Hari ibintu bibiri byabaye mu Karere mu byumweru bike bishize binkora mu mutwe ubwo nari ndi gusoma amakuru ya buri munsi nk’uko bisanzwe; kimwe muri byo ni cyiza, ikindi ni kibi! Munyemerere mpere ku ‘nkuru mbi’ niba ariko navuga.
Mu byumweru bibiri bishize, isi yose yavuze ku nkuru y’uko General Ntaganda yigumuye mu gisirikare cya Congo. Byavugwaga ko yari gusubira mu ishyamba, bituma hibazwa byinshi ku ngaruka igikorwa nk’icyo cyateza, hanibazwa mpamvu ki yafashe icyo cyemezo. Ese nyine kuki abayobozi ba Congo bakwifuza gutera intambwe ibasubiza mu bihe byahise by’ubugome ndengakamere n’akaga k’intambara? Kuki bakwiteza ikibazo cyo gusibanganya agahenge kari kazanywe n’iyinjizwa rya Ntaganda n’abasirikare ba CNDP mu ngabo za Congo?
Iki gikorwa cyari cyabyaye imbuto nziza none ubu kirajegajega. Mbona ahubwo igitutu cy’abigisha bo mu bihugu byateye imbere (western ‘lecturers’) gifite uruhare mu biri kuba muri iki gihe; nanone, ni kwa kundi bifata nk’abazi byose na bya bisubizo byabo bigenewe ibibazo byose. Mu yandi magambo, bati “Twebwe abo mu bihugu byo mu Burengerazuba, turababwira mwebwe Congo, uko mukemura ibibazo byanyu.”
Vuba aha, hagaragaye cyane abifuza ko Ntaganda yoherezwa i La Haye nyuma y’aho Thomas Lubanga ahamijwe ibyaha by’intambara. Buri wese ufite ubwenge butekereza yakubwira ko amahano yakorewe mu ntambara yo muri DRC atakozwe n’abantu babiri bonyine, abo baba aribo bose. Ese ntibitangaza buri wese kubona izo ‘nshuti za Congo’ zidaha agaciro intambwe nziza yo kuba abaturage ba Congo bagerageza gukemura ibibazo byabo by’ubutabera?
Gufata uriya mujenerali ukamwoherereza Urukiko Mpuzamahanga byaba ari ukwaturira ibyago kuri Congo bundi bushya. Kuri ubu ibyago by’uko CNDP yakwisuganya nk’umutwe w’ingabo wigenga igatera ingabo za Congo biri hejuru kurusha mbere. Ibyo byabyara ingaruka mbi cyane z’uko FDLR yakwisubiza uduce yatakaje, tutiyibagije n’indi mitwe yitwaje intwaro. Kuba ibindi bihugu byo mu Karere byakongera kugaruka mu ruhererekane rw’imvururu nabyo birashoboka cyane. Sinkunda kuba umuhanuzi w’amakuba ariko ibi birasa nk’Intambara y’Isi y’Afurika nanone!
Reka noneho tujye ku nkuru nziza; Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) vuba aha yasinye icyemezo gisaba Inama y’Abaminisitiri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gusaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) koherereza urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ikibazo cy’Abanyakenya bane baregwa i La Haye.
Mu makuru harimo ko “ Kuri ibi, EALA yemeje ko Inama y’Abaminisitiri ishyikiriza ibyemezo Inama ya Cumi idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izaba tariki 28 Mata 2012 mu guhindura ingingo ya 27 y’amasezerano agenga EAC. Guhindura iyo ngingo bizatuma urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba rugira ububasha bwo kuburanisha ibyaha byabaye mbere y’uko ingingo ihinduka”.
Icyo cyemezo cyarashyigikiwe bikomeye mu biganiro by’Inteko. Bamwe berekanye impungenge z’uko Ibihugu bifatanyabikorwa byifuza kuzajya bibanza kumenyeshwa ibikubiye mu masezerano mbere y’uko yemezwa. Muri iyo njyana, u Rwanda rwashimiwe kuba rutaremeje amasezerano ya Roma. Uwo muryango wasabwe gutanga ibisubizo bwite (home grown solutions) ku bibazo byo mu Karere; Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaza nk’inzira ya kabiri yo gutanga ubufasha mu gihe Afurika y’Uburasirazuba idatanze ibisubizo bibereye.
Iyo yabaye inkuru nziza cyane mu cyerekezo cyo guhangana n’ibibazo byacu dukorera abaturage bacu. Dufite inzira ndende yo kugenda kandi umuntu agomba kugira aho ahera. Twitegereza ejo; iki nicyo gihe cyo gusanga abo ‘bigisha’ bacu tukabasaba kudufasha kubaka ubushobozi bwacu kurusha uko bagerageza gukemura ibibazo byacu badahereye ku biba. Wasanga wenda aya ari amahirwe yo kubibutsa inenge ziri mu masomo batanga; ntako byaba bisa turamutse dusuzumye imikorere n’ibyagezweho n’inzego mpuzamahanga zitandukanye nka ICTR, ICTY na ICC. Ikindi kandi kuba ibyo bihugu by’u Burayi byarabaye icumbi ku banyabyaha bakomeye ni ishyano. Kuki abo ‘bigisha’ batotsa igitutu ibihugu nk’u Bufaransa bucumbikiye bukanafasha Callixte Mbarushimana kuri ubu ukiri umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR? U Bufaransa ni indiri y’abajenosideri nka Wenceslas Munyeshyaka, Agatha Habyarimana n’abandi benshi.
Ese ubushake bwacu bushobora guhindukirana iyo myumvire yo kwishongora y’abo mu Burengerazuba bw’isi bumva ko aribo cyitegererezo cya Sosiyete Sivile na Leta? Dushobora se kumvisha abo bigisha bo mu bihugu bitera inkunga ko dushaka inyungu zingana kuri bo no kuri twebwe? Ni ibiki bigomba gutekerezwaho buri gihe hagenwa izo nyungu n’ibiza mbere kurusha ibindi? Ese dushobora kubasobanurira ko abaterankunga ba mbere ari nabo baza ku isonga mu gucuruza intwaro?
Ese iki sicyo gihe cyo kurangurura amajwi yacu tukabasaba tuti “ Kuki ureba agatotsi mu jisho rya mugenzi wawe, mbere yo kureba umugogo uri mu jisho ryawe?”


















TANGA IGITEKEREZO