00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi ryatera izihe ngaruka?

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 6 February 2012 saa 11:21
Yasuwe :

Mu gihe hateganywa izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, hari benshi bemeza ko bishobora kuzagira ingaruka ku bukerarugendo n’ubukungu by’u Rwanda, aho ba mukerarugendo bagabanuka n’abikorera ntibabyungukiremo nka mbere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere giherutse gusohora itangazo rivuga ko ibiciro byo gusura ingagi zo mu Birunga byazamutseho 50%, ariko ibitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi bikomeje kwandika ko ibi biciro biri hejuru cyane. (…)

Mu gihe hateganywa izamuka ry’ibiciro byo gusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, hari benshi bemeza ko bishobora kuzagira ingaruka ku bukerarugendo n’ubukungu by’u Rwanda, aho ba mukerarugendo bagabanuka n’abikorera ntibabyungukiremo nka mbere.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere giherutse gusohora itangazo rivuga ko ibiciro byo gusura ingagi zo mu Birunga byazamutseho 50%, ariko ibitangazamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi bikomeje kwandika ko ibi biciro biri hejuru cyane.

Ubusanzwe akamaro k’ubukerarugendo mu Rwanda ni ntagereranywa kuko igihugu kihungukira byinshi birimo kugaragaza isura nziza mu iterambere, ubukungu, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho kandi abarusura barabishima.

Ibi ariko ntibivuze ko ba mukerarugendo bagiye guhagarara, dore ko hari n’abemeza ko umuntu ukeneye kureba ingagi zo mu Birunga nta handi yazibona ataje mu Rwanda kuko ariho aba ashobora kubona umutekano usesuye ariko nanone bitabujije ko nibagabanuka hari ingaruka zikomeye bizagira ku bukungu bw’u Rwanda.

Si Abanyamahanga gusa bashobora guhina akarenge kerekeza muri Pariki y’Ibirunga, n’ingaruka ntiziri ku bukerarugendo gusa kuko n’abikorera ku giti cyabo b’Abanyarwanda bavuga ko bizagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwabo nk’uko babitangaje ku rubuga rwabo.

Ibinyamakuru byinshi bibinyujije ku mbuga zabyo za internet nka Lefigaro.fr, linternaute.com, lactualite.ch, alvinet.com bifite inkuru zifite umutwe w’amagambo ugira uti :’’Igiciro cyo gusura ingagi cyazamuwe cyane, kirahenze’’.

Wakwibaza ingaruka izi nkuru zishobora kuzagira kuko usanga ahanini abakerarugendo binjiza amadovize menshi aturuka hanze y’u Rwanda.

Ibiciro by’ubukerarugendo bwo gusura ingagi byavuye ku madolari y’Amerika 500 bigera kuri 750 ku banyamahanga badatuye mu Rwanda, naho ku banyamahanga baba mu Rwanda biva ku madolari 250 bigera kuri 375.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ntibyadukundira ariko mu itangazo bwasohora handitsemo ko iri zamuka ry’ibiciro rituruka ku kuba umubare w’ingagi umaze kuzamuka bityo n’ibyo zisaba bikaba bimaze kuba byinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages