Musenyeri Kizito Bahujimihigo wigeze kuba Umuyobozi wa Diyoseze Gatolika za Ruhengeri na Kibungo, muri uyu mwaka wa 2013 yasohoye igitabo, cyacapwe na Pallotti Presse cyitwa “Mutara III Rudahigwa: Uwatuye u Rwanda Kirisitu Umwami”. Ni igitabo gifite umubyimba muto urimo impapuro 182.
Mbonye icyo gitabo, nihutiye kugishakisha ngo ngisome kubera ko Umwami Mutara III Rudahigwa ari umwe mu ntwari z’Imena mu gihugu cyacu. Nagisomanye umwete, nkirangiza mbere y’umunsi umwe. Kubera ibitekerezo biteye amatsiko byabaye ngombwa ko ngisubiramo nitonze kugira ngo ngicengere, nkicengezamo.
Igitabo cyanditswe n’umuntu uri mu rwego rwa Musenyeri si igitabo gisanzwe. Kucyumva neza biba ari ngombwa. Icyo gitabo nasanze harimo ibyo abantu benshi bakwiye kumenya ko byanditwe kandi bigasohoka ubu bikaba bisomwa. Bikamenyekana kuko si ibitekerezo byoroshye cyangwa byoroheje.
Igitabo yanditse nk’uko bigaragarira mu izina ry’igitabo, gishingiye ku byabereye i Nyanza ku itariki ya 27 Ukwakira 1946 ubwo umwami Mutara Rudahigwa “Yaturaga u Rwanda” Kristu “Umwami” na nyina “Umugabekazi” Bikira Mariya.
Ibyo byabereye i Nyanza Mgr. Bahujimihigo abihuza n’iby’i Kibeho akagera ku mwanzuro ukomeye: “u Rwanda ni igihugu gitagatifu”. Icy’iby’ubwo butagatifu kimwe n’ibindi byinshi ntavuga muri iyi nyandiko bizagira igihe cyabyo.
Icyo mvuga muri iyi nyandiko ya mbere nanditse kuri iki gitabo ni ibikomoka ku myumvire n’icyo umuntu yakwita ibyifuzonama bya Musenyeri Bahujimihigo.
Musenyeri Bahujimihigo avuga ko guhera 1946 “ntawe uzongera kuyobora u Rwanda mu mahoro atayobotse Kristu, ngo abigereho! Imyaka azajya yihambira ku butegetsi atazi iyo buturuka, izajya iba iy’umuruho n’umwiryane mu banyarwanda.” (pg.80)
Kuri Musenyeri Bahujimihigo, utari Umukirisitu Gatolika, ntakwiye kuba umuyobozi muri uru Rwanda kandi abikomeyeho kuko arabishimangira mu ngero nke gusa ndibutange.
Umwanditsi agaragaza kubabazwa bikabije n’imyitwarire y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika n’aba Leta y’u Rwanda ku butore bw’u Rwanda kuko asanga birengagiza ibyabereye i Nyanza mu myaka hafi 67 ishize.
Musenyeri Bahujimihigo yageze ku mwanzuro w’uko kudaha agaciro iturwa ry’u Rwanda, “Sekibi’ na “Shitani” babifitemo uruhare. Ati “Shitani yabonye yambuwe u Rwanda n’isengesho rya Mutara Rudahigwa, ikoresha amayeri yo kurindagiza Abanyarwanda ... By’umwihariko, abari mu nzego nyobozi za Kiliziya Gatolika n’iza Leta, bashyize ku ruhande ibyo gusobanurira abo bayobora ko u Rwanda rwatuwe Kirisitu Umwami, nuko mu gihe gito bihinduka nk’umugani dusanga gusa mu bitabo by’amateka ya kera. Ibyo byahaye Sekibi kwihimura ku banyarwanda, ibashoboza gusenga nk’abandi bose...” (pg.124)
Ibya Sekibi na Shitani abisubiramo kenshi. Urugero ni aho avuga ko “Hari umutego w’imbaraga za Sekibi yahaye abakozi be baziye gupfukirana ubutorwe bw’u Rwanda” (pg. 146), akanavuga ko ababurijemo Yubile y’imyaka 25 n’iy’imyaka 50 y’igikorwa cyakozwe na Mutara III Rudahigwa “Abanywanye na Sekibi n’abandi yashukishije kubona ibyayo nk’aho ari byo byonyine bikwiye gushyigikirwa...”(pg.146)
Izo Yubile ni izagombaga kuba mu myaka ya 1971 na 1996. Musenyeri Bahujimihigo yemeza ko abo bo yita abanywanye na Sekibi babashije kugera “ku migambi mibi yabo, kuko nta wari uzi uwo bakorera n’icyo batuvutsa.” (pg.147) Imvugo ikurikira ibyo ngaragaje na yo ni mbi kurushaho.
Igisubizo abona ngo ni uko abantu bashirika ubwoba bakagira ubutwari bwo guhangana na Sekibi na Shitani. Musenyeri Bahujimihigo ati “Dukeneye gutsinda Shitani itubuza gutekereza dutuje, kugira ngo ducengerwe n’ibyiza by’ubutorwe bw’u Rwanda.” (pg.149)
Musenyeri Bahujimihigo yanditse ko imbaraga zishyigikiye ubutumwa bwe zisumba cyane iziburwanya, yubahuka akagira ati “Abambari ba Sekibi bagerageje gusibanganya ubutorwe bw’u Rwanda, none dore haje igihe cyo kubutangaza ku mugaragaro.” (pg.171)
Arikoma ubuyobozi bwa Leta n’ubwa Kiliziya Gatolika
Umwanditsi agaragaza ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika buri mu batewe, akabusabira ko bwabyemera kandi abakirisitu bakabusabira. “Iyo abari mu nzego nyobozi za Kiliziya Gatolika babuze imbaraga zo gukora ubutumwa ubu n’ubu bubareba, abakirisitu ntibabarebera cyangwa se ngo babaseke; barabasabira.” (pg 157)
Si ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika agaya gusa, kuko agera aho avuga ko ngo “Indwara yahumye abayobozi ba Kiliziya Gatolika, ntibahe agaciro igikorwa cya Mutara Rudahigwa yiraye no mu buyobozi bwa Leta...” (pg. 159)
Kuri we itegeko nshinga rikwiye guhinduka
Icyo Musenyeri Bahujimihigo agushaho, ni uko u Rwanda rukwiye kugira amategeko ruhindura harimo n’Itegeko riruta ayandi. Itegeko Nshinga. Kuko iryo tegeko riteganya ko igihugu cyubahiriza imyemerere y’abantu bose nta vangura, igatandukanya ibya Leta n’iby’amadini.
Hari ibyo yibutsa Leta y’u Rwanda n’umugaga urenze. Avuga ko ibyo Umwami Mutara III Rudahigwa yakoze atabikoze nk’umwami gusa ahubwo yabikoze “nk’Umuyobozi mukuru w’u Rwanda”.
Ati “Bityo yakoze igikorwa cya Leta kigomba kwishingirwa n’abamusimbuye ku buyobozi bukuru bw’u Rwanda. Nk’uko amasezerano ashyizweho umukono na Perezida w’igihugu yubahirizwa n’umusimbuye, ni ko n’amasezerano Mutara Rudahigwa yagiranye na Kirisitu Umwami na yo agomba kubahirizwa na Leta y’u Rwanda. .. kandi kugeza ubu, nta mutegetsi n’umwe werekanye aho yaba abangamiye Abanyarwanda. Niba atarigeze asubirwamo, kuki atubahirizwa?” Umwanditsi Bahujimihigo arabaza.
Amategeko avuga iki?
Musenyeri Kizito Bahujimihigo afite uburenganzira bwo Guharanira ko Mutara III Rudahigwa ajya mu mubare w’Abahire n’Abatagatifu. Ariko icyo adakwiye kwitiranya ndetse akareka no kugishishikariza abantu, ni ukugira u Rwanda igihugu cy’idini rimwe.
Abanyamategeko bafite ibyo bazareba ariko nibura hari ibikwiye kwibukwa. U Rwanda si ubwami ni Repubulika. Umwami Mutara III Rudahigwa aragiza Kirisitu u Rwanda, si we wari umutegetsi mukuru w’u Rwanda kuko rwari rukiri mu maboko y’ubukoloni, ari bwo bwanabaye intandaro y’igikorwa cyakorewe i Nyanza mu 1946.
N’iyo kiba igikorwa cya Leta y’abakoloni bakagishyira mu mategeko (ntibabikoze), byari kugora u Rwanda rwigenga keretse iyo rwongera ikandamiza ry’amadini hejuru y’iry’amoko. Hari amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje kandi rwubahiriza, hari n’Itegeko Nshinga bitaha agaciro ibitekerezo bya Musenyeri Bahujimihigo n’abo akangurira gukora Jihad cyangwa intambara ntagatifu.
Uretse n’amategeko asanzwe yitwa ay’ab’isi n’amategeko cyangwa amabwiriza ya Kiliziya Gatolika ntabwo ashyigikira ibyo Musenyeri Bahujimihigo avuga. Inama nkuru ya kabiri ya Kiliziya Gatolika (Vatican Council II) yagize icyo ivuga ku bijyanye n’uburyo umunyagatolika akwiye kumva abo badahuje idini.
Inyandiko yitwa DIGNITATIS HUMANAE yashyizweho umukono na Papa Paul VI ku itariki ya 7 Ukwakira 1965, isobamura agaciro ka muntu n’uburenganzira bw’umuntu kuba mu idini ashatse. Iyo nyandiko isobanura ko nta muntu ukwiye guhatirwa kuba mu idini runaka.
Indi nyandiko NOSTRA AETATE yashyizweho umukono na Papa Paul VI ku itariki ya 28 Ukwakira 1965 yo yibanda ku mubano wa Kiliziya Gatolika n’andi madini atari aya gikirisitu. Muri iyi nyandiko havugwa ko Kiliziya Gatolika yubahira abandi icyo bari cyo gipfa kuba ari cyiza.
Izo nyandiko zonyine zigaragaza ko ikibazo cy’ivangura rishingiye ku madini Kiliziya Gatolika yagikemuye. Kiliziya yabikoze izirikana amahane n’intambara byakuruwe n’amadini Musenyeri Bahujimihigo ashaka kudukururamo, yamamaza ko u Rwanda rukwiye kuba urw’abakirisitu gusa kandi Gatolika.
Uyu Musenyeri yaba yariyibagije izo nyandiko n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho n’amabwiriza yatanzwe na Kiliziya? Keretse niba iminsi amaze hanze y’ubuyobozi na yo ayashyira mu mbaraga za Sekibi na Shitani!
Igitekerezo cya Tom Ndahiro
Icyitonderwa : Iyi nkuru ikubiyemo ibitekerezo bwite by’uwayanditse, nawe niba wifuza kutwoherereza inkuru ikubiyemo igitekerezo cyawe kuri buri ngingo iyo ari yo yose wifuza, uhawe ikaze kuri email ikurikira : [email protected]



















TANGA IGITEKEREZO