{Inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), yasojwe kuri uyu wa Gatanu i Kigali, abayobozi biyemeza gushyiraho igenamigambi ry’igihe kirekire, bikazatuma uyu mugabane wikemurira ibibazo .}
Perezida wa BAD, Dr Donald Kaberuka, yasobanuye ko iyi nama yigiweho ibintu byinshi bizafasha abayobozi b’Afurika gufata ingamba zikomeye mu guteza imbere ibihugu byabo kandi bakareba icyerecyezo cy’ejo hazaza heza harangwa no kwigira.
Dr Kaberuka yavuze ko imwe mu ngingo ikomeye yizwe muri iyi nama ari uko habaho igenamigambi ry’igihe kirekire, rizafasha uyu mugabane gutera imbere ku rwego Abanyafurika bahora barota mu nzozi.
Uyu muyobozi mukuru wa BAD yasobanuye ko mu myaka yashize Afurika yahuye n’ingaruka zikomeye z’igenamigambi ry’igihe gito, ibi bigatuma uyu mugabane ukomeza kugira ibibazo bikomeye ahanini bishingiye ku ibura ry’ibikorwaremezo, ndetse ngo na bicye bihari ugasanga ahanini biva mu nkunga z’abanyamahanga.
Dr Kaberuka avuga ko Abanyafurika bakwiye guharanira umuco wo kuzigama kandi ko ari wo wonyine uzabafasha kwigobotora umuco wo kurangamira abanyamahanga ngo babashe kubaka ibikorwa by’amajyambere.
Yagize ati“Tugomba gushishikariza abatuye umugabane wa Afurika kuzigama amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’igihe kirekire, ariko hakanakemurwa n’ikibazo cy’amafaranga menshi Afurika itakaza ajyanwa kubikwa i Burayi. Ibi bivuze ko umutekano ariwo ugomba gusigasirwa ku buryo buri muntu yumva ko kubika amafaranga ye kuri uyu mugabane ntacyo bitwaye, aya mafaranga niyo azakoreshwa mu mishinga y’igihe kirekire.”

Dr. Kaberuka avuga ko ikibazo Afurika ifite bitari ukumenya icyo ishaka kuzageraho, ahubwo ikibazo igifite ni ukugera ku byo bashaka kugeraho.
Aya yatanze urugero rw’uwahoze ari Perezida wa Amerika Kennedy, ku buyobozi bwe ngo yahoraga avuga ko iki gihugu kizohereza umuntu ku kwezi kandi akagaruka, ibi byarakozwe.
Yagize ati“Uyu mugabo yari azi intego yiyemeje ko umuntu w’iki gihugu azagera ku kwezi kandi akagaruka, iyi yari intego kandi yagezweho mu mwaka wa 1970, Afurika irasabwa gukurikiza ubu butumwa ku buryo ibyo ishaka ibigeraho.”
Dr.Keberuka avuka ko Afurika y’imyaka 50 iri imbere ari Afurika irangwa n’ibikorwa remezo, kugira gahunda y’ibigiye gukorwa, ibi bikabaza aribyo bivanaho guhora bateze amaso imishinga yabayeho nayo ifashwe ukuboko n’abanyaburayi.
Ikintu Dr.Kaberuka avuga ko Abanyafurika bagomba kurwanya, ni ukuvuga ngo kanaka yakora iki ngo uyu mugabane uzamuke, ibi ngo sibyo kuko ntawe ukwiye guharira undi icyatuma uyu mugabane utera imbere, ahubwo uruhare rwa buri muturage wa Afurika rurakenewe ngo Afurika ibe umugabane udahora uteze amaboko amahanga.
Ubwo hasozwaga iyi nama, Dr. Gatete Clever, Minisitiri w’Imari w’Igenamigambi w’u Rwanda wayoboraga inama y’abayobozi b’izi Minisiteri muri Afurika, yasimbuwe na Minisitiri w’Imari muri Cote D’Ivoire. Muri iki gihugu ni naho ubuyobozi bukuru bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere igiye kwimurira ibiro byayo, ibivanye muri Tunisia.

Inama ya Banki Nyafurika itsura amajyambere yaberaga mu Rwanda yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bitatu baturutse mu bihugu birenga 78.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Museveni, uwa Gabon Ali Bong Ondimba, uwa Senegar Mark Sal, Minisitiri w’intebe wa Kenya William Ruto, uwahoze ari Perezida wa Tanzania Benjamini Mkapa, uwayoboraga Nigeria Olusegun Obasanjo, uwayoboraga Afurika y’Epfo Thabo Mbeki, umuherwe Mo Ibrahim ukomoka muri Sudan, ba Guverineri b’amabanki atandukanye hirya no hino ku isi n’abandi.
Reba amafoto menshi hano




Ibitekerezo 0