Tariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka ishyaka National Council for Democratic Change(NCDC) ryashyize ahagaragara itangazo ryamagana byimazeyo igikorwa cyahuje urubyiruko ruganira kuri bimwe mu bibazo birwugarije, birimo ibirebana na zimwe mu ngaruka za Jenoside.
Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa NCDC, Gen BEM Habyarimana Emmanuel, iri shyaka ryamaganye bikomeye igikorwa cyiswe "Youth Konnekt Dialogue" cyabereye kuri Serena Hotel tariki 30 Kamena 2013, aho urubyiruko rwaganiriye ku ipfunwe bamwe muri rwo baterwa no kuba bakomoka mu miryango irimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi muri rwo ugasanga bari hagati kuko uruhande rumwe mu miryango yabo ruba rurimo abagize uruhare muri jenoside, mu gihe urundi ruhande baba barishwe bitewe n’uko bakomoka ku babyeyi b’abahutu ku ruhande rumwe, n’abatutsi ku rundi ruhande.
Muri iki gikorwa hari n’Abahutu basabye imbabazi Abatutsi ko abavandimwe, ababyeyi cyangwa se bene wabo babahemukiye.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’umuryango Arts for Peace washinzwe ndetse ukaba uyobowe na Edouard Bamporiki utarashimishijwe na mba n’ibikubiye mu itangazo ryashizwe ahagaragara na NCDC.
Mu nyandiko ye yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, mu itangazo tugiye kubagezaho ryose uko ryakabaye, Bamporiki yagarutse ku nyandiko BEM Habyarimana Emmanuel yanditse abinyujije mu ishyaka ayoboye, NCDC .
Bamporiki agira ati:
Itangazo rivuga kuri Youth Konnekt Dialogue yabaye kuwa 30 Kamena 2013, ryanteye kubaza ibi bikurikira :
Ariko muremera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi?
Niba mubyemera, mwemera ko yakozwe n’intagondwa z’Abahutu, mu izina
ry’Abahutu ishyigikiwe na Leta yariho?
Muremera ko Jenoside yasenye umuryango nyarwanda, igatuma abanyarwanda
dutangira urugendo rutarimo kwizerana?
Njye mbyemera ntyo nk’umuntu uvuka mu bahutu, wabonye Jenoside ikorerwa
Abatutsi, ikozwe b’Abahutu nzi, ubu nkaba mbayeho mu ngaruka mbi zayo.
Ibyo nakoze kuva ndi muto kugeza ubu, nibyo nzakomeza gukora, ngamije
kureba uko nakwivana mu mwijima natawemo n’abanjye duhuriye ku bwoko Hutu,
nkiringira kuzasingira umucyo nzasigira abazankomokaho. Kuko ntifuza ko umwana wanjye yazabona amahano nk’ayo nabonye.
Ibi byose mbikora nashakaga umuti wanjye nk’umuntu wakomerekejwe n’abanjye.
Nabinyujije mu buhanzi Jenoside ikirangira mfite imyaka 11. Kugeza uyu munsi mfite 30 ibihangano bimaze kuba byinshi, byatangiye no kubohora abandi duhuje ibikomere.
Ibi byanteye gushyiraho umuryango uharanira amahoro "Art for Peace" uhuriwemo n’abanyarwanda bakiri bato, abarokotse Jenoside, abakomoka ku bayikoze, ndetse n’abandi babaga mu mahanga. Tugamije kuba ababibyi b’amahoro bavuga ibyababayeho mu kuri, ntawe ubibategetse, bikatubohora, bikaturemamo icyizere, bikubaka urungano.
Usibye uwaba afite umugambi wo kuzakoresha urubyiruko rw’u Rwanda ikibi, abagatunguwe n’uko rwihagurukije ngo rurwanye ikibi none no mu gihe kizaza, ntawe utadushyigikira.
Dushingiye ku ibaruwa yanyu itishimiye iki gikorwa, biragaragara ko mwatanze amakuru mutabanje kumenya imvo n’imvano y’ igikorwa, cyangwa se mukaba mutifuriza u Rwanda kuva mu macakubiri.
Edouard Bamporiki
Legal Representative
Arts for Peace.
– Kanda hano usome bimwe mu bikubiye mu itangazo BEM Habyarimana Emmanuel yanditse yamagana Youth Konnekt Dialogue.
– Kanda hano usome ibyavugiwe muri Youth Konnekt Dialogue, aribyo BEM Habyarimana yamagana



















TANGA IGITEKEREZO