandikisha ishyaka nabyo ni uburenganzira bwe mu gihe ryujuje ibisabwa.”

Green Party ni rimwe mu mashyaka atatu atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yari yarishyize hamwe muri 2010 mu rwego rwo guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu. Andi mashyaka byari bifatanije ni FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire na PS Imberakuri ya Ntaganda Bernard.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages