IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Abakuru b’ibihugu byo mu Karere bafashe imyanzuro yo gukemura ikibazo cya Congo


Yanditswe kuya 8-08-2012 - Saa 08:15' na Ishimwe Samuel

Nyuma y’inama idasanzwe y’iminsi ibiri yahuzaga Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibyaga bigari(ICGLR), hafashwe imyanzuro itandukanye igamije guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, kugarura umutekano no gutabara abasizwe iheruheru nayo.

Nyuma yo kugendera ku byemezo byafatiwe mu nama yabereye Addis Abbeba ku itariki 15 Nyakanga ; Inama yahuje Abaminisiti b’ingabo ku kibazo ya Congo yabereye i Khartoum ku itariki 1 Kanama ; iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga yasojwe kuwa Mbere tariki 6 Kanama n’izindi nyinshi zitandunye zigaga kuri iki kibazo cya Congo, Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga bigari bafashe imyanzuro ikurikira :

1. Gukoresha imbaraga zikenewe mu rwego rwo gukumira intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo, birimo no guhana ababangamira inzira y’amahoro bahanwa.

2. Gushyigikira ibikorwa bya Leta ya Kongo bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, by’umwihariko intara ya Kivu y’amajyaruguru

3. Gushyiraho itsinda rigizwe n’Abaminisitiri b’ingabo baturuka muri ibi bihugu bikurikira : Repubulika ya Angola, Repubulika y’u Burundi, Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, Repubulika y’u Rwanda, Repubulika ya Uganda na Repubulika ya Tanzania.

Iri tsinda ryahawe inshingano zikurikira :

- Rihawe inshingano zo gutanga ingamba z’ibikwiye gukorwa kugira ngo intambara ihite ihagararara ngo hagaruke amahoro n’umutekano

-Rihawe inshingano zo gutanga ibindi byose bikenewe kugira ngo umutwe w’ingabo mpuzamahanga ubashe gukora.

- Iri tsinda ry’Abaminisitiri b’ingabo riyobowe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda.

- Umukuru w’inama y’abaminisitiri ihuza abahuriye kunama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu biyaga bigari igomba gushyigikira akanama gahuza abaminisitiri ijyanye n’imibanire y’ibihugu

4. Akanama k’abaminisitiri kagomba gutanga raporo yabo k’umukuru w’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu biyaga bigari mu gihe cy’ibyumweru bibiri, naho raporo ya nyuma ikazagezwa ku nama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu byumweru bine.

5. Gusaba umukuru w’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari gukomeza imikoranire harimo kongera gukoresha intumwa zidasanzwe mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

6. Gushyiraho ikigega gifasha abagizweho ingaruka n’intambara iri mu burasirazuba bwa Kongo banasaba ibihugu bigize ihuriro n’abafatanyabikorwa gutanga inkunga, Bashimiye Leta ya Uganda yabashije gushyiramo miliyoni imwe y’amadorali muri icyo kigega.

7. Gusaba umuryango mpuzamahanga gufasha abagizweho ingaruka n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo kandi ko uburyo bwo kugeza imfashanyo ku bayikeneye butagomba kubangamirwa.

8. Bashimiye Leta n’abaturage ba Uganda uko bakiriye ndetse no gutegura iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu.

Iyi nama idasanzwe ihuza abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari, yateranye hagamijwe gushakira hamwe umuti ku ntambara iri hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo, ikomeje gukura ibihumbi by’abaturage mu byabo, aho benshi bari guhungira mu bihugu by’ibituranyi nk’u Rwanda na Uganda.

IBITEKEREZO
Rubyiruko rwu Rwanda Mbaraga z'Igihugu, Basore basobetse inganzo yo kwa GIHANGA, Bari bacu Beza b'IBWANACYAMBWE, BWANAMUKARE ngire nti beza bu RWAGASABO, dore igitekerezo kiruta ibindi : uru Rwanda n'urwacu,wajya he,sha wajya i rwotamasimbi wajya aho ibizu bikora ku bicu, gutatira i ngobyi yaguhetse ni ubuhemu uzazukana igihe kizuka. Mbasabe mfura zacu mureke urubyiruko mwubake urwababye twihesha agaciro duce ukubiri ni byaduciyemo ibice ;buriya ntanze incamake y'ibitekerezo numvise ku kibazo cya congo. Ngaho muragahorana imfunguzo za gaciro ku bunyarwanda
Musubize13.08.2012 saa 06:15
kazungu intore
REKA YESU ATANGE IBISUBIZO MURI CONGO KUKO IKIZANANIRA IBIBIHUGU BISHYIZEHAMWE M23UBWO NIBA ARI IGIHU BIRAJE BIGARAGARE KANDI ABABAYOBOZI BAJYIYE GUHAGARIKA IRIYA NTAMBARA IMANA IBAHE UMUGISHA NUTWARI BIZAVUGWE MWISI KO AFRIC NAYO YISHOBOYE ITAGOMBEREYE ABERA URETSE KO NABO BATANZE IBITEKEREZO BYIZA NTIMUZANGE KUBYUMVA KUKO UMUGABO N,UGIRWA INAMA ARIKO BATAKOSHYA SAWA YESU ABIBAFASHEMO.MURAKOZE NTAGO NARANGIZA NTASHIMIYE IKINYAMAKURU IGIHE .CYIDAHWEMA KUDUHA AMAKURUYABURI MUNSI NAMWE IMANA IJYE IKOMEZA IBAFASHE KUKO MURUBAKA URWANDA.
Musubize12.08.2012 saa 00:11
ISHIMWE CLAUDE
Hamwe n'Imana turizera ko aka kaga kagwiriye bene wacu kazarangira kuko nta mvura idahita. n'iyo kubwa nowa yarahise. rero reka dukomeze gutakambira Imana kuko nta kiyinanira.
Musubize10.08.2012 saa 04:04
Joel
@Kalisa Ntwari : Ariko ntuzi kwirya icyara we. Ubwo rero urashaka kuvuga ko u Rwanda karubayeho birangiye. Tegereza urebe naho kwibehya ! Gukanga no gutega iminsi byo murabishoboye. Akazakorwa mbona wifuza ni agaki ? Uranshekeje umuntu ukangisha abanyarwanda ngo bazabona : icyo batabonye ubakangisha ni iki cyangwa ninde wakubwiye ko turi abanyabwoba ? Ahubwo itegure gukorwa n'isoni nubona ibyo wifuza byose nta kibaye.
Musubize9.08.2012 saa 09:05
Kamali
...imishyikiranoooo...ubu se iyi nama bene mama murabona hari icyo yavuyemo kirusha iyayibanjirije uretse kugirango batinze iminsi...! Naho iby'amahanga byo mu byihorere imfashanyo zo n'izindi zirahagarikwa hari umukino uri gukinwa uturenze ! iyo commission nayo izasaba ko ...n'indi isabe ko....indyadya ihimwa n'indyamirizi ! Miliyari zirenga 100 tumaze gutakaza muri budget hari aho zigomba kuva byanze bikunze...imisoro ? agaciro funds ? Ibuye ry'agaciro ?
Musubize9.08.2012 saa 08:48
nziza
Shitani yaratsinzwe burundu ndetse n'Imfunguzo za kuzimu ntazo agifite ! None umubisha yava hehe ? Ese nti muziko Imana itabarira igihe ? Gewe ndavuze nti Amen.
Musubize9.08.2012 saa 05:35
Abatarakebwe
yewe wagira ngo abazungu ntibabuze ibyo bakora !ahokureba aho abantu barigushirira muri siliya ahubwo bibanda aharakantu !!!!nonese urambwira ko ziriya nga bo za MONUSCO zimara iki ICONGO ?KOKO NGO UWARIYE NIWE URYA !!gusa natwe nkabanya furika wagira ngo baraturoze aho kwishakamo ibi subizo turitabaza abazungu !koko ntibikwiye !ese iyo iwawe wagize ikibazo uhita wiyambaza abaturanyi cyangwa urabanza ukagerageza byakwanga ukABONA KUBIYAMBAZA !!aabanyafurika ubwacu nitwe dukwiye kwiyubakira umugabaneeee !!!!MURAKOZE
Musubize9.08.2012 saa 05:11
nkuikiyumukiza
mbega byiza weeeeeeee.Imana izadufashe kubisohoza .bariya bazungu bamware weeeeeeeeeeee ariko kuki monusco yo mutayirukanye ko ntacyo imara yo ?abantu barahunga abandi bagapfa ireberera ntigire icyo ikora. ndabamaganye weeeeeeeeeeeee
Musubize9.08.2012 saa 02:41
sisi
N'ubundi umugabo nyamugabo nuwuhura n'ikibazo akagisohokamo yemye.ureke barutuku barekereje ngo barebe icyo umunyafurika aribukore atabahamagaye.Nyabuna ba Nyakubahwa mwihesh'agaciro mwagahoran'imana mwe.
Musubize9.08.2012 saa 02:16
Kalizo
Ngaho se nibabikemure mu bwitonzi nta sasu.erega nubwo M23 bayirasa bakayimaraho ntibyakemura ibibazo bihari kuko baba babinyuze ku mababi byibereye mu mizi,dore kandi ko babihereye hasi byahita bikemuka nkaho nvugiy'aha.Agaciro nibakihe nk'abanyafurika.
Musubize9.08.2012 saa 01:50
Kigundu
Ibi byose ni ukwiruhiriza ubusa nta mutekano mbonye muri kongo ikibazo ni ibuye kandi riracyariyo,n'abarikeneye baracyariyo amaherezo bazanakokoka ariko Imana ntizabyihanganira
Musubize9.08.2012 saa 00:51
bokasa
Inama yagenze neza rwose, erega ntawundi uzaza ngo akemure ibibazo bya afrika, dushyize hamwe ntawatumeneramo gusa tugomba kwihagararaho kuko natwe turishoboye, abavuga ikinyarwanda bagomba guhabwa uburenganzira bwabo kuko sibo bakase imipaka, abazungu nabantu batishimira gutera imbere kwa afrika. Kabila na guverinoma ye agomba kumva ibyo abandi baharanira bose bakubaka DRCongo, bitaba ibyo aho buzakere DRCongo izacikamo ibice.
Musubize9.08.2012 saa 00:36
imnbo
Ariko ntimuzi kwirya icyarawe. Ubwo rero muravuga ko u Rwanda rwasi mbutse amafuti yarwo rukora muri Congo.Nimutegereze murebe naho kwibeshya.hanyuma se Museveni ategeka Congo cg se les congolais ntabwo bazi kagame na Museveni. Igihe abakongomani babigaritse muzaba mureba ikizakorwa. Mukomeze mubakore mu jisho bo barushije ubuterahamwe abo mwita bakoze itsembabwoko.
Musubize8.08.2012 saa 22:26
Kalisa Ntwari
kwiyita intwari ntibikubereye nagato nubwo bwoba bwawe. urashinzja u Rwanda amafuti abakongomana bigaritse ryari Urwanda cg umucongo yigaritse umunyarwanda ryari keretse cyakora hagati ya 1959-1994 ariko mbere na nyuma tuyobora ntawadukora mujojisho. jyana muri FDLR
9.08.2012 saa 03:30
NIWE
navuze ngo wowe ngo ni ntwari yubwoba niba utinya abacongo jya muri FDLR kuko nibo nokuva mbere bamenyereye gupfukmaira abakongoman ndavuga exfar na HABYARA wabo nabamubanjirije muzabaze nigihe twari mpunzi ntamunyamahanga twapfukamiraga !!!!!!!!.
9.08.2012 saa 06:29
niwe
Dufashe Congo kugira umutekano kandi tumenye kwigobotora burundu kuri kiriya kibazo ariko bitabujije kubaza kongo n'amanyamahanga bamagana ibikorwa bya M23, iherezo ry'abanyekongo bahezwa kubera kwitwa ko ari abatutsi, cyangwa ko bavuga ikinyarwanda. Izo zo Human right watch ko zitagira icyo zivuga kur'abo ba apatrides ?
Musubize8.08.2012 saa 18:24
Alain
Dufashe Congo kugira umutekano kandi tumenye kugobotora burundu kuri kiriya kibazo ariko bitabujije kubaza kongo n'amanyamahanga bamagana ibikorwa bya M23, iherezo ry'abanyekongo bahezwa kubera kwitwa ko ari abatutsi, cyangwa ko bavuka ikinyarwanda. Izo zo Human right watch ko zitagira icyo zivuga kur'abo ba apatrides ?
Musubize8.08.2012 saa 18:22
Alain
NIBYIZA PE WENDA BARIYA BANA BA CONGO BABONA AMAHORO PE NDABIBUKA MUBITARAMWO BAZAMUYE AMAPANTARO MUGATUZA(MWANA MBOKA) NIBARUHUKE KABISA NABO NABANTU.
Musubize8.08.2012 saa 14:37
Umuntunkundi
Abanyafurika nitwe tugomba kwishamo ibisubizo, kandi hari ababajwe ko turimo kubyishakira, kuko bamwe baribazi ko bazaza bazanye imiti yo kuvura inkomere hamwe n'izindi mfashanyo .Nyakubahwa perezida turagishigikiye, kandi dufite kwizera ko Imana izagufasha bikarangira.
Musubize8.08.2012 saa 12:03
titi
mana tabara africa
Musubize8.08.2012 saa 11:55
gopu
ndakurahiye iyi myanzuro nta numwe uza kurikizwa. ni politike 100%
Musubize8.08.2012 saa 10:59
biggy
Iyi niyo mujya mwumva bita Politiki na Diplomacy byo kurwego rwo hejuru. Ubuse noneho ko ibihugu by'akarere byashyize hamwe ba mpatse ibihugu bazamenera he dore ko bo baza bitwaza amaturufu yo gukangisha guhagarika imfashanyo no gufata abo bishakatse ngo ICC irabashaka (Ntabwo imyanzuro ya Kampala yigeze ushyira mumajwi Gen. Ntaganda kuko barabizi ko Abanyafurica nitutihagaraho abazungu bazatumarira muburoko. Buriya nibyinshi byahavugiwe kandi ndizera ko Kabila bamubwije ukuri nabandi batari bazi uko ibibazo bimeze barushijeho kubisobanukirwa). Kabira rwose yakoze kumva inama za bagenzi be mugushaka uko bamufasha gukemura ibibazo bya Congo bitamworoheye atitaye kurusaku rwa ba Ministiri Mende wa Congo na Clinton wa America. Bariya Bose bazi neza ko M23 ari abasirikare bakomeye kubarwanya ntabwo ariwo muti kandi nabo ntibaba biretse. Ese urwanyije M23 ikagutsinda ntiwahasebera ubwa MONUSCO ? Matunda iko mbele !
Musubize8.08.2012 saa 10:22
Rwandanziza
Soma muri Jeune Afrique umwanzuro iyo nama yafashe urasanga ivuga ko iyo nama nta kintu kigaragara yagezeho. Jeune Afrique kandi ntabwo isanzwe ivuga nabi u Rwanda
9.08.2012 saa 14:22
Basebya
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!