Ibi byashimangiwe na Minisitiri w’umuco na siporo Mitali Protais ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mata 2012.
Bimaze kumenyekana ko umuhanzi w’icyamamare, Youssouf N’dour yagiriwe icyizere akagirwa Ministiri w’Umuco n’Ubukerarugendo mu gihugu cye cya Senegal twifuje kuganira n’abantu batandukanye mu Rwanda batwibiwira uko babibona.
Mu kiganiro kirambuye kuri telefoni na IGIHE, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yatangiye agira ati:”Kuba uwo muhanzi yagiriwe icyizere n’ibintu byiza bikwiye kwishimirwa, ariko icya ngombwa nuko bikwiye kubera n’abahanzi b’Abanyarwanda urugero bagakora umwuga wabo bategura ejo hazaza heza”.
Mitali yaboneyeho umwanya wo gukangurira abahanzi bafite imyitwarire mibi ishingiye mu ikoresha rikabije ry’ibiyobwenge mu buzima bwabo kubireka.
Yakomeje kandi gukangurira kwiyubaha bityo nabo bakagira uruhare mu buzima bwa politiki bw’igihugu cyabo, kuko mu gihe bitwaye neza ntawe uzabaheza.
Intore Massamba n’umwe mu bahanzi bagize amahirwe yo gutaramana na Youssouf N’dour mu Busuwisi mu mwaka wa 2000 ubwo bahuriraga i Genève ku munsi mpuzamahanga w’impunzi.
Massamba yagize ati:”Nishimiye intsinzi ya N’dour kuko n’umuntu mwiza ukunda ubuhanzi kandi ukunda umuco gakondo, mwibukira ku ijambo yambwiye ku itariki 20 Kamena umwaka w’i 2000 ubwo twahuraga bwa mbere amaze kumva uko ndirimba yambwiye ati:”Ni usubira iwanyu uzite cyane ku njyana yanyu gakondo kuko ifite ubukire bwinshi”.
Massamba asanga uyu mwanya uyu muhanzi yabonye utazaba inzitizi ku nganzo ye aho yagize ati:”Bizaterwa na gahunda ya N’dour byunvikane neza ko icyo umuntu ahaye umwanya anashizemo imbaraga ari cyo gitera imbere kurusha ibindi.


















TANGA IGITEKEREZO