Dore uko bimeze : muri iyi minsi iyo wanditse “Mali” ku rubuga rwa Google, dore bimwe mu bisubizo uzabona kuri uru rubuga ruri ku isonga mu gukora ubushakashatsi kuri internet"
“Inyeshyamba za Mali zigiye guhangana n’intagondwa z’Abayisilamu zifatanije cyangwa zidafatanije n’ingabo za Mali ; Imitwe 6 y’inyeshyamba muri Mali, yishyize hamwe mu kurwanya intagondwa z’Abayisilamu mu Majyaruguru ; intagondwa z’Abasilamu ziratangaza ko zishyuwe Miliyoni 18,4 z’amadorali ngo zirekure imfungwa ; Umurwa mutagatifu w’Amajyaruguru ya Mali umerewe nabi n’uburakari bw’inyeshyamba ; Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu by’Afurika y’u Burengerazuba bahuye ku kibazo cya Mali ; imidugararo irakomeje muri Mali ; Impamvu tugomba guhangayikira Mali ; imidugararo ya Mali, kimwe mu bihangayikishije Africa ; Mali yashyizeho umutwe w’ingabo zidasanzwe mu kurinda abayobozi b’inzibacyuho….”
Ni byinshi umuntu yavuga ku buremere bw’umwuka mubi uri mu Mali nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakuye Perezida Amadou Toumani Toure mu biro bye. Kuki mbyitayeho, wabyibaza ? Mbere na mbere, kubera ko twese tugomba kubikora nk’abaturage b’Isi, ariko icy’ingenzi ni uko Mali ari yo yatoranijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, nk’ahazafungirwa benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byarampangayikishije kugeza kuri iyi tariki impamvu LONI yakwemeza Mali mu hantu hose, nk’ahantu ho kohereza abateguye Jenoside nka Theonetse Bagosora, Yusuf Munyakazi, Tharcisse Renzaho, Dominique Ntawukulilyayo, Alyos Ntakabuze, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga, Callixte Kalimanzira n’abandi bazaza.
Nyamara LONI yemeje gushyira abantu bateguye ubwicanyi n’iyica rubozo ry’abantu barenga Miliyoni, ahantu hambere hari mu midugararo muri uyu mubumbe…ahantu agatsiko k’abantu gashobora kwinjira mu ngoro ya Perezida bagahohotera Perezida ntawe ubakurikirana…ahantu ushobora gushinga umutwe n’imodoka enye ugafata igihugu…ahantu ibigo bisigaye ari amagambo gusa yasizwe nta ngufu cyangwa umurongo ufatika.
Ese ni njye n’ubwonko bwanjye butekereza kurenza urugero, cyangwa n’undi wese yabona ibi nka ya film yitwa “Prison Break” ya Kinyafurika, gusa kuri iyi nshuro ari ukuri ? Ese byaba ari ugukeka bikabije, gutekereza ko inkoramaraso nka Kabuga Felicien, Umuterakunga mukuru wa Jenoside yo mu 1994 umaze imyaka 18 yihisha hamwe n’ubushobozi bwe bw’amafaranga ndetse no kumenyana n’inkozi z’ibibi nyinshi, kuba yategura itoroka ry’inshuti ze za kera muri gereza zo muri Mali ? Niba ikintu nk’iki gishobora kuzaba, ese Urukiko rwa TPIR/ICTR na Loni bizabyirengera.
Tuvugishije ukuri, ibi ntibyari gukorwa ku mfungwa za Nuremberg( Aba Nazi bashinjwaga uruhare muri Jenoside y’Abayahudi). Iki ni icyerekana itandukaniro ku bihugu byateye imbere, iyo bari gukurikirana ubutabera bw’Abanyafurika.
Ku bihugu byateye imbere, Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu gace ka kure k’Afurika y’Abirabura, kandi ntikeneye kongera kwitabwaho kurusha uko yitabwaho ; Gusa iyi ni Jenoside ya nyuma y’ikinyejana cya 20 turi kuvuga ! Ni Jenoside yo mu bwoko umuntu atapfa kugereranya n’iyindi yabayeho. Ni Jenoside yari kuba yarakumiriwe, iyo ibihugu byateye imbere biza kuba byiteguye kuyibona nk’ikintu gikomeye kurusha amakimbirane ashingiye ku moko y’abakurambere, ahubwo bakayibona nk’uko iri by’ukuri : Amahano y’ikiremwa muntu. Ikibabaje, n’ibisubizo byonyine umuntu yakwitega mu itoroka ry’abajenosideri bari mur Mali dore ko rifite amahirwe menshi yo gushoboka.
Igiteye isoni ni amagambo y’umubabaro bazasohora mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’abakozi babo. Tuzi ko batakora nabi kurushaho, naho bagerageza. Kandi nabo bazi neza ko ntawe wabakurikirana keretse bo ubwabo… yewe, haracyakenewe byinshi ku butabera mpuzamahanga.
Iyi nkuru ni igitekerezo bwite cy’uwayanditse ; nawe niba wifuza guhitisha igitekerezo cyawe kuri IGIHE.com mu buryo bw’inkuru, wacyohereza kuri email ikurikira : info@igihe.com, nyuma y’isuzumwa kigashyikirizwa abasomyi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Hari ahantu hafite amateka mu Rwanda hakwiye kwitabwaho
14.05.2013 |
|
Akazi k’ingutu ku muyobozi mushya wa ORINFOR
1er.05.2013 |
|
17 Mata nibwo Inkotanyi zarashe radiyo rutwitsi “RTLM”
17.04.2013 |
|
Musenyeri Bahujimihigo arashaka ko u Rwanda rubamo idini imwe gusa
16.04.2013 |
|
Tariki ya 7 Mata 1994 cyari icyiciro cy’indunduro cyo kurimbura Abatutsi
10.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |