Ibyo bikorwa remezo byitezweho kuba inyungu z’akarere u Rwanda ruherereyemo muri rusange.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje amasezerano y’ itangwa ry’iyi nguzanyo ashyirwaho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2015.
Nyuma y’ icyo gikorwa, biteganyijwe ko Minisitiri w’Imari, Gatete Claver na Guverineri wa Banki Nkuru y’ Igihugu John Rwangombwa bazasobanura byimbitse ibijyanye n’inoti nshya ya 1000 iheruka gushyirwa ahagaragara.
Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere nk’aho mu mwaka ushize wa 2014 yagurije u Rwanda miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda), yari agenewe gukoreshwa mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) binyujijwe muri gahunda ya Isange one Stop Center.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, aherutse gutangaza ko Banki y’Isi ariwe muterankunga uyoboye abandi mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye.
Ibi Minisitiri Gatete yabitangarije abanyamakuru ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2015, ubwo yari aherekeje umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani Indrawati, wakiriwe na Perezida Kagame.
Ati “Banki y’Isi niyo muterankunga mukuru kurusha abandi bose bafasha u Rwanda mu iterambere. Bamaze kuduha amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye nk’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ibindi”.



















TANGA IGITEKEREZO