Mu minsi mike ishize, hano ku rubuga IGIHE hari ubushakashatsi twakoze bwari bufite umutwe wagiraga uti: “Ese ushyigikiye ko gukuramo inda byemerwa n’amategeko mu Rwanda?”
Nk’uko uyu mutwe wayo ubigaragaza, twashakaga kumenya aho Abanyarwanda cyane cyane abasura IGIHE bahagaze ku bijyanye no kwemerwa gukuramo inda n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho.
Nyuma y’igihe kigera ku byumweru bibiri, abantu 7599 bagize icyo babivugaho mu nzego zigera kuri enye bashoboraga gutangamo ibitekerezo, izo nzego zari:
– Yego;
– Biragatsindwa;
– Ntacyo bimbwiye;
– Igihe ntikiragera
Muri aba bantu babashije kugira icyo bavuga, abagera kuri 1,5% basanga ntacyo bibabwiye kuba gukuramo inda byakwemerwa n’amategeko y’u Rwanda.
Abagera kuri 4,2% bo basanga igihe cyo kubyemera kitaragera bityo bikaba byaba byiza bisubitswe.
Abantu 1145 bangana na 15,1% by’abavuze kuri iri tegeko bose basanga igihe ari iki kugira ngo amategeko y’u Rwanda ahe uburenganzira umuntu wese ushaka gukuramo inda, abenshi muri bo bakaba bagendera ku kuba umuntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka ku buzima bwe.
Abantu bagera ku 6016 bangana na 79,2% basanga ari amahano kuba amategeko igihugu cy’u Rwanda kigenderaho yakwemera ko umuntu yakuramo inda uko abishatse. Aba bakaba bagendera ahanini ku kuba gukuramo inda ari ukwica.
Ubu bushakashatsi ku bitekerezo by’abasomyi ba IGIHE busohotse nyuma y’aho abanyamadini na Sosiyete Sivile bamaze gutangaza ko badashyigikiye ko gukuramo inda byemerwa n’amategeko y’u Rwanda, kandi nyamara iryo tegeko ryararangije gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite. Risigaje kujya muri Sena, ryakwemezwa rigasuzumwa na Perezida wa Repubulika, ushobora kurisinya cyangwa ntarisinye.


















TANGA IGITEKEREZO