Nyuma y’aho byakunze kugaragzwa ko uburyo abatwara amafaranga ya za SACCO buteye impungenge z’umutekano wayo, muri buri Karere hagiye gushyirwamo imodoka yabugenewe ishinzwe gukusanya amafaranga aba yabikijwe muri za SACCO mu kuyacungira umutekano.
Uyu mugambi uri gutekerezwaho, nyuma y’uko bigaragaye ko ibigo biciriritse by’imari by’Imirenge SACCO, bikomeje kugenda bitera imbere, ndetse n’amafaranga bifite ari kwiyongera umunsi ku munsi, nyamara umutekano wayo mafanga wo ukaba ugikemangwa, by’umwihariko mu byaro ahatarangwa banki n’imwe yindi yazifasha mu kubika neza imari y’abaturage,
Richard Kabanda, umusore w’imyaka 25, utuye mu murenge wa Nyamirambo, avuga ko yagenzuye ndetse akanabibwirwa na benshi ko uburyo amafaranga ya za SACCO atwarwamo budatekanye bihagije kandi asanga hamwe na hamwe izi SACCO zimaze kugira amafaranga menshi.
Ati: “Biratangaje kuko hari nk’aho usanga umukozi wa SACCO atwaye amafaranga kuri moto cyangwa akayajyana kuri banki ari kugenda n’amaguru kandi aba ari amafaranga menshi ku buryo umutekano wayo uba ari ntawo. Buriya se ayataye cyangwa akayibwa?”
Gilbert Habyarimana umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative (RCA), akaba ari nawe ufite gukurikirana imikorere y’Imurenge SACCO, avuga ko nabo nk’urwego rubishinzwe iki kibazo bakizi kandi ko hafashwe ingamba ku buryo buri karere kazahabwa imodoka yabugenewe yo gufasha mu itwarwa ry’amafaranga ya za SACCO.
Ati: “Ibi turabizi kandi twabifatiye ingamba, haracyari gushakwa ubushobozi ariko mu minsi ya vuba buri karere kazahabwa imodoka yabugenewe yo gufasha mu kugenda ikusanya amafaranga ya za SACCO ajyanwe aho acungiwe ummutekano neza.”
SACCOS zashyizweho kuva mu mwaka wa 2009, zishyirwaho na Leta nk’umuti mu rwego rwo kwegereza abaturage ibigo by’imari n’aho bitabonekaga bikahagezwa.
Ubu koperative zo kubitsa no kugurizanya z’Umurenge SACCO ziri mu gihugu hose zingana na 416 nk’uko bigaragazwa na Banki Nkuru y’Igihugu.
Izi SACCO zikaba zibasha guha servisi abantu bagera kuri miliyoni n’igice, aho zifite umutungo wose hamwe ubarirwa hejuru ya miliyari 117.8 z’amafaranga y’uRwanda, nk’uko imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’urwego rwa RCA ibigaragaza.
Mu gihe Banki nyinshi z’ubucuruzi zisaba inyungu ibarirwa hagati ya 18% na 20% ku nguzanyo zitanga, SACCO zo ubu zaka inyungu iri hagati ya 2% na 4% gusa ku nguzanyo zibasha gutanga.
Ibi bizorohereza kwireherezaho abantu bashaka gukora ubucuruzi bworoheje n’imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi kimwe n’abarimu.



















TANGA IGITEKEREZO