IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Menya inkomoko n’ibyagezweho n’Inkiko Gacaca zisozwa uyu munsi hose mu gihugu


Yanditswe kuya 18-06-2012 - Saa 10:00' na Ntwali John Williams

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kamena 2012, nibwo Inkiko Gacaca zisozwa hose mu gihugu. Mu gihe zimaze zikora zageze kuri byinshi, hacibwa n’imanza zisaga miliyoni ebyiri.

Inkomoko y’Inkiko Gacaca

Inkiko gacaca zifite imizi mu mateka y’u Rwanda, aho mu bihe bishyize kera abakurambere bahurizaga mu gacaca, abafite ibibazo bakabacira imanza ariko ahanini hagamijwe kubunga.

Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, dore ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.

Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.

Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ngenga n° 40/2000 ryo ku wa 26/01/2001 risimburwa n’itegeko ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 zigamije gufasha kumenya ukuri kubyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwihutisha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, guca umuco wo kudahana, gufasha Abanyarwanda kugera k’ubumwe n ’ ubwiyunge hakoreshejwe ubutabera bwunga no kugaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo mu kwicyemurira bibazo. Icyo gihe Inkiko Gacaca zagizwe rimwe mu mashami yari agize Urukiko rw’Ikirenga.

Inkiko Gacaca zari zigamije :

Gushaka ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwihutisha imanza z’abakurikiranweho icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, Guhana abagize uruhare muri Jenoside, Kunoza inzira yo guca umuco wo kudahana no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni muri uwo murongo wo kunga no kubanisha neza Abanyarwanda, Itegeko Ngenga rishyiraho Inkiko Gacaca kimwe n’Itegeko Ngenga n° 08/96 ryo ku wa 30/08/1996 ryagenaga ikurikirana ry’ibyaha bya Jenoside rishyira abakurikiranwe mu nzego, hakurikijwe uruhare rwa buri muntu, maze rikagena ibihano biciriritse ku bagizwe ibikoresho n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe, bihannye bakemera icyaha bakanagisabira imbabazi.

Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 10 Inkiko Gacaca zimaze zishyizweho, imirimo y’Inkiko Gacaca yabaye myinshi igihe yatangiye guca imanza ku itariki ya 10 Werurwe 2005. Guhera ubwo, inkiko Gacaca zaciye imanza zigera kuri 2.000.000.

Ni ngombwa kwibutsa ko imirimo yakozwe n’inkiko Gacaca tuyikesha ubwitange bw’Abanyarwanda muri rusange, Inyangamugayo zigera ku 16.442 zikwiye gushimwa by’umwihariko kubera imirimo itoroshye zakoze.

Ibyagezweho n’inkiko gacaca

Mu myaka isaga gato icumi ishize izi nkiko zikora, haciwe imanza zisaga miliyoni ebyiri.

Umunyamabanaga Nshingabikorwa w’Inkiko Gacaca, Madamu Mukantaganzwa Domitila yavuze ko inkiko gacaca zishojwe inkiko zose zararangije kuburanisha amadosiye yose y’imanza zari zifite.
Bamwe bahanishijwe gufungwa, abandi bahanishwa imirimo ifitiye igihugu akamaro, hari n’abagizwe abera.

Mukantaganzwa avuga ko kuba mu myaka icumi imanza zose zagaragajwe n’abaturage bitavuga ko ibibazo byose byarangiye, ari nayo mpamvu imanza zindi zizabaho zizaburanishwa mu nkiko zisanzwe.

Zimwe mu mbogamizi zatangajwe harimo ingengabitekerezo ya jenoside, kuba zimwe mu nyangamugayo zaburanishaga mu nkiko gacaca zaragaragaweho kugira uruhare muri Jenoside, kutavugisha ukuri kwa bamwe mu batangabuhamya, no guterwa ubwoba kw’abatangabuhamya hamwe na hamwe, hakaba na hake hanuganugwaga ruswa.

Ibibazo n’ibisubizo ku nkiko gacaca

1. Inkiko Gacaca zatangiye gukora ryari ?

Imirimo y’icyiciro cy’igerageza cy’Inkiko Gacaca yatangiye ku itariki ya 18 Kamena 2002 mu Mirenge 12 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

2. Inkinko Gacaca zari zingahe ?

12,103

3. Inkiko Gacaca zari zifite inyangamugayo zingahe ?

16,442

4. Ni uwuhe mubare w’abantu bashinjwe n’inkiko Gacaca ?

Inkiko Gacaca zarimo ibyiciro bitatu bigizwe n’icyiciro cyarimo abateguye Jenoside, abasambanyije abantu ku gahato n’abakoze iyica rubozo, aba bakaba ari bari bagize icyiciro cya mbere kigizwe na 11,5%.

Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abakoze ubwicanyi cyangwa ibindi byaha byateye urupfu rw’abantu, iki cyiciro kikaba cyari kigizwe na 61,6%. Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abaregwa ibyaha byerekeye imitungo, bakaba bari bagize icyiciro cya 26,9%.

5. Kuki bavuga ko Gacaca ishingiye ku muco Nyarwanda ?

Gacaca ishingiye ku muco Nyarwanda kuko kuva na kera Abanyarwanda bayifashishaga mu gukemura ibibazo n’amakimbirane hagamijwe kubaka no kubanisha neza umuryango nyarwanda.

6. Kuki Gacaca zifashishijwe kandi hari inkiko zisanzwe ?

Mbere yo guhitamo Inkiko Gacaca, Abanyarwanda bageregeje guhangana n’ikibazo cy’imanza za Jenoside hakoreshejwe inkiko zisanzwe ariko biza kugaragara ko izi nkiko zitari gukemura iki kibazo n’iyo biza kuba mu gihe cy’imyaka irenga ijana. Kugira ngo habeho ubutabera rero, hagombaga kwitabazwa uburyo budasanzwe aribwo inkiko Gacaca.

7. Gacaca yaburanishije imanza zingahe ?

Gacaca yaburanishije imanza zigera kuri 1,951,388 mu gihe cy’imyaka umunani.

8. Gacaca nirangiza imirimo yayo muri Kamena 2012, ni izihe ngamba zashyizweho zo kurangiza imanza zitarangiye ?

Muri Kamena, Inteko Ishinga Amategeko izatora itegeko rirangiza Gacaca. Ibyaha bya Jenoside ntibisaza, ni kubw’iyo mpamvu imanza zitarangiye zizajya mu nkiko zisanzwe.

9. Kuki Inkiko Gacaca zirangije imirimo ubu ?

Inkiko Gacaca zashyizweho kubw’impamvu yihariye ariyo guca imanza za Jenoside no kwunga Abanyarwanda . Ubwo rero imanza hafi ya zose zaburanishijwe, nta mpamvu yo ku kugumishaho urwo rwego.

10. Umubare w’abahamwe n’ibyaha mu iburanisha rya Gacaca ungana ute ?

Abantu bahamwe n’ibyaha muri Gacaca ku rwego rwa 65%

11. Kuki abaregwaga batemererwaga kugira ababunganira ?

Mu mategeko ya Gacaca nta ngingo n’imwe yabuzaga abantu kugira abunganizi. Mu manza zimwe na zimwe hagaragaye abunganizi.

12. Ni iki kigaragaza ko Gacaca yageze ku nshingano yayo yo kunga Abanyarwanda ?

Inkiko Gacaca zashyizweho nk’urwego rwo gutuma Abanyarwanda baganira ku bibazo byasizwe na Jenoside. Ibi biganiro byatumye habaho kumenya ukuri ku byabaye cyane cyane mu gihe cyo gukusanya amakuru. Ibi ni bimwe mu byatumye inkiko Gacaca zigera kuri imwe mu nshingano zayo ikomeye ariyo kwunga Abanyarwanda.

13. Ni izihe nzitizi Gacaca yahuye nazo ?

Zimwe mu nzitizi Gacaca yahuye nazo ni abavugaga ko itakoraga mu buryo busanzwe inkiko zikoramo. Abandi bakavuga ko ubwo ari uburyo bushya bushyizweho, byashoboraga gutuma zitagera ku nshingano zazo. Izindi nzitizi zagaragaye ni izerekeye amikoro n’ubumenyi bw’inyangamugayo kandi ibi bibazo bikaba byaragiye bikemuka buhoro buhoro.

14. Abanyarwanda babona bate Inkiko Gacaca ?

Abanyarwanda benshi babona inkiko Gacaca nk’imwe mu nkingi z’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda.

15. Gacaca yakoresheje amafaranga angahe ?

Gacaca yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 29 z’amanyarwanda.

16. Icyo Perezida Kagame yavuze ku Nkiko Gacaca

“Tuzi agaciro n’umumaro by’inkiko gacaca. Ibyo izi nkiko zagezeho birenze ibyo buri wese yatekereza. Inkiko Gacaca zafashije mu gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda. Izi nkiko ni igihamya cy’ubushobozi twifitemo bwo kwikemurira ibibazo bamwe bakeka ko bidashoboka.”

Hifashishijwe : urubuga rw’Inkiko Gacaca

IBITEKEREZO
ntabwo twasoza gacaca kuko inzu ya grande soeur nibyo basahuye barabitwimye ntituzi naho tubibariza murakoze
Musubize26.06.2012 saa 15:59
igihozo
Turashima inkiko gacaca cyane kuko zakoze akazi katoroshye ko kunga abanyarwanda.Ariko hari inteko zimwe zagiye zirangwa n'amarangamutima,mbese Gacaca iba nka Business kuko bamwe babeshyeraga abandi bagahita babacira imanza.Muzanyarukire mu karere ka Nyagatare aho inteko Gacaca yateraniraga i Kiyombe hari abantu benshi bazira akarengane bafungiye Ntsinda.
Musubize21.06.2012 saa 03:26
ineza
Inkiko gacaca zirasojwe, wooow !! none se ko abadukuyemo amafaranga ku ngufu batubeshyera kubasuhura imitungo batigeze bagira, ko zibasize mubutindi noneho andi bazayakura he ??? mutegereze murebe ukuntu bwaki igiye gutera mu banyarwanda !!!! rira bien qui rira le dernier !!!!
Musubize20.06.2012 saa 09:14
Bucyanayandi
Inkiko Gacaca,zagize umumaro munini ku Banyarwanda !Ariko nubwo zashojwe ku mugaragaro,twifuza ko zahoraro n'ubundi zikifashishwa mu kunga Abanyarwanda,nkuko byahozeho na kera.Kuko amakosa n'ibyaha bihoraho mur'iy'Isi dutuyemo ku bantu,ariko ibyo twamaganye burundu ni ibyaha jenocide n'ibindi bifitanye isano na yo ntibizongre kubaho tujye duhora tubyamagana.Gacaca yunga abatandukanijwe n'icyari cyo cyose,ntawaruziko yatugeza kuri uru rwego.Ibyo tubikesha imiyoborere myiza.Imana ishimwe,kuko ubuyobozi bwiza buva kuri yo !
Musubize19.06.2012 saa 12:10
JO
Gacaca yadukuye mumenyo yabasetsi !wayinenga wayita ikirunga uko wayita kose igitego cyarinjiye. naho kuvuga ko ari ikirunga kizaturika uribeshya cyaneeeeeeeee pee gusa nemera ko hari ibyaba bitaragenze neza ariko muri urwo rugendo rwose byandaga bekemuka.Isi yose naho muteze amaso ngo niho za democracy zituruka barumiwe.Nubwo zishoje nasabaga ko ibyo zitagezeho izindi nkiko zakomerezaho.naho uwashidikanyaga ko population yenganaga.Nonese Habyarimana yavugaga ko urwanda rwuzuye aha kandi ikindi iyo abicanyi bataba benshi ntago bari kurenza amavi abatutsi barenga million.
Musubize19.06.2012 saa 05:50
gapysi
njye buriya hari umuntu untangaza, madamu Mukantagwanzwa wari ukuriye inkiko Gacaca ni umuhanga rwose, kubona umugore yese imihigo bene aka kageni ? ntaho ahuriye n'umugabo we Mutsindashyaka, nawe yahoze yesa imihigo ariko inda igeza aho imutanga imbere
Musubize18.06.2012 saa 14:37
mutsindamazu
Gacaca ni kimwe mu bintu by'ingenzi mu buryo butangaje iyi leta yagezeho 100%, yego hari abafite ibikomere, ibyo nta kundi twabivura atari ugukoresha ubutabera bwunga, iki ni igitego>
Musubize18.06.2012 saa 14:34
manzi
aho turavuga rumwe mwenedata ndababwirako ntanamwe amakimbirane yashira ngobose bayavugeho rumwe. interahamwe zise mukanuye ntimwatabara nonengo Gacaca zishenye iguhugu ? gute ? ndifuriza DR Mukantaganzwa ko yahabwa umwanya kd azawuhabwa wokuyobora urwego rw,umuvunyi kko gacaca intwaro itazibagirana mumateka.
Musubize18.06.2012 saa 13:32
Ineza Ange Light
Gacaca yunze abanyarwanda. Iyo bitaba ibyo, ijisho rigahorerwa irindi n'iryinyo rigahorerwa irindi (oeil pour oeil, dent pour dent ou Loi du talion), u Rwanda rwari kuba imiborogo gusa. Gacaca yakoze neza cyane, kabone n'iyo haba harabayemo amakosa ; nayo ashobora gukosorwa. Nta byera ngo deeeeee. Ikimbabaza ni kimwe : ni uko abayinenga, ari abo bose yagiriye neza, bari kumwe na bene wabo kabone n'iyo bamwe muri bo baba bari mu bihano bahawe na Gacaca. Abo nibo bayinenga ! Jyeweho, murumve nkome ! Ningira Imana nkababona abanjye bazize Jenoside y'Abatutsi yo muri 1994, nkabashyingura mu cyubahiro nzashima Uwiteka muhimbarize ko YANYONGEJE Imyaka 18 yose. Tujye tureka kwitiranya ibintu n'abantu. N'ubwo tumushima gukora neza, Mukantaganzwa siwe Gacaca kandi siwe kamara muri uru Rwanda rwacu twese.
Musubize18.06.2012 saa 11:24
doyouagree
Amarira, urwikekwe, inzangano, gufungwa, n'ibindi ngibyo bimwe mu murage wa Gacaca. Isize ikirunga gishobora guturika igihe icyo ari cyo cyose. Udatatse ntibivuga ko aba yishimye. Abashimagiza nababwira iki, burya umusonga w'undi ntukubuza gusinzira ! Mukantaganzwa nibashaka bazamugire Umuvunyi na we si we. Ni amateka !!
Musubize18.06.2012 saa 09:45
semana
Ariko koko uziko ku mugani wa Tom Close bene Adam batanyurwa ! ntangajwe cyane no kubona abantu bagaya Gacaca ? nkawe Semana na Kanakuze Jeannette ! murantangaje pe ! uwabagira abayobozi mwari gufasha iki u Rwanda ? mwari guca imanza z'abishoye muri jenoside gute ? ndemera ko nta byera ngo de ! wenda uko twabyifuzaga siko byagezweho 100% bitewe n'imitima itejejwe ya bamwe , ariko ntimugakabye ! gacaca yakemuye byinshi kandi yafashije abanyarwanda,ibyo mwavuze rero biragaragaza intekerezo zanyu mbi z'urwango mufite nabagira inama yo kugira analyse z'ibyahise n'ibiriho ariko zigamije kubaka ejo hashya hazima ! ntidushaka ko u Rwanda rwasubira mu mabi yagejeje kuri jenoside ! niba mufite ibitekerezo byubaka rero nimubishyire ahabona tubigendereho aho kugaya ibyakozwe kandi nta muti bitanga. Kuki dukunda kugaya cyane kurusha gushima ???? ni twe nk'abanyarwanda byose bireba SVP
9.08.2012 saa 04:20
kbt
Abantu ntimukabe indashima ngo muhore mupinga gusaaa, nawe se icyo gacaca itakoze ni iki ? Urugero :Abantu bamenye ababiciye, abantu bamenya aho ababo bajugunywe, abiyitaga abere bari barahaye akato imiryango ifite ababo bafunze nabo baje guhamwa n'ibyaha maze bafunga umunwa, imbabazi zaratanzwe ku bemeye icyaha bagasaba imbabazi n'ibindi...
Musubize18.06.2012 saa 09:30
umusomyisarah@yahoo.fr
Gacaca izahora yibukwa mu kuba yaratanyije abahutu n'abatutsi. Iwitwa umuhutu wese ugeze ku myaka 18 yararezwe (abantu 2.000.000) ukurikije uko u Rwanda rwari rutuwe muri 1994 yuko abagabo batarengaga uriya mubare ! Ariko ikizibukwa cyane cyane nuko hateregwaga uwakosheje yuko abatutsi bagize uruhare mu bwicanyi ntawashoboraga kubakoraho ! Kuba abakurambere batari bazi inkiko suko ibyo barimo byari shyashya ari nayo mpamvu abakuriye gacaca batari bazi gusoma no kwandika. Ntitwasubira inyuma ngo tujye gukora ibyo muri za 1800 cyanga za 1900 kandi isi yarateye imbere mu nzego nyinshi. Tekereza rero ubu wihaye kujya umenyesha umuvandimwe wawe uri mu Kinyaga ukamutumaho umwana uzamara icyumweru mu nzira kandi washoboraga gukoresha telefoni akamenya ubutumwa uwo mwanya, ngo nuko abakera nabo batumaga umwana !!! Muri make, hari benshi babonako twahushije dushyiraho ziriya nkiko kandi ko umusaruro waba ugerwa ku mashyi !
Musubize18.06.2012 saa 09:19
Kanakuze Jeannette
rwose muge muvugisha ukuri kandi ntimukihutire gusebya gusa ahubwo muge muvuga nibyiza .gacaca yatumye ukuri kumenyekana.
Musubize18.06.2012 saa 08:32
lolo
ahaa ! zaragakoze da ! uretse se umwiryane,urwikekwe hagati y'abantu,ubumugayo no kubeshyera abandi byaziranze ikindi niki ? gusa zatangiye neza maze mu kuzirangiza si ukuzishakamo amafranga rubanda bavayo wabonye umuntu ushinja umuntu atazi ngo nuko bamuhaye amafranga ngo aze gushinja, akajya avuga amazina atariyo ? ngabo abanyabyaha barafungurwa inzirakarengane ziragurwa zijyamo aha ! ubumwe n'ubwiyunge oyeeeeeeeeeeeeeeeee !
Musubize18.06.2012 saa 08:26
karera
ni izo gushimwa pe
Musubize18.06.2012 saa 06:15
uwimana
bravo inkiko gacaca kuko yagerageje kugera ku ntego yali yihaye
Musubize18.06.2012 saa 05:21
inn
Sha tuge tumenya ko ibintu byose twakora tudahereye ku byo ba Sogokuruza bacu baturaze, tuba dusa n'abiruka inyuma y'umuyaga. Ntimureba se ko dutsinze amahanga igitego ! Abakora umuziki namwe mwigireho. GACACA oyeeee ! Njye mbifitiye ububasha MUKANTAGANZWA NAMUGIRA UMUVUNYI mukuru agasimbura Tito RUTAREMARA.
Musubize18.06.2012 saa 04:27
GACACA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!