Hagati muri Nyakanga, abaturiye Ikiyaga cya Rweru, mu Burundi, bavuze ko babonye imirambo igera kuri 40 ireremba ku mazi. Iyi mirambo bivugwa ko yari iboshye amaguru n’amaboko cyangwa ifunze mu mifuka, yagaragazaga ibimenyetso by’iyicarubozo, bikaba bisa nk’igihano gikomeye, gihabanye cyane n’ubutabera busanzwe. Nk’uko abatangabuhamya b’Abarundi, itangazamakuru ryaho na mpuzamahanga babivuze, iyi mirambo yaba yarazanywe n’Umugezi w’Akagera, ituruka mu Rwanda.
Bigeze muri Kanama, Guverinoma z’u Rwanda n’u Burundi zatangiye iperereza nyuma y’uko imirambo ine irohowe mu mazi, igahita ishyingurwa hatabayeho igenzura ryimbitse kuri yo. Uyu munsi, leta zombi zemeza ko zasoje iperereza zitamaze abantu amatsiko ku cyihishe inyuma y’iyi mirambo.
Albert Rudatsimburwa, impuguke mu bibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari akanaba Umuyobozi wa Contact FM, aragaragaza uko abona iki kibazo…
Umutima urahagaze, guhumeka biramunaniye, ararabye rwose; kwemera ibyo umutima we uri kumwongorera bimubereye ihurizo rikomeye pe! Umuturage wo muri iyi misozi yo mu mutima w’Afurika, akomerewe cyane no kwiyumvisha ko guverinoma y’igihugu cye yaba iri inyuma y’iyi mirambo imaze iminsi ireremba ku Kiyaga cya Rweru, giherereye hagati y’igihugu cye cy’u Rwanda ndetse n’igihugu gituranyi cy’u Burundi.
Aya majwi afitiye icyizere gikomeye cyane akomeje kumubwira ko iyo Umugezi w’Akagera uba wabashaga kuvuga, wari kwemeza ku buryo budasubirwaho ko abayobozi be ba rukarabankaba ari bo bakoze iryo shyano. Ariko se ubundi, BBC na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) zaba zaribeshye… cyangwa ziramubeshya.
Naho ku birometero ibihumbi hakurya iyo i Bwotamasimbi, barabyinira ku rukoma kubera ibyo birego bidafite epfo na ruguru.
Bati "U Rwanda nirubisobanure". Kuko erega ubundi nirwo nsina ngufi! Gusa n’ubundi ntibyumvikana ukuntu imirambo isaga mirongo ine yagaragara iboshye amaguru n’amaboko, ngo abantu bashyire agati mu ryinyo. Tutiriwe tunatekereza cyane ku kuba abiyemerera kuba barabonye iyo mirambo, ubu batazi aho yahise yerekeza.
Ubundi se, BBC na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) zaba zaribeshye… cyangwa zirababeshya.
Ariko nibyo bakoze, ni nabyo bakomeje gukora n’ubundi. Buri munsi, guhera mu mpera za Kanama, duhozwa ku nkeke y’ibirego by’imiryango mpuzamahanga isa nk’iyatamitswe kwanga urunuka u Rwanda; intero ihora ari imwe ngo "Byose ni Paul Kagame ubiri inyuma… ".
Bamaze kugaragaza icyo bagamije, igisigaye ni uko u Rwanda rwakwirinda gusa.
Ariko se ubundi kubera iki u Rwanda?
Ese kuki tutakwerekeza amaso ku Burundi… Ubundi si ho havumbuwe iyo mirambo?
Kugirango bidasa n’amazimwe, nazindukiye ubugira kabiri ku Kiyaga cya Rweru, ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’u Burundi, nkora iperereza kugirango mbone ibisubizo bifatika. Icyantangaje ni uko nasanze imirambo ine ari yo yonyine yakuwe mu mazi y’ icyo kiyaga. Iyi mirambo yaje gushyingurwa ku nkengero z’ikiyaga i Dagaza muri Komini ya Giteranyi, nk’uko byakagombye kuba byaragenze n’ubundi, ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubwo nageragezaga kubaza aho indi mirambo 38 yagiye, nta muntu n’umwe wampaye igisubizo gifatika.
Mu kwivuguruza kudasanzwe, abiswe abagabo babibonye ( témoins à charge ), dore ko batigeze bashidikanywaho n’itangazamakuru, mu kubara izo nkuru-mpimbano bageze aho baribura (kwibura) neza neza. Ikindi gitangaje biruseho, ni ukuvumbura ko Umugezi w’Akagera wahinduriwe inzira wanyuragamo iyo ujya kwisuka mu Kiyaga cya Rweru.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibivugwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze birasobanutse; nta muntu waburiwe irengero mu nkengero z’ Akagera n’ Ikiyaga cya Rweru. Erega, imikoranire itagira inenge y’abayobozi bose bo muri aka karere yagakwiriye kuba yaratumye habaho amaperereza kuri iyo ngingo.
Muri aka kanya reka nigire umwunganizi w’uregwa, maze ntekereze ko abayobozi b’u Rwanda bafite uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri ibi bikorwa bya kinyamaswa… ! Hanyuma kubera iki umuntu yaboha aba bantu akabajugunya mu mazi, abaye atari ukwigaragaza nk’umunyamaboko.
Nonese ni gute umuntu yatekereza ko izo nkuru zidasanzwe zaba zaratumye u Rwanda, rufashwe n’ubwoba butagira akagero, rugerageza gusibanganya ibimenyetso by’icyaha rutigeze ruhirahira guhisha? Ibi nta kuri kurimo rwose.
Kandi ubwo abigize indorerezi karahabutaka baratsimbaraye banemeza ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndengakamere, rukaba rwanga gukora iperereza ryimbitse. Aba nibo bafashe iya mbere bagaragaza ibimenyetso bidafite epfo na ruguru; nk’ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) yatangiwe i Gisenyi, erega baheruka inzira mu cyi, ubu hitwa Rubavu kandi hashize igihe. Hanyuma ikindi kimenyetso ngo ni umupira (t-shirt) wari wanditseho amagambo ncengezamatwara … wasanzwe ku murambo wambaye ubusa !!!
Ibi byatuma twibagirwa ko ibyaha byabaye akarande. Muri 2006 i Muyinga, abanyamuryango basaga 30 ba FNL babonywe muri Ruvubu barishwe urubozo, baboshywe. Muri 2011, ibintu bisa nk’ibyo byabonywe muri Rusizi. Ubwicanyi bw’indengakamere bufitanye isano!
Naho ku bireba u Rwanda, byasaba gusubira inyuma gato muri Mata 1994 tukareba kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango tuvuge kuri ibyo birego. Si ngombwa na busa kubisubiramo kuko ayo mateka ateye agahinda aranditse kandi ababikoze barazwi.
Nk’umunyamakuru uzi igikwiriye, ndumva ari ngombwa ahubwo kwibutsa zimwe mu ngingo zitatekerejweho mu gushaka ibimenyetso; hari akaduruvayo u Burundi burimo muri iyi minsi ndetse n’agahe k’urwikekwe gatewe na gahunda yo gushaka guhindura Itegeko Nshinga.
Ntawakwirengagiza kandi ibimaze iminsi bivugwa hanze aha birimo ibikorwa by’igisirikare cy’u Burundi n’insoresore z’Abarundi z’ Imbonerakure muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bufatanye bukomeye n’abaturage baho. Uwavuga kandi ku ifungwa ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu w’Umurundi Pierre Claver Mbonimpa ukurikiranywe na leta y’igihugu cyamubyaye azira kutaripfana, akagaragaza ukuri.
Iyicwa ry’inzirakarengane z’ababikira batatu b’Abataliyani riherutse i Bujumbura naryo riragaragaza ikibazo cy’umutekano mucye mu Burundi. Nibutsa kandi mu buryo butangaje cyane, ko u Rwanda rwari rwageretsweho icyo cyaha.
Igikwiriye kwibazwa hano ni: ninde uri inyuma y’iki cyaha?
Mu gihe iperereza risobanutse rishingiye ku bimenyetso ritarakorwa, birababaje cyane kuba abaroshywe muri Rweru ari bo bonyine bakatubwiye uko byagenze.
Amwe mu mafoto...



















TANGA IGITEKEREZO