00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamuryango ba FPR basabwe kutibwira ko bageze ku ntego ko hakiri inzira ndende

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 8 August 2013 saa 07:12
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR, Perezida Paul Kagame yasabye abanyamuryango bayo gukomeza guharanira kugera ku ntego zaryo zo kuzamura ubukungu no gukomeza ku bushyigikira hagamijwe gukomeza kongera imibereho myiza y’abaturage.
Yabisabye mu nama ya Biro Politiki ya RPF yateranye kuri uyu wa Gatatu hagamijwe guhitamo abakandida bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.
Kagame yagaragaje ko nubwo ibynshi byagezweho hakiri inzira ndende kandi ko ishyaka (…)

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR, Perezida Paul Kagame yasabye abanyamuryango bayo gukomeza guharanira kugera ku ntego zaryo zo kuzamura ubukungu no gukomeza ku bushyigikira hagamijwe gukomeza kongera imibereho myiza y’abaturage.

Yabisabye mu nama ya Biro Politiki ya RPF yateranye kuri uyu wa Gatatu hagamijwe guhitamo abakandida bazawuhagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Kagame yagaragaje ko nubwo ibynshi byagezweho hakiri inzira ndende kandi ko ishyaka ritagomba kwicara gusa, ahubwo asaba ko hagenderwa ku byagezweho no guharanira ko bikomeza kujya imbere.

Yagize ati“Umusingi wa RPF ni uguhangana n’ibibazo. RPF igomba kwigaragaza. Tugomba gushakisha ibisubizo biduturutsemo. Tugomba kugera ku byo twiyemeje kandi tugakorera hamwe nk’Ishyaka tugamije kugera ku ntego zacu”

Perezida Kagame yasabye abanyamuryango gushyira mu ngiro ibyo biyemeje

Yagize ati”Urugamba rurakomeje mu buryo butandukanye. Ntitugomba kumva ko ibyo twagezeho bihagije. Nitwumva ko bihagije ntibizakemura ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ubukene. Ibi kandi ntibizaha umutekano abanyarwanda bose cyangwa se ngo bitume dutegura ejo hazaza heza.”

Perezida Kagame yagarutse ku karengane gakomoka ku bufasha mpuzamahanga aboneraho gusaba abanyamuryango ba FPR guhaguruka bakikorera bakanakorera igihugu cyabo.

Yagize ati“Bavuga ko bashaka ko tujya imbere, ariko iyo tubikoze, turabihanirwa nk’aho twakoze icyaha. Batubwira ko bari hano ngo badufashe gutera imbere, ariko iyo duteye intambwe batubwira ko tutagomba kwitekerereza cyangwa tugire icyo twikorera. Ntitugomba kwemera gukomeza muri izo nzira. Tugomba kubihagarika, tugatekereza tukongera imbaraga tugakomeza tujya imbere”

Mu myiteguro y’amatora y’abadepite ateganijwe kuwa 16 Nzeri, iyo nama yemeje abakandida 72 bazahagararira FPR mu matora. Imyanya 8 ni iy’amashyaka ane yemeye kuzafatanya na FPR.

Inama yemeje inahindura itegeko nshinga rya FPR, hahabwa uburenganzira bushya urubyiruko n’abagore hanemezwa politiki ya 2013-2017.

Iyo politiki ishingiye ku byo FPR yagezeho mu myaka 20 ishize igamije kubaka u Rwanda rugaragazwa n’iterambere mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage n’imiyoborere buri wese yibonamo aho buri munyarwanda ahabwa amahirwe yo kwitegurira ejo hazaza he.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR, Perezida Paul Kagame, mu nama ya Biro Politike

Amafoto/Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages