Nyuma y’imyaka igera kuri 15 intare zaracitse mu Rwanda. Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB gifatanyije na ‘African Parks’ hagati mu mwaka wa 2015 cyagejeje mu Rwanda intare zirindwi zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki.
Amakuru dukesha parike y’Akagera avuga ko izi ntare zazanywe mu Rwanda zikuwe mu Ntara ya ‘Kwa Zulu-Natal’ mu Majyepfo y’Afurika y’Epfo ari zirindwi zirimo ingore eshatu n’ingabo ebyiri, magingo aya zamaze kugera ku 10.
Uyu mubare ukaba wariyongereye nyuma y’aho iyiswe Shema ibyariye ibyana bitatu mu byumweru bitandatu bishize.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, intare zari ziri muri parike y’Akagera zagiye zicwa n’abaturage bikangaga ko zabagirira nabi, bigira n’ingaruka ku mubare w’abasura iyi pariki.
Ubuyobozi bwa Parike butangaza nyuma y’amezi make gusa izi ntare zigaruwe, ba mukerarugendo bayisura biyongereyeho 23%.



















TANGA IGITEKEREZO