IGIHE.com > Politiki > Amakuru

Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Peking


Yanditswe kuya 16-09-2012 - Saa 02:32' na Elisée Mpirwa

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe mu Bushinwa, Perezida Kagame yahaye ikiganiro abanyeshuri barenga 100 bo muri Kaminuza ya mbere nkuru mu Bushinwa ya Peking.

Prof. Justin Lin wahoze ashinzwe iby’icungamutungo muri Banki y’Isi ari na we wanditse igitabo kitwa “The Quest for Prosperity” yakiriye Perezida Kagame agaruka ku rugendo yagiriye mu Rwanda.

Yagize ati "Nashimishijwe cyane n’iterambere ryo mu Rwanda ndetse n’ubushake abaturage bafite mu kwiteza imbere kandi na guverinoma ubona yitaye mu kubakorera. Nizera ko niba Taiwan yabikora, u Bushinwa bukabikora n’u Rwanda rushobora kuva ku rwego w’igihugu gikennye rukagera ku rwego rw’igiteye imbere mu myaka mike iri imbere. Perezida Kagame ni umugabo ushobora kubikora."

Perezida Kagame yasobanuye amateka y’ububanyi hagati y’u Bushinwa na Afurika guhera mu kinyejana cya 15 aho yagabanyijemo ibice bitatu, uhereye muri icyo kinyejana ubwo hariho ubucuruzi na Malindi, hagakurikiraho ubufasha u Bushinwa bwatanze mu kwigobotora ubuhake mu bihugu byinshi muri Afurika ndetse kugeza n’umubano wo mu bihe bya none.

Yagize ati "Nihegeze habaho kwigarurira. Ahubwo umubano w’u Bushinwa n’Afurika waranzwe n’ubuhahirane."

Perezida Kagame yongeyeho ko ibi bidasonaye ko ibihugu byombi byumvukanaga ku bintu byose ahubwo ko hariho uburyo bwo kumvikana byari bifitiye inyungu impnde zombi.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku iterambere ry’u Rwanda ndetse n’umubano warwo n’umuryango Mpuzamhanga.

Perezida Kagame yagize ati "Kugira ngo igihugu icyo aricyo cyose gitere imbere bisaba ko abaturage b’icyo gihugu bumva ko iterambere ry’igihugu cyabo aribo rireba. Iterambere si ikintu umuntu aterura agahereza undi. Muri iyo nzira yo guharanira iterambere hahoramo akantu kameze nko kutumvikana. Hari abantu bashaka gutanga inkunga, buri gihe baza bakubwira bati murabona rwose twitaye ku iterambere ryanyu turashaka kubafasha muri ibi nibi, hari aho bishobora kuba ari byo ariko ntibyahoraho. Kuko sinumva ukuntu umuntu yaza akakubwira ngo nitaye ku mibereho yawe kurusha uko wowe uyitayeho."

"Twemere ko byabaho ariko simpamya ko byamara igihe kirekire. Uko kwimenyera iterambere ubikora udaheje ibitekerezo by’abandi ukerekanako ntacyo ubahishe. Ukabwira abantu uti ibi nibyo mbona byamfasha, reka tubiganireho, ese koko murabona bitamfasha, ukavuga uti niba ushaka kumfasha shingira ku byo nkwereka kuko nzi ibyo nkeneye. Birareba abaturage bacu, kuko nitwe tuzirengera ingaruka ibyo dukoze bishobora kugira."

Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri ko yishimira intambwe iterwa n’imiryango itandukanye mu guhinduka imikoranire n’u Rwanda.

Yagize ati "Uburyo dukoresha mu Rwanda tudapfushije ubusa byinshi, byatumye tugera kuri byinshi kurusha imiryango ivuga ko idutera inkunga."

Mu gitabo yanditse Professor Lin hari aho yashingiye ku byo Perezida Kagame akunze kugaragaza ko inkunga nta terambere yageza ku gihugu keretse abanyagihugu bo ubwabo bahagurutse bakikorera.

Foto/Village Urugwiro

IBITEKEREZO
Dushyigikiye peresida wacu paul kagame ko adahwema guhesha urwanda na banyarwa agaciro turamushyigikiye muribyose .
Musubize9.11.2012 saa 06:04
musabimana pascal
urwanda rugeze kwiterambere rishimishije kubera umuyobozi wacu mwiza
Musubize22.10.2012 saa 10:00
james gahirwa
Nukuri pe avuga nkumugabo, numugabobo utazi kurya indimi cyacyane ko aba avuga ukuri. none se nawe kwaba yashyizeho imbaraga ze kugirango dutere imbere kandi inkuga abona akazikoresha neza kandi azi neza no kuba yabyaza umusaruro abanyarwanda mwiterambere ryabo yabura gute kuvuga ukuri. icyo nsaba abanyarwanda ni muze dushyigikire president wacu kandi dukore kugirango abo bandi batazadufata uko bashatse kuko bakekako tubeshwaho ninkunga zabo. Dukore umuntu afatanye namugenziwe kandi dushyiremo ingufu tubishaka tuzabigeraho nkuko biriya bihugu bavuze munkuru byabigezeho ndetse tunabirenge.
Paul KAGAME OYEEEEEEEE !!!!!!! WE love our President for the good heart. This is really a heavenly President May God increasing him day and night natwe turi kumwe nawe mu guteza iki gihugu imbere. We love Paul KAGAME
Musubize18.09.2012 saa 00:32
BYIRINGIRO
Muzehe wacu turagukunda ariko natwe muri Kaminuza n' amashuri makuru ducyeneye ko muduha kuri ubwo bwenge mutanga ahandi kuko bwadufasha. tubigiraho byinshi. big up H.E
Musubize17.09.2012 saa 11:48
Kamugisha Jimmy
China's c0operation is welcome coz, it has no strings attached.
Musubize17.09.2012 saa 08:13
murasira charles
it was so wonderful
Musubize17.09.2012 saa 08:12
mazina
Muzehe wacu azatwemerere ajye atanga bene ibi biganiro no muri za Kaminuza zacu kuko bifasha urubyiruko kwiyubakamo ikizere. Ba Rectors b'abacanshuro (abanyamahanga) nta murongo baduhera abana,ubona bashishikajwe no gushaka cash gusa. Ni ikibazo gikomeye kwigisha abantu batiyumvamo inshingano n'ishema ryo gukunda no gukorera igihugu. Biruta rwose uzabidufashemo.
Musubize17.09.2012 saa 05:56
Mahoro Jack
ba ambasaderi bamwe nibikosore ntibagakore akazi aruko babonye Kagame.
Musubize17.09.2012 saa 05:05
urumuri
amafarangayoguhabwantaho yazageza abantu uretse ubukoroni.africa icyasinziriye ariyamafaranga abaterankunga cyangwa abakoronibaduha nayobasahuye muri africa kandibaba bashakakotudatekerezangotwige ubwenge tumenye uburyobwokwikuramubukene tugombakwibazacyane kuribariyabatipe uretseko sibomana,abashinwaboni business kandijyendabashigikira ntantambarabazana mubantu,impamvubadukanganukoduhoraduteze amaboko dusabiriza kandi haribihugubyinshibyishakira umubanonibindi biteje intambara kandi nabobatipe barabiziko africa tuzavayo tugaterimbere nicyobatinya bakomezebarwanenabarabu umunsumwe bisabigikoma uzaba umbwira
Musubize17.09.2012 saa 00:19
eric
abanyeshuri bariyandikira ibitabo byabo naho amagambo yo nibindi. natwe uyu mu president azaze kudura muri Egypt.
Musubize16.09.2012 saa 17:02
gasekurume
Ariko n'umuturage ntimuzibagirwe ko hari ubwo aba akeneye kurya ibijumba iwe kurusha kurya ibigori ! Nawe mumufashe mu byo akeneye aho kumuhatira gukora ibyo mwemeje mutamubajije. Mu by'ukuri ibintu murabizi ariko dutangazwa rimwe na rimwe n'uko mubibwira abandi mukibagirwa namwe ibyo mukora bijya gusa n'ibyo mwamagana... Sinzi niba ari wowe Nyakubahwa cyangwa niba ari abagererwa bawe ariko biriho. Ibyo uvuga biduha icyizere ariko turifuza ko bijya mu bikorwa naho ubundi abaturage tugeraho tukagira ngo ni ukudufata nk'injiji kandi ntitubikunda. Nkunda u Rwanda, Ukuri n'Amahoro !
Musubize16.09.2012 saa 14:49
Nirere
Nirere, niba ushaka ko ibitekerezo byawe bihabwa agaciro banza wiyubahe. Iyo ugira inama Perezida Kagame uvuga ngo '' abagererwa bawe'' uba wumva wowe ubwawe bikubahisha ? Agaciro ntigatangirira kuri Kagame, gatangiriria kuri wowe.
17.09.2012 saa 01:51
Dan
@Dan : Agaciro ni iki ?
17.09.2012 saa 07:08
Nirere
@Nirere : Inkoranyamagambo y'Ikinyarwanda irahari niba aricyo kibazo ufite, uzayishake iryo jambo uzarisangamo.
17.09.2012 saa 08:32
Dan
Bwana Nirere ; nsinzi niba uba m'u Rwanda cyangwa niba uba mu mahanga, uherukayo. Nagiraga ngo nkubyire ko nta munyarwanda ubuzwa guhinga ibijumba cyangwa ibindi nk'ibitoki. Ahubyo ; leta ibafasha kugirango babihinge neza kandi bikabaha umusaruro. Uzajye kureba ibijumba byera mu bishanga : nk'icy' umugezi BASE n'ibindi ; jye wabaye m'u Rwanda rwa kera aha ndavuga ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana ; ntago nigeze mbona ubutubuke by'ibihingwa ngenga rugo nkibiliho ubu. Naho ku kibabazo cy'abo wita "abagererwa " ntago nkivugaho kuko ndumva halimo n'ubujiji ; byabundi butamenya uburemere bw'ijambo. nkuko naba banyamahanga babivuga Nyakubahwa Paul KAGAME n'UMUGABO. Akorera u Rwanda n'Afurika yose. Naho abanyeshuli bashaka ko yajya kubaha amasomo ntago ali bibi aliko nibajye bayafatira aho ayatangiye muli disikuru avuga m'u Rwanda cyangwa ahandi. Ntago aha nshaka kuvuga mu kigwi cye ! aliko ndumva akazi n'inshingano afite z'ingamba ku bibazo byose bireba u Rwanda ubu, hali igihe yabona cyo kujya gutanga n'amasomo muli za kaminuza zose z'u Rwanda ; kandi tuzi neza ko atalitanga muli iyi kaminuza ngo areke iliya. Ahubwo bazabimusabe arangije manda abanyarwanda twamuhaye kuko numva icyo gihe azaba afite igihe gihagije.
17.09.2012 saa 14:59
@Dan : ndibaza niba nta cyo wabasha kumbwira ku bijyane n"ijambo agaciro wakoresheje unsubiza. iby"inkoranyamagambo umbwira na byo ndabyumvise ariko il me semble que c"est une reponse vraiment vide. Undi wansubije nawe yakowe ku byo yanyigishije birebire, ariko ndagira nanjye ngo mumenyeshe ko jyewe ubwanjye nigereye aho abaturage babaciye amafaranga kubera ko bahinze ibijumba mu masambu yabo kandi bakabibaranduza ku ngufu. Ibyo uvuga byo kuri Base nabyo ni byiza kuri ba nyirabyo ariko ntabwo twese tuzajya gushaka ibijumba byo kurya kuri Base kandi nta masambu tuhafite, keretse niba byarakorewe kugira ngo babone uko babitugurisha kubera ko twe tutemerewe kubyihingira.... Nabyo byaba bibabaje. Iby"ubujiji byo nshimye ko wivugiye uti "niko mbyumva", nanjye nti UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE, wasanga nawe ari bwo bujiji bwawe... twongere dutekereze neza twembi aho ubujiji bwa buri wese bushobora kuba buherereye. Murakoze !
20.09.2012 saa 07:49
Nirere
maze gusoma ikigitabo cavunzwe haruguru candinswe nuyu mwarimu waka minuza nashimishijwe najye ningero agenda atanga muriki gitabo hanyuma aka genda yifashisha ibyavunzwe na perezi wurwanda sha ndumu kongomani ariko nkunze gukuririkirana cane ibyavuzwe na perezida wanyu kuberako mwemera nka perezida umwe wa africa wihagazeho akarinduka abazungu
Musubize16.09.2012 saa 14:16
etienne
Abashinwa se turabirukaho ngo bazaduha iki ? ko bageze muli COngo se bivuganira na kabira , kandi natwe muli congo tukaba tulimo gusubira inyuma nta kazahabu na ka diamond tuzongera gukurayo !! ulibaza ko abashinwa badukeneyeho iki ? aliko iyisi ntimuyizi !! ahubwo mureke dusabe imbabazi twemere nicyaha , baduhe infashanyo , naho ubundi nabo badepite babaye ibiragi , ntibizarenza mukwa 2 next year bataravuga !!! inzara izabavugisha naho kwigira abadepite babacancuro byo bizashira !!! kubona igihugu kigize ibibazo kubera abadepite babacancuro !!! nubwoba bwabarenze ngo ntibabaza leta ibyo ikora ??? no gushora igihugu cyose mubibazo !!!
Musubize16.09.2012 saa 12:03
chinois
Mbabarira wo kunyibutsa iby'abadepite bacu kuko ubwo n'ibyo nari kwikorera uyu munsi byapfa kubera umujinya ! Harya ngo basabye kongezwa angahe ku ijana ? Ibyo gutegereza abagiraneza byo nawe urambabaje, naho izo zahabu na diamant bya Congo sinzi uwabigutumye kuko Congo si iya so,jya ureka kuvanga ibintu !
17.09.2012 saa 06:54
citoyen
Njye mfite ikibazo ;kuki nyakubahwa atajya asura abanyeshuri bo muri Kaminuza yo mu rda ?? Munsubize mpora mbyibaza.
Musubize16.09.2012 saa 11:53
Musale
man NUR arayisura kuko imyaka 4 nahize yajemo inshuro 2
17.09.2012 saa 01:10
h
H.E KAGAME PAUL KOMEZA IMIHIGO,GACIRO DEVELOPMENT FOUND ,KUKO AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE ? NITWEBWE TWIHESHA AGACIRO KUKO NTAWAKADUHA TUTAKIHAYE ?
Musubize16.09.2012 saa 08:08
KABANDANA
well.ibyo Peresida wacu yavuze nibyo ,and we can't wait to graduate and give him a hand to work it out.kuko koko ntibazakubeshye ntamuntu ukugirira impuhwe utigiriye,abo baterankunga nuko bagufiteho inyungu tugomba kubyunva twese tukabimenya nkabanyarwanda. dukeneye kubaho neza,kuba heza kugira umutuzo.byose tuzabikura mugihugu cyacu,ntago ari mumahanga.so igihugu gikeneye amaboko yacu na energie zituvuyemo kugirango kiduhe ibyo dushaka.so Nyakubahwa Perezida wacu tukurinyuma.
Musubize16.09.2012 saa 03:26
Sylvie
Congs HE, iterambere ryacu riratureba. umubano w'abashinwa ni mwiza kuko ntushingira kuri mpatse ibihugu ahubwo n'ubuhahirane
Musubize16.09.2012 saa 02:53
africa

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!