Inside Afrika Boutique Hotel ni umwihariko wa hoteli zimenyerewe mu Rwanda, kuko yubatswe hifashishijwe ibikoresho byatoraguwe hirya no hino mu gihugu byanayihesheje kujya muri zirindwi nziza muri Afurika.
Boutique Hotel ni ubwoko bwa hoteli yita cyane ku bikoresho cyangwa ahantu hatitaweho maze ikabibyazamo iby’agaciro kari ku rwego rwa za hoteli zikomeye. Usanga izi hoteli zifite umwihariko, cyane cyane hagendewe ku buhanzi.
Boutiques Hotels zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ni Inside Afrika (Kigali, Rwanda), Villa Margherita (Swakopmund, Namibia), Cape Cadogan (Cape Town, South Africa), Mashariki Palace (Stone Town, Zanzibar), Souimanga Lodge (Fimela, Senegal), AfroChic (Diani Beach, Kenya) na Benguerra Lodge (Mozambique).
Iki gitekerezo cy’abagabo babiri bakiri bato, Bagaragaza Maurice na Ibariza Ghislain cyaje kuvamo Boutique Hotel irimo imitako ya kinyarwanda.
Bagaragaza Maurice avuga ko Inside Afrika ifite umwihariko wo kuba igaragaramo ibikoresho bya Kinyarwanda, kandi hifashishijwe n’abahanzi b’abanyabugeni.
Yagize ati : « Hano hakundwa n’Abanyaburayi cyane kubera ko hafite umwihariko w’ibyo batamenyereye mu bihugu byabo. Imitako ihari ndetse n’inyubako ubwayo ikoze mu buryo bw’ubunyabugeni ».
Inside Afrika iherereye mu Kiyovu ho mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa ‘Rue du Lac Mpanga’ hafi ya Gorilla Hotel. Yatangiye muri Kamena 2011 kandi ibiciro by’ibyumba bihagaze hagati y’amadolari 115 na 135. Ubu ifite ibyumba 9 ariko ngo birateganywa ko izagurwa ikanagira inzu mberabyombi.
Amwe mu mafoto ya Hotel
Foto:Mpirwa E.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rwagitugusa haba ahantu nyaburanga
8.05.2012 |
|
Ubukerarugendo bw’indogobe n’amafarasi bwageze kuri Mont Kigali
3.05.2012 |
|
RDB na Google muri gahunda yo kugaragaza ahantu nyaburanga binyuze kuri Internet
26.03.2012 |
|
U Rwanda na RDC bahagurukiye abahiga muri Pariki y’ibirunga
23.03.2012 |
|
Amashyuza si amazi meza yo kunywa burya si umuti
26.02.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |