Kuba Arthur Asiimwe, yaragizwe umuyobozi mushya w’Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (ORINFOR) ni akazi katoroshye kuko n’ubusanzwe ntibyigeze byoroha kuyobora icyo kigo.
Ariko noneho imikorere mibi yasizwe n’abamubanjirije izatuma akazi gakomera kurushaho, ubwo azaba arwana no guhindura ORINFOR ayigira Ikigo gitanga ibiganiro n’amakuru bifite ireme, bigenerwa Abanyarwanda.
Ese imirimo mishya yahawe ikomeye ite? Reka tureke imikorere mibi ya ORINFOR yakomeje kwinubirwa na benshi kubera guhonyora uburenganzira bw’abafatanyabikorwa bayo, twavugamo nka Televiziyo y’u Rwanda yakaga amafaranga kugira ngo ihitishe amakuru yabo, abayobozi bakuru bakaga amafaranga ya Komisiyo ku matangazo yo kwamamaza, ibura rikabije ry’abanyamakuru b’umwuga, abashinzwe ibya tekiniki n’abakozi. Ibi bikiyongeraho n’uko abari bafite impano batangiye kuva muri ORINFOR igihe Willy Rukundo yagirwaga umuyobozi w’agateganyo w’icyo kigo n’ibindi.
Asiimwe afite inshingano zo guhindura ORINFOR ikintu gishya ku buryo budasubirwaho. Ikigo cy’itangazamakuru giha umwanya munini inyungu z’abaturage kurusha umwanya uhabwa abanyapolitiki (RBA).
Ntawakwirengagiza ariko ko Guverinoma izakomeza kugira ububasha kuri icyo kigo. Izashyiraho abayobozi bacyo n’inama y’ubutegetsi ndetse kandi izagiramo n’imigabane ingana na 20%. Ariko kandi imiryango itegamiye kuri Leta n’abaturage na bo bafitemo 80% by’imigabane y’icyo kigo.
Intego nyamukuru ya RBA, wenda nk’uko bivugwa, izaba ari ugutanga ibiganiro bifite ireme bikurura abantu benshi, ndetse no gushaka inyungu ziva mu bikorwa byo kwamamaza.
Ariko mu mikorere ibintu biratandukanye cyane. Birashoboka cyane ko Politiki iziharira hafi cyangwa se kimwe cya kabiri kugira ngo ireme mu biganiro riboneke, ubwo bikaba bivuze ko dushobora kuzasigarana izina RBA gusa, ikorera mu nyubako nshya ziherereye Kacyiru, za sitidiyo nziza, hanyuma tukabura igishya kuri Televeziyo irebwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda.
Benshi bananiwe kugira icyo bageraho nk’umuyobozi wa ORINFOR kubera ibintu bikurikira: imitego bategaga ku giti cyabo, ubushobozi buke, no gushyiraho ibyo batazabasha kugeraho.
Willy Rukundo yananiwe inshingano ze, kubera ko yari afite ubushobozi buke, impano ye ya mbere yari kwirirwa asigiriza amagambo y’ibikomerezwa bya Politiki, akayakesha cyane kugera abengeranye! Ariko iherezo, ibyo byonyine ntacyo byamumariye.
Bijya gucika porogaramu za Televiziyo zabaye urukozasoni, zigatangwa nabi (Gucikagurika kw’amashusho; abatanga amakuru batabishoboye, Urubuga rwa Interineti rwari rumeze nko kwikinira cyangwa se rufatwa nk’aho gukura amakuru ya Diyasipora Nyarwanda n’andi makosa menshi).
Ibyo byose byatumye abashyiraho abayobozi bashyiraho umuyobozi mushya. Umuntu nka Arthur Asiimwe utarigeze akorere ORINFOR na rimwe.
Umukino wa Politiki
Benshi mu bakurikira itangazamakuru betekereza ko Asiimwe ashoboye akazi yahawe niba ibitekerezo bye bimeze neza, aniyemeza gushyira imbaraga ze zose mu kazi afite mu biganza.
Njyewe muhaye amahirwe 50 yo kwagura no guhindura isura y’ikigo, kugiha ubuyobozi bukwiye buzakigeza aho gishaka kugera.
Hari ikintu gikomeye, Arthur yifitemo ubunyapolitiki. Nta kibi kirimo kuko umuntu uyobora ikigo cy’itangazamakuru cy’igihugu, agomba no kubasha kugera hirya no hino mu biro by’Abanyapolitiki i Kigali. Ntitwabura no kuvuga ko hari umunyapolitiki watanze izina rye mu nzego zishinzwe gushyiraho abayobozi kubera ubushobozi amuziho.
Itandukaniro riri hagati ya Asiimwe n’abamubanjirije mu kazi, ntirishingiye ku kwiyegereza abayobozi no kumenya uko abatwara mu nzego zabo cyangwa kumenya kubogamira ku muntu runaka n’ibindi. Yego, ibyo se bishingiye ku mukino wa Politiki mu kazi bijyana n’ingufu n’uko zikugiraho ingaruka?
Umuntu wese ushaka kugira aho agera muri Politiki, agomba kumenya uburyo yitwara muri iriya mibanire; ni ko kandi bimeze hirya no hino ku Isi kuko si mu Rwanda gusa bimeze bityo.
Ahandi Asiimwe atandukaniye n’abamubanjirije ni uko ubushobozi bwe mu itangazamakuru bushimishije. Yabaye umwe mu banyamakuru beza mu Rwanda. Yabaye umunyamakuru wa The New Times, aba intumwa y’Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) n’ iby’Abongereza (Reuters), uwa The East African. Asiimwe yungirije umuyobozi wa The New Times, yandikaga ibitekerezo mu itangazamakuru (Columnist), afite impamyabushobozi ya Master’s mu itangazamakuru. Ni umuyobozi ushoboye. Ahabwa icyubahiro n’abanyamakuru bagenzi be, kuko na we yabaye umunyamakuru, azi imibereho yabo kurusha kuzana umunyapolitiki uraho akomerwa amashyi.
Ariko nk’uko nabivuzeho, ubumenyi n’ubushobozi si byo byonyine byatumye Asiimwe ahabwa akazi. Ashobora kuba afite umwe cyangwa babiri mu banyapolitiki bamusunitse. Niba nshobora gusubiramo, hari umuntu ugomba kuba yarasunitse izina rye mu nzego zishyiraho Abayobozi.
Ese hari uzaza kumureba ngo atambutse ibitekere bye bya politiki? Aha ho ni ibyo gutekerezaho.
Icyiza ni uko Asiimwe yakora umurimo we
Icyo ntashidikanyaho ni iki: Asiimwe yashyizwe mu mirimo abashoboye. Niyibagirwe ibikomerezwa, niyirengagize uwari we wese uzaza amubeshya ko azamuzanira igikoresho kizamuzamura kikamutereka ku kwezi. Niyita ku nyungu za bamwe akirengagiza iz’abaturage na Perezida wamushyizeho, Asiimwe ntacyo azageraho.
Iyi si impuruza. Igihe cyo gutera umugongo abanyapolitiki yakoranye na bo, kigomba gutangirana n’umunsi wa mbere azakandagiza ibirenge bye mu miryango ya RBA nk’umuyobozi wayo mushya.
Muri iki gihe ORINFOR iri mu bihe biteye isoni. Guturuka ku micungire y’umutungo kugeza ku bikoresho bishaje byo gukusanya amakuru na sitidiyo zishaje. ORINFOR ni umutwaro ukomereye igihugu. Byabaye akamenyero ko buri mwaka mu isuzuma ry’imikorere y’ibigo bya Leta, harebwa uko bikorera mu mucyo, iki kigo kiza ku mwanya wa nyuma.
Nta na rimwe twigeze tubona uwahoze ari umuyobozi wa ORINFOR Willy Rukundo ahamagazwa n’ubucamanza ngo asobanure iby’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda.
Cyokoza umwaka ushize ni bwo uwari umuyobozi ushinzwe imari muri ORINFOR, Alphonse Bizimana yirukanwe nyuma ya raporo zagaragazaga imikorere mibi mu itangwa ry’amasoko, itangwa rya komisiyo zo kwamamaza, kutagaragaza raporo ku ikoreshwa ry’umutungo n’andi makosa mu by’umutungo.
Abakozi muri ORINFOR ntibigeze bamererwa neza, bamwe muri bo badusabye ko tutavuga amazina yabo, bagaragaza ko banatutswe bakanatotezwa.
Asiimwe aje nk’umuntu utagomba kuryama ngo asinzire. Uko azakemura ibibazo bya ORINFOR biramureba. Ariko igihembo cyo kutuzuza inshingano yahawe kizaba iki: “Gutakaza akazi nyuma y’igihe gito akazimirira mu mwijima w’akazi kamuha isomo azakorera mu bigo byo hasi.”
Igitekerezo cya Shyaka Kanuma
Icyitonderwa: Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO