00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc. Perezida Kagame - Prof. Ntawukuriryayo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 June 2015 saa 02:54
Yasuwe :

Ubwanditsi : Hashize iminsi Abanyarwanda batandukanye batangiye gusaba ko Ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ivugururwa kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemererwe n’amategeko kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Abasabye ko iyo ngingo yavugururwa batanga impamvu zigaragaza ko mu gihe Perezida Kagame azarangiza manda ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga muri iyo ngingo y’101 bakimukeneye, iyo ngingo ikwiye kuvugururwa.

Prof. Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wabaye Perezida wa Sena, ndetse wari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010, mu gitekerezo cye yagejeje kuri IGIHE, agaragaza neza ko kuri we guhindura Itegeko Nshinga ari ngombwa.

Yateruye agira ati : 2017: Umukandinda nifuza ni PDG wa Rwanda Inc, Nyakubahwa Kagame Paul

Maze iminsi umutima wanjye unsaba kugira icyo mvuga kuri Rwanda nziza y’uyu munsi na Rwanda nziza y’ejo hazaza.

U Rwanda rwacu rwagiye rurangwa n’amateka y’imiyoborere mibi, yuzuyemo amacakubiri n’ivangura bikabije, byaje no kutugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Buri Munyarwanda wese na buri Munyamahanga wese azi ko Jenoside yahagaritswe na Nyakubahwa Kagame Paul n’ingabo yari ayoboye mu ngorane nyinshi n’inzitane y’ibibazo.

Mu ngorane n’ibibazo bikomeye byayikurikiye, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu gihe cy’inzibacyuho yihutiye gusana no kubaka bundi bushya u Rwanda n’Abanyarwanda kandi nta vangura iryo ari ryo ryose. Muri 2003 Nyakubahwa Kagame Paul watorewe kuyobora u Rwanda yatanze icyerekezo gishya kijyanye no kubaka u Rwanda rushya rufite umutekano, ubukire, ruha amahirwe angana Abanyarwanda bose kandi buri wese abigizemo uruhare.

Mu gihe manda ye ya kabiri iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2017, amaso y’abantu bose mu Rwanda no mu mahanga abona umunsi ku wundi ibyiza twagezeho nk’Abanyarwanda bihaye agaciro, haba mu rwego rw’umutekano, imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ry’ibikorwa remezo,

Kubera ibyo byiza byagezweho mu gihe cy’imyaka 21 habayeho u Rwanda rushya, Abanyarwanda batandukanye baraturuka imihanda yose basaba ko Itegeko Nshinga bishyiriyeho (bitoreye) rivugururwa kugirango abaturage bahabwe amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Perezida Kagame kandi akomeze kubateza imbere, kuko yagaragaje ko bishoboka .

Ku rundi ruhande ariko, hari abandi banyarwanda bake birengagiza amateka y’igihugu cyacu, bagashaka ko tugendera kuri demokarasi itubakiye ku bunyarwanda cyangwa demokarasi bumvise ahandi.

Abo nabibutsa ko demokarasi idashingiye ku bunyarwanda ari yo yangije igihugu cyacu bikatugeza no kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibyo rero ntibizasubira (never again).

Nagirango ku batabizi cyangwa se baba barabyibagiwe, nibutse ko muri iyi myaka yose tumaranye na Nyakubahwa Kagame Paul, u Rwanda rwahindutse “Company” ikomeye yitwa “Rwanda Inc.” kandi buri Munyarwanda uwo ari we wese nta vangura iryo ari ryo ryose, afitemo imibagabane.

Birumvikana rero, kandi bishingiye no ku burenganzira bwabo, ko abo bashoramari bafite imigabane muri Rwanda Inc. iyobowe na Nyakubahwa PDG, Kagame Paul bitoreye bafite n’Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gusaba ko Itegeko rikuru rigenga “Company” (Itegeko Nshinga ry’u Rwanda) ryavugururwa kandi bakanasaba ko PDG (President Directeur General) wayoboye “Company” neza ikunguka kandi igatera imbere, yakomeza kubacungira umutungo.

Prof. Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène

Njyewe Ntawukuriryayo, Umunyarwanda ufite imigabane muri Rwanda Inc. ndifuza ko itegeko rikuru rigenga ‘company’ rivugururwa maze PDG wacu agakomeza kuducungira umutungo neza nk’uko yakomeje kubitugaragariza mu nama rusange z’abashoramari zitandukanye ndetse n’abagenzuzi baturuka hanze y’u Rwanda bakamuha ‘Quitus’ imyaka yose.

Ndifuza kubwira PDG wacu kandi ko naramuka yemeye gukomeza kutuyoborera Rwanda Inc. nyuma ya 2017 atari twebwe abariho uyu munsi azaba agiriye neza gusa, ahubwo n’abazadukomokaho.

Mu gusoza nagira ngo duhaguruke twiyame umuntu wese washaka guhombya imigabane yacu muri Rwanda Inc. abitewe n’impamvu izo ari zo zose. Ndasaba buri Munyarwanda wese, aho ari hose kumenya ko imiryango ya Rwanda Inc. ifunguye, ko igishoro ari UBUNYARWANDA, ko inshingano zayo ari ukungukira buri mushoramari.

Nk’umushoramari ukunda Rwanda Inc. na PDG wayo Nyakubahwa Kagame Paul, nkomeye ku busugire n’iterambere rya ‘company’ yacu kandi nzafatanya n’abandi bashoramari mu bikorwa byose bigamije gukumira umuntu uwo ari we wese washaka gusenya Rwanda Inc. cyangwa guhombya umutungo wayo.

« Uyu PDG Nyakubahwa Kagame Paul mvuga, ndamuzi .»

Prof. Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages